Karongi: Ikibazo cy’umutekano gisigaye ngo ni ukwigobotora ingoyi y’ubukene

Ryumugabe Alphonse, Umujyanama uhagarariye urubyiriko mu Nama Njyanama y’Akarere ka Karongi, atangaza ko u Rwanda rufite umutekano uhagije ariko ngo rukaba rugifite urugendo rwo kwigobotora ingoyi y’ubukene kuko ngo iri mu bisigaye ku isonga mu guhungabanya umutekano.

Ubwo yaganirizaga abaturage bo mu Kagari ka Shyembe mu Murengi wa Murambi tariki 11 Mata 2012, mu rwego rw’ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ryumugabe yabwiye abo baturage ko batagomba kugira icyo bikanga ku bijyanye n’umutekano w’igihugu ngo kuko urinzwe.

Yifashishije ijambo rya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ryo ku wa 7 Mata 2014 mu birori byo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yibutsaga ababa bafite igitekerezo cyo gutera u Rwanda ko ingabo zahagaritse Jenoside ntaho zagiye ahubwo ngo zikubye inshuro nyinshi bityo akaba ntawapfa kururwanya ngo arutsinde.

Yagize ati “ Ibijyanye n’intambara y’amasasu imbere mu gihugu sinzi ko byashoboka. Ibyo byabaye amateka.”

Uyu Mujyanama w’Akarere, atanga ikiganiro ku mutekano w’igihugu mu myaka 20 ishize, yagize ati “Kuva Jenoside yahagarikwa umukuru w’igihugu yafashe ingamba ko nta ntambara izongera kubera ku butaka bw’u Rwanda.”

Akavuga ko ingabo z’u Rwanda zahawe inshingano yo kurinda ubusugire n’umutekano by’igihugu ngo ku buryo umwanzi washaka gutera u Rwanda wese ntaho yamenera. Naho ngo inshingano z’umutekano w’imbere mu gihugu zikaba zarahawe Polisi y’u Rwanda.

Ryumugabe Alphonse, Umujyanama w'Akarere ka Karongi uhagarariye urubyiruko atanga ikiganiro ku mutekano w'igihugu.
Ryumugabe Alphonse, Umujyanama w’Akarere ka Karongi uhagarariye urubyiruko atanga ikiganiro ku mutekano w’igihugu.

Asobanurira abaturage ba Murambi imiterere y’umutekano w’u Rwanda, Ryumugabe yanababwiye ubutumwa butandukanye ingabo z’u Rwanda ndetse na Polisi y’igihugu barimo hirya no hino ku isi harimo mu gihugu cya Haїti, muri Repubulika y’Afurika yo hagati, Mali na Sudan y’Amajyepfo.

Ibi akaba yabishingiyeho abereka ko imbere mu gihugu umutekano ari wose cyakora na bo ngo bakaba bafite inshingano zo kuwubungabunga cyane cyane birinda baharanira kwigira.

Ibi byose Ryumugabe yabishingiyeho abwira aba baturage cyakora ko umutekano utagarukira ku masasu n’ibindi bisenya gusa maze abasobanurira ko u Rwanda ubu ruhanganye n’ubukene kuko ngo na bwo butera umutekano muke.

Yagize ati “Niba ufite umwana urwaye Bwaki umenye ko nta mutekano ufite.” Yanabibukije ko iyo umuturanyi akennye nawe nta mutekano uba afite maze agira ati “Tugomba guhagurukira hamwe nk’Abanyarwanda tugahangana n’ikintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekana w’igihugu cyacu.”

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka