Karongi: Ubuyobozi bw’akarere buragirwa inama yo kutigerezaho mu mihigo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’i Burengerazuba, Jabo Paul, aragira inama ubuyobozi bw’akarere ka Karongi guhiga imihigo itazababera ingorabahizi mu gihe cyo kuyishyira mu bikorwa.

Ibi Jabo Paul yabivuze nyuma yo kumurikirwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi imihigo y’umwaka wa 2013-2014, igikorwa cyabereye mu murenge wa Rubengera ahari icyicaro cy’akarere tariki 12/06/2013.

Imwe muri iyo mihigo yateye Jabo Paul kugira impungenge ariko nyuma akazimarwa n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, harimo umuhigo wo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki.

Akarere kavuga ko uyu muhigo uzatwara akayabo k’amafaranga miliyoni 150 azava mu misoro y’abaturage, ariko Jabo Paul yagaragaje impungenge ko aya mafaranga ari menshi cyane, ku muhigo nk’uwo, agera n’aho ashyiramo urwenya agira ati: Ayo mafaranga uwayampa nasezera ku bukene! Ariko muzi ko ari kimwe cya gatatu cy’imisoro muteganya kuzinjiza mu karere?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'i Burengerazuba Jabo Paul ati: Muramenye mutazigerezaho!
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’i Burengerazuba Jabo Paul ati: Muramenye mutazigerezaho!

Ibi bwana Jabo yarabivigiye ko mu yindi mihigo bamweretse harimo uwo kuzinjiza miliyoni hafi 500 z’imisoro izatangwa n’abaturage.

Impungenge za Jabo zari zishingiye ku kuba uwo muhigo utagaragazaga neza uko uzashyirwa mu bikorwa n’uko uzatanga umusaruro, ariko umuyobozi w’akarere ka Karongi afatanyije na visi perezida wa njyanama y’akarere, Mwiza Ernest, bamusobanuye ko ibyo byose bihari n’ubwo bitagaragaye mu muhigo wamuritswe.

Undi muhigo wabaye nk’utera impungenge Jabo Paul ni uw’inzu y’ubucuruzi akarere kahize kuzubaka mu mujyi wa Karongi (Bwishyura) umwaka utaha, ikazatwara akayabo ka miliyoni 870.

Jabo Paul yabajije umuyobozi w’akarere ka Karongi, niba bafite icyizere ko rwiyemezamirimo atazabatenguha ugasanga bibaviriyemo guseba nk’uko byagendekeye akarere ka Rutsiro; ubwo kiyemezaga kubaka uruganda rw’ikawa ntikabigereho bigatuma baba abanyuma.

Imihigo y'akarere ka Karongi 2013-2014 yamuritswe hari n'itsinda rya MINALOC.
Imihigo y’akarere ka Karongi 2013-2014 yamuritswe hari n’itsinda rya MINALOC.

Umuyobozi w’akarere yamusubije ko bakoze uwo muhigo bazi neza icyo barimo gukora kandi ko bazawuhigura nta nkomyi. Yanamuhaye urugero rw’izindi nyubako eshatu zamaze kuzura mu mujyi wa Kibuye bateganya kuzamurika vuba, anamugaragariza ko gutinya guhiga ngo hato utigerezaho bishobora gutuma ahubwo ntacyo umuntu yageraho na mba.

Ibisobanuro bya Kayumba byanyuze Jabo Paul, bityo Jabo asaba abandi bayobozi bose kuva ku kagari kugeza ku karere - dore ko bose bari bahari - ngo niba babyemera bakome amashyi kugira ngo akunde yizere ko bahize ibyo bazahigura kandi bose bafatanyije.

Amashyi bayakomye Jabo Paul agira icyizere nubwo wabonaga adashize impungenge burundu.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gufata imisoro ukayishyira mu rutoki bisobanuye iki?ese ntibateganya kubaka amavuriro,amashuri aho gutera urutoki?Ese zizaterwa mu Kigezi?

Bobo yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Ndashima meya aliko se harya ababaturage bazasoreshwa kariya kayabo sihahandi bigeraho bakabatunarika ugasanga ariho havaho kwinubira ubuyobozi ngo bwashyizeho imisoro idasobanutse bamwe bakajya bashorera amatungo y’abaturage ,aho imirenge irushanwa kwinjiza menshi nkaho harayo bashoye mubaturage babo yewe ntanumushora mari ubarirwa muruwo murenge MINALOC nireberere abaturage batazaba ibitambo by’imihigo ya ba MEYA.

kibambar yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka