Karongi: Ibanga mu kwesa imihigo ngo ni uguhuza kw’inzego zose

Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, yashimye ku mugaragaro akarere ka Karongi kuba karabaye aka mbere mu mihigo ya 2012-2013, avuga ko ibanga nta rindi, ari ubufatanye no guhuza ibikorwa hagati y’inzego zose, uhereye kuri Njyanama, Nyobozi, Ingabo na Police, abafatanyabikorwa batandukanye kugera ku rwego rw’umudugudu.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 19/10/2013, akarere ka Karongi gafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye katashye ku mugaragaro igikombe cy’instinzi begukanye mu mihigo ya 2012-2013. Ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, bari barangajwe imbere na Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, washimye byimazeyo ubuyobozi bw’akarere ka Karongi agira ati:

“Kuba Njyanama ihuza, Nyobozi igahuza, inzego z’umutekano zigahuza, imidugudu, imirenge, abafatanyabikorwa, amadini abikorera, abakozi ba Leta, amadini, ugasanga abantu bose bafite icyerekezo kimwe kandi bakorera hamwe, nta kuntu aka karere katari kaba aka mbere. Iryo ni ryo banga nta rindi. Mboneyeho gushimira akarere ka Karongi kuba mwarabashije kubaka ubwo bufatanye”.

Umuyobozi w'akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yahaye ishimwe Ministre Musoni James nk'umujyanama mwiza mu mihigo.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yahaye ishimwe Ministre Musoni James nk’umujyanama mwiza mu mihigo.

Mu muhango wo kwishimira iyo ntsinzi, umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard, yaboneyeho akanya k’umwihariko ashimira byimazeyo ihuriro ry‘abafatanyabikorwa (JADF), abinyujije k’ubahagarariye, bwana Sentozi Ananias (ukuriye World Vision muri Karongi), amushyikiriza igikombe mu izina ry’abafatanyabikorwa bose.

Abandi bahawe amashimye, ni ministre Musoni James, ushinzwe ingufu n’amazi Eng Isumbingabo Emma Francoise warishyikirijwe na Ministre w’urubyiruko na ICT wari umutumitwa, Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Kabahizi Celestin, umuyobozi wa brigade ya 201 Col Murenzi ukuriye ingabo muri Karongi, Rutsiro na Ngororero, ndetse n’abahagarariye amadini muri Karongi bashyikirijwe ishimwe na mayor wa Rubavu, Sheik Bahame.

Aba bose bashimwe kuba ari abajyanama beza n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Karongi ba buri munsi.

Ishimwe ry’umwihariko ryanahawe uhagarariye abayobozi b’imidugudu nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi cyane kuko ari bo bafashije akarere kumvikanisha no gushyira mu bikorwa imihigo bahereye hasi, bityo kabasha kwegukana umwanya wa mbere.

Umuyobozi w'akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ashyikiriza igikombe umuyobozi wa JADF, Sentozi Ananias.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ashyikiriza igikombe umuyobozi wa JADF, Sentozi Ananias.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri MININFRA, Eng. Isumbingabo Emma Francoise, wari umutumirwa kandi akaba n’umujyanama uhagarariye Guverinoma mu karere ka Karongi, yijeje ministre Musoni James ko imihigo bahize mu mwaka wa 2013-2014 bazayesa 100%.

Yagize ati « Ibyo ntituzabigeraho kuko tuzaba twahize bikeya, byoroshye kugeraho cyangwa ibitwegereye, ahubwo twabanje kwibanda ku rugendo dufite rurerure, hanyuma tureba intambwe bagomba gutera, kandi ni biba na ngombwa tuziruka kugira ngo tubashe gusoza urwo rugendo twiyemeje".

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulations!

Our District; komeza utera imbere, nta gusubira inyuma.

BIJECLAUDE yanditse ku itariki ya: 20-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka