MININFRA n’Intara y’Iburasirazuba baganiriye ku miturire iboneye

Abayobozi mu nzego z’ibanze, abikorera ndetse n’abaturage bashaka kubaka barasabwa gufata iya mbere mu kurwanya akajagari mu miturire, by’umwihariko mu mijyi hakubakwa amazu agerekeranye naho mu byaro bagatura ku midugudu kugira ngo haboneke ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa bitandukanye by’iterambere.

Ibi byaganiriweho mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri yatangiye ku wa Kane, tariki 19/06/2014 hagati ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) n’Intara y’Iburasirazuba ku ngamba z’imituganyiriye y’imijyi ndetse no kunoza imiturire.

Abitabiriye iyi nama barimo abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa mu nzego z’abikorera bakaba basabwa gukorera hamwe kugira ngo barwanye akajagari kakigaragara mu myubakire.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Uwamariya Odette (iburyo) n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi ry'imijyi n'iterambere ry'imyubakire muri MININFRA, David Niyonsenga.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette (iburyo) n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi ry’imijyi n’iterambere ry’imyubakire muri MININFRA, David Niyonsenga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi ry’imijyi n’iterambere ry’imyubakire muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, David Niyonsenga, yasobanuye ko kuba ubuso bw’u Rwanda ari buto kandi Abanyarwanda bakaba bagenda biyongera umunsi ku wundi, ngo bikwiriye kuba impamvu ituma Abanyarwanda batekereza kuri gahunda y’imiturire iboneye, haba mu mijyi no mu cyaro kugira ngo hasigare ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

Mu bice by’icyaro by’Intara y’Iburasirazuba hishimirwa ko uburyo bwo gutura ku midugudu bwitabiriwe ku kigero kiri hejuru ya 90%, ariko mu mijyi yayo hakaba hakigaragara akajagari.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Uwamariya Odette, arasaba inzego zose kurwanya akajagari kakigaragara mu mijyi, by’umwihariko abantu bagatekereza ku nyubako zo guturamo zigerekeranye kugira ngo babashe gusigaza ubutaka buhagije bwo gukoreramo ubuhinzi, dore ko iyi Ntara iza ku isonga mu gihugu mu gutanga umusaruro w’uru rwego.

Abayobozi mu nzego z'ibanze mu karere ka Rwamagana bitabiriye ibiganiro ku miturire iboneye.
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Rwamagana bitabiriye ibiganiro ku miturire iboneye.

Gutura mu mijyi, abantu batuye mu buryo bwegeranye, naho ahakorerwa ibikorwa rusange hakaba hamwe kandi hagasigara igice kinini cyo gukoreraho ibikorwa biteza imbere abaturage ngo ni yo ntego nyamukuru ikubiye muri politike y’igihugu y’imiturire ndetse n’imitunganyirize y’imijyi.

Kugeza ubu, mu Rwanda, abatuye mu mijyi babarirwa kuri 16.5%, hakaba hifuzwa ko mu mwaka wa 2020 bazaba bageze kuri 35% naho abandi bakaba batuye mu byaro ariko mu buryo bw’imidugudu.

Mu rwego rwo guca akajagari kagaragara mu myubakire, inzego zose ndetse n’abaturage bashaka kubaka, barashishikarizwa kwita ku bishushanyo mbonera na politike zigenda zishyirwaho mu myubakire kugira ngo bahangane n’imyubakire itanoze.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byose ariko hatekerezwa cyane umugi abaturage bashobora kubasha kubamo, , hubakwa amacumbi abantu bo hasi bashobora kwishyura ndetse ni amazi ashobora kugurisha hakoroshya uburyo bwo kuyishyura, mu rwego rwo gukomeza kuzamura imibereho myiza kandi ihamye y’abaturage

james yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka