Mme Jeannette Kagame yishimiye ko AERG na GAERG batakiri impfubyi, ahubwo ari abyeyi mu ngo zabo

Imiryango y’abanyeshuri n’abarangije kwiga barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, AERG na GAERG, iravuga ko isabukuru yayo igeze batakiri impfubyi, ahubwo ubu ngo bashoboye kwishakira ikibatunga, bamwe bakaba ari ababyeyi mu ngo zabo.

Mme Jeannette Kagame yishimiye urwego abagize iyo miryango bagezemo rwo kuba bararwanyije ubupfubyi n’ubwigunge; ubwo yifatanyaga na AERG mu isabukuru y’imyaka 17 imaze ishinzwe, na GAERG yizihije isabubukuru y’imyaka 10, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2/11/2013.

Mme Jeannette Kagame yasangiye na AERG na GAERG umutsima w'isabukuru.
Mme Jeannette Kagame yasangiye na AERG na GAERG umutsima w’isabukuru.

Yagize ati: “Turabashimira ko mwagendanye na Leta yahereye ku busa, namwe mwari impfubyi, mwigunze muri mu gahinda kenshi; ariko mwashoboye kurerana mwese muri abana, ku buryo n’ababafasha bari bafite aho babasanga.

Ubwo rero muri ababyeyi, abasore n’inkumi babereye u Rwanda, muzirinde kwibagirwa ariko mudafite inzika.”

Abandi bayobozi batandukanye barimo Perezida wa IBUKA, Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, bari bitabiriye ibi birori.
Abandi bayobozi batandukanye barimo Perezida wa IBUKA, Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, bari bitabiriye ibi birori.

Madamu wa Perezida wa Repubulika yagiriye inama AERG na GAERG yo gukomeza gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho, kwitabira imirimo n’amasomo (ku bakirimo kwiga), bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro no guharanira guhangana ku isoko ry’umurimo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC).

Icyizere ariko ngo kirahari ko abari impfubyi zitagira icyizere cyo kubaho, ubu baratangiye imirimo ibahesha inyungu, nk’uko Umuhuzabikorwa wa AERG.

Bamwe mu babaye impfubyi mu 1994, ubu nabo ni ababyeyi b'aba bana.
Bamwe mu babaye impfubyi mu 1994, ubu nabo ni ababyeyi b’aba bana.

Constantin Rukundo yamenyesheje ko uwo muryango umaze kugera ku bworozi bw’inka 46, ihene 216 ngo bamwe bakaba bafite ubumenyi n’impano bihambaye.

Perezida wa Ibuka, Dr Jean Pierre Dusingizemungu we arasabira iyi miryango ya AERG na GAERG y’abasigaye ari impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko Igihugu ndetse n’amahanga bagomba kubashimira “kubera ubutwari bagaragaje, butajyane n’imyaka bari bafite.”

Abayobozi b’imiryango ya AERG na GAERG bemeza ko mu bibazo bahanganye nabyo kugeza ubu, ikibagoye cyane ari abahakana jenoside ngo bakomeje kongera ubukana, hamwe n’ibibazo bisanzwe mu buzima, birimo kubura igishoro cyo gutangiza imirimo ku basoza amasomo, ndetse n’imitungo basigiwe n’ababyeyi batarasubizwa.

Ngo bitarenze ukwezi k’ukuboza k’uyu mwaka wa 2013, ibibazo by’imitungo y’abana barokotse jenoside bitari mu nkiko, bizaba byabonewe ibisubizo, nk’uko Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni yabyijeje.

GAERG w’abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside, ngo urabarirwamo abanyamuryango 1,000, naho AERG w’abakiri mu mashuri yisumbuye na Kaminuza ngo urimo abarenga 43,000. AERG yatangirijwe muri Kaminuza y’u Rwanda(Huye) mu mwaka wa 1996, itangijwe na Deo Kambanda wari kumwe na bagenzi be 11.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka