Kirehe-Ibigo nderabuzima byitwaye neza byabihembewe mu nkera y’imihigo

Ibigo nderabuzima bya Kabuye, Gashongora, Nasho, Murindi, Musaza na Ntaruka mu karere ka Kirehe byahawe ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 ngo kuko bitwaye neza muri gahunda yiswe iyo kuzamura ireme ry’ubuzima, mu mihango yabaye kuwa kabiri tariki ya 25/03/2014.

Abayobozi barimo ab’ibigo nderabuzima bikorera mu karere ka Kirehe, abanyamabanga nshingawabikorwa b’imirenge n’abayobozi b’akarere ka Kirehe bitabiriye iki gikorwa bise Inkera y’Imihigo mu gushaka ireme ry’ubuzima, ahahembwe abitwaye neza hashingiwe ku bitabiriye ubwisungane mu kwivuza, abagabanyije imirire mibi n’abateje imbere gahunda nko kuboneza urubyaro.

Bimwe mu bigo nderabuzima byakoze neza byarahembwe.
Bimwe mu bigo nderabuzima byakoze neza byarahembwe.

Uretse bariya ba Kabuye, Gashongora, Nasho, Murindi, Musaza na Ntaruka babaye aba mbere bagahembwa ibihumbi 700 kuri buri kigo, hanahembwe ibigo nderabuzima bya cya Gahara, Mushikiri na Mahama aho buri kigo cyahawe ibihumbi 300 muri gahunda yateguwe n’akarere ka Kirehe gafatanyije n’umuryango witwa inshuti mu buzima, Partners in health uterwa inkunga n’abaturage ba Amerika mu mushinga USAID.

Iyi nkera y’imihigo ngo igamije kureba uko ibigo nderabuzima muri rusange byitwaye, cyane cyane bahereye mu rwego rw’ubuzima ndetse no mu bindi byiciro. Ibigo nderabuzima byose byari bifite umuhigo wo kuzamura ibipimo mu bijyanye no kubyarira kwa muganga, kuboneza urubyaro, ubwisungane mu kwivuza no kurwanya imirire mibi.

Abayobozi mu nzego z'ubuvuzi n'iz'ubuyobozi bw'ibanze bari bitabiriye inkera y'imihigo.
Abayobozi mu nzego z’ubuvuzi n’iz’ubuyobozi bw’ibanze bari bitabiriye inkera y’imihigo.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, bwana Murayire Protais yavuze ko iyi mihigo ifasha akarere kugira ngo bazamure ibipimo by’uko serivisi mu buzima zitangwa ku bazikenera muri ako karere. Iyi ngo niyo mpamvu babigize umwe mu mihigo guhera mu mwaka ushize, akaba avuga ko bizatuma ibigo nderabuzima bikomeza gukora neza no kuvugurura serivisi.

Serubibi Joseph uyobora ikigo nderabuzima cya Nasho cyahembwe mu byitwaye neza yabwiye Kigali Today ko kubigeraho byaturutse ku bufatanye n’abakozi bagenzi be ndeste n’abaturage bahaherwa serivisi.

Ba senateri Niyongana Galikani, uyobora komisiyo y'imibereho myiza n'uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko mu mutwe wa sena, na senateri Harerimana Fatu senateri Bajyana Emmanuel .
Ba senateri Niyongana Galikani, uyobora komisiyo y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko mu mutwe wa sena, na senateri Harerimana Fatu senateri Bajyana Emmanuel .

Iyi gahunda bise Inkera y’imihigo yanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ba senateri Niyongana Garikani, perezida wa komisiyo y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko mu mutwe wa sena, Senateri Bajyana Emmanuel na Senateri Harerimana Fatu.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka