Kigali: Iminsi mikuru yahinduye isura y’umujyi

Guhera mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2012, umuntu wese winjiye cyangwa uwutuyemo yagiye abona impinduka z’umujyi wa Kigali hirya no hino hatatse bimwe mu biranga itegurwa ry’umunsi mu kuru wa Noheli n’Ubunane.

Bimwe muri ibi biranga iminsi mikuru bitatse umujyi wa Kigali bigaragaza ko iminsi mikuru yageze, ubisanga ahanini mu mahuriro y’imihanda “rond point”.

Aha ni muri rond point yo mu mujyi wa Kigali rwagati.
Aha ni muri rond point yo mu mujyi wa Kigali rwagati.

Ahandi usanga ibi biranga iminsi mikuru ni ahantu hahurira abantu benshi cyane nko muri za banki, hotel, alimentation, amaduka ahenze n’ahandi.

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali ndetse n’abawinjiramo, bavuga ko iyi mitako yagiye itakwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali yawugize mwiza kurusha uko wari umeze.

Umwe mu bagenzi bagenda cyane umujyi wa Kigali witwa Musonera Aimable yagize ati “yego uyu mujyi usanzwe ufite isuku ihagije n’ubwiza budasanzwe, ariko noneho iyi mitako bagiye bahataka yo irahebuje, Kigali we genda urandenze sinzagutenguha pe!”.

Aha ni muri rond point yo mu kanogo.
Aha ni muri rond point yo mu kanogo.

Aha nanone wongera kumenyera ko Kigali yabereye nziza abayituye n’abayigana, iyo winjiye muri za bisi zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, kuko iyo ugenda ubona abantu bose amaso yibereye mu birahure by’imodoka bitegereza uko itatswe ndetse ugasanga abenshi ariyo bagize ikiganiro mu rugendo rwabo.

Hirya no hino hagiye hari imitako igaragaza itegurwa ry’iminsi mikuru, usanga ahanini yaragizwemo uruhare runini n’amasosiyete y’ubucuruzi.
Ku mitako imwe nimwe itatse umujyi wa Kigali, usanga yifuriza abantu kuzagira Noheli nziza ndetse inabifuriza kuzagira umwaka mwiza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka