Never Again Rwanda yubakiye umupfakazi mu gikorwa cya Global Umuganda

Urubyiruko rugize umuryango Never Again Rwanda rwifatanije n’urundi ruturutse mu bihugu 30 mu ma site agera kuri 74 aho rwakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye ariko banaganiraga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni muri uru rwego urubyiruko rusaga 50 rwahuriye mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo aho rwubakiye igikoni, ubwiherero ndetse no kuzitira inzu ya Mukandoli Louise, umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iki gikorwa cyabaye mu rwego rw’umuganda wabereye ku isi hose (Global Umuganda) tariki 29/03/2014; ibikorwa bya Never Again bikaba byabereye mu bihugu by’Afurika 15 by’Afurika ku ma site 34, 30 mu bihugu by’Amerika n’Uburayi na site 7 muri Aziya.

Urubyiruko rwakoresheje imbaraga mu gikorwa cy'umuganda rwubakira uwarokotse Jenoside.
Urubyiruko rwakoresheje imbaraga mu gikorwa cy’umuganda rwubakira uwarokotse Jenoside.

Bwana Mahoro Eric uyobora umuryango Never Again yagize ati: “Ku Isi hose twakoranye n’imiryango y’urubyiruko aho uyu muganda ufite intego imwe ariyo gufasha abatishoboye twitegura Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Nk’uko yakomeje abitangaza, ngo ibikorwa byakozwe byibanze cyane ku gusukura aho uru rubyiruko rutuye, gufasha abatishoboye, gutunganya imihanda ndetse n’ibindi bikorwa.

Mukandoli Louise wabumbiwe amatafari yo kubaka igikoni, acukurirwa ubwiherero ndetse kanubakirwa anubakirwa urugo yagize ati “Ubu ndishimye, mfite inshuti nyinshi. Mfite abana benshi, mfite aho nakwita murugo. Mumpaye icyizere cy’Ejo heza.”

Urubyiruko rwitabiriye umuganda ruri kubaka uruzitiro.
Urubyiruko rwitabiriye umuganda ruri kubaka uruzitiro.

Habimana Aphrodis wiga mu cyahoze ari KIE yari yaje kwifatanya n’urundi rubyiruko kubakira Mukandoli, yavuze ko igikorwa nk’icyo bakoze bagifata nk’ikibuga bagaragarizamo urukundo bakunda igihugu.

Habimana yagize ati: “Igikorwa nk’Iki tugifata nk’icyacu. Twe urubyiruko twagize uruhare rugaragara mu gusenya igihugu. Njye ubu numva ko imbaraga nk’izi dukoresha zagombye kubera urugero n’urundi rubyiruko maze tugafatanya mu kongera kucyubaka.”

Uretse uyu muganda wakorewe Rusororo, urundi rubyiruko rwiga mu makaminuza ya Rubavu nka RTUC na ULK yahuye n’urubyiruko rwaturutse mu gihugu cya Congo Kinshasa maze rukora ibikorwa byo gusukura ku mipaka yombi.

Urubyiruko rwitabiriye umuganda ruri gucukura ahagombaga kubakwa uruzitiro rw'inzu.
Urubyiruko rwitabiriye umuganda ruri gucukura ahagombaga kubakwa uruzitiro rw’inzu.

Kuri uru rubyiruko, ngo byabaye n’umwanya wo kuganira ndetse no kurebera hamwe bakomeza kubana mu mahoro hatitawe ku mateka yagiye agaragara hagati y’ibihugu byombi.

Global Umuganda ni igitekerezo cy’umuryango Never Again Rwanda kigamije ahanini guhuriza urubyiruko rw’isi yose mu bikorwa bigamije iterambere. Muri ibi bikorwa ku isi hose habonerwaho umwanya wo kuganira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse no kuganira ku buryo yakumirwa.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka