Kwiyuzuriza urusengero rwa Bethesda, ngo bigaragaza ko abakristo barwo bakunda Imana

Itorero rya ‘Bethesda Holy Church’ ryashimiye abakristo baryo bigomwe amaboko yabo n’amafaranga arenze miliyari imwe na miliyoni 30, bakubaka urusengero ahitwa ku Kagugu hafi yo mu Gakiriro (Gakinjiro); ngo kikaba ari ikimenyetso cyo kwigira kw’Abanyarwanda no gukunda Imana, nk’uko Umushumba waryo, Rev.Albert Rugamba yabitangaje.

Abakristo ibihumbi bitatu bagize itororo Bethesda (ishami rya Kigali), nibo babashije kuzamura urusengero ngo ruri mu za mbere mu Rwanda zubakanywe ubuhanga buhanitse, kandi bikaba bikozwe mu gihe kitarenga imyaka itatu bari bihaye, nk’uko Rev.Pasteri Rugamba yabyishimiye.

Amaze gutura Imana urwo rusengero tariki 17/08/2014 asubiramo amagambo yavuzwe na Salomo mwene Dawidi, Umwami w’Abisirayeli ubwo nawe yari amaze kubaka ihema ry’Imana, Pasteri Rugamba yagize ati: “Ubwo rero mugaragaje gukunda Imana mukayubakira Ihema, namwe ibahaye umugisha mwinshi, muzakirira aha hantu mwe n’imiryango yanyu”.

Urusengero rwa Bethesda rwubatswe hafi yo mu Gakinjiro i Kigali (ubu habaye mu Gakiriro).
Urusengero rwa Bethesda rwubatswe hafi yo mu Gakinjiro i Kigali (ubu habaye mu Gakiriro).

Umushumba wa Bethesda yatangarije Kigali Today ko abakristu ayobora ngo bumvise neza agaciro ko kwigira, nk’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ahora abisaba abaturage; aho ngo nta muterankunga n’umwe wabafashije kubaka urwo urusengero.

Yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ugukura kw’abantu mu gakiza; ndetse ngo Bethesda izakomeza no guteza imbere imibereho myiza y’abahasengera n’abandi bantu muri rusange batishoboye.
Umwe mu bakristu yagize ati: “Jye nizera ko umuntu wese wigomwe akubaka Inzu y’Imana, nawe izamwubakira iye nzu kandi nta byago bizigera bimubaho ngo ireke kumuba hafi”.

Imbere mu rusengero rwa Bethesda uko hameze.
Imbere mu rusengero rwa Bethesda uko hameze.

Mu myaka 10 Itorero Bethesda rimaze rishinzwe, rimaze kugira amashami 10, aho icyenda muri yo ari mu karere ka Bugesera na Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba; kandi ngo rizakomeza kwaguka no kwamamaza ubutumwa bw’Imana hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, nk’uko abayobozi baryo ngo babyizeye.

Rev.Pasteri Rugamba ngo yatangiye kwerekwa ko azaba umushumba w’Itorero mu mwaka wa 1986, nyuma ngo yanyuze mu bibazo n’intambara byashoboraga kumuviramo urupfu, ariko akomeza kwibuka isezerano afitanye n’Imana bimuha kwiringira no kwizera ko ntacyo ibyo byose bizamutwara.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo igitekerezo bagize nicyo kandi imana yomwijuru izabahe umugisha ndumukristo waho imana ibahuugisha

ishimwe pacifique yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

Thank you so much. this is the vision church and the church that gives glory to the Lord. God bless you as you continue to serve him.
I wish every other church gower and the said clergy should take your example and build churches instead of fighting over non issues.
Be blessed.

JOHN RUBANGURA yanditse ku itariki ya: 19-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka