Kirehe: Abaporotesitanti barasabwa gusenga ariko bakibuka no kwiteza imbere

Abakirisitu 323 bo mu matorero atandukanye y’abaporotesitanti akorera mu karere ka Kirehe basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi ibiri mu karere ka Kirehe aho bigaga ku buryo umuryango nyarwanda wakomeza kurushaho kwiteza imbere binyuze mu masengesho.

Aya mahugurwa yasojwe tariki 23/04/2013 yari afite gahunda yo kwibutsa abakirisitu ko gusenga bigomba kujyana no kwitabira umurimo kandi ko gusenga bitabuza gukora gahunda za Leta; nk’uko Pasiteri Marara John yabigarutseho.

yibukije ko byakabaye byiza aya matorero agiye akora ibijyanye n’Imana ariko bakibuka no gukora gahunda za Leta zirimo gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi ngo gukorera hamwe kw’abashakanye nibyo bizabaha gutunganya umurimo w’Imana uko bigomba.

Abayoboye itorero hamwe n'umuyobozi w'akarere.
Abayoboye itorero hamwe n’umuyobozi w’akarere.

Abitabiriye iyi gahunda bibukijwe ko ntawakwishobora wenyine uretse gufatanya n’abandi bakaba batanze n’amasomo ku bashakanye kugira ngo bajye babana mu mahoro, bakuzuzanya buri wese akamenya uko yakwiteza imbere agira umwanya uhagije wo kwita ku muryango.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protai,s ubwo yasozaga aya mahugurwa yibukuje abayitabiriye ko ugomba kumenya intego yakuzanye ku isi ko ari ukuyikoreramo ibyiza, kuzuzanya kugira ngo harebwe icyagirira isi akamaro.

Uyu muyobozi yarangije ashimira abitabiriye amahugurwa kuba baragize gahunda yo guhurira hamwe bityo bagategura amahugurwa mu rwego rwo kwibukiranya ibijyanye n’ubuzima.

Amahugurwa yitabiriwe n'Abakirisitu 323 bo mu matorero atandukanye y'abaporotesitanti akorera mu karere ka Kirehe.
Amahugurwa yitabiriwe n’Abakirisitu 323 bo mu matorero atandukanye y’abaporotesitanti akorera mu karere ka Kirehe.

Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kwigisha abagize amatorero atandukanye ibijyanye n’imibereho aho bigaga muri gahunda ijambo ry’Imana hamwe na gahunda zafasha Leta kwiteza imbere.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka