Muhanga: Ngo Ntibari kuva mu muhanda iyo Lt Gen Karake atarekurwa

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Mujyi wa Muhanga baramagana agasuzuguro k’amahanga akomeje gupyinagaza Umugabane wa Afrika by’umwihariko u Rwanda.

Bashingiye ku bikorwa byaranze Lt Gen Karenzi Karake byo kugarura amahoro ku kazi yashinzwe n’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku Isi, Abanyamuhanga basanga yakorewe n’Ubwongereza ari ukwiyibagiza nkana ko u Rwanda n’abayobozi barwo bafite ubwigenge.

Abanyamuhanga bavuga ko Espagne ibogamiye kuri FDLR.
Abanyamuhanga bavuga ko Espagne ibogamiye kuri FDLR.

Umwe mu baturage bahagarariye abatuye Umurenge wa Nyamabuye aribaza ati “Igihe Umuryango w’Abibumbye wamuhaga inshingano umaze kumutoranya nk’indakemwa, Ubwongerza bwari buri hehe?”.

Yongeraho ko gufatwa kwa Karake ari amakosa akomeye Ubwongereza bwakoze atakwihanganirwa.

Mu Mujyi rwa gati wa Muhanga, ahari hateraniye imbaga y’abantu babarirwa nko mu bihumbi bibiri bamagana ifatwa rya Karenzi Karake, umusirikare mukuru w’u Rwanda wafatiwe mu Bwongereza ashinjwa ibyaha by’ubwicanyi, abaturage bagaragaje ko Ubwongereza na Espagne bifatanyije na FDLR.

Nk’uko bigaragara ku byapa bari bitwaje, abaturage bo mu Karere ka Muhanga bagaragaje ko batari kuva mu Muhanda kugeza Lt Gen Karake arekuwe dore ko n’ibitambaro bari bitwaje babisize ku bikuta by’amazu ngo bakomeze kugaragaza ko batishimiye ibyari byabaye kuri Gen. Karake.

Abanyamuhanga basanga ibyabaye ari agashinyaguro bakamagana buri wese ugitekereza kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda, kuko ibimenyetso byashingiweho bafata karake ngo nta shingiro bifite.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Buriya se niko kurekurwa ????injiji we

yombi yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

ariko nubundi ntiyarekuwe, sinunva impamvu bahavuye!!!

kalisa yanditse ku itariki ya: 26-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka