Karongi: Hatangijwe ubukangurambaga « Nkuyobore ku Buzima Campaign »

Imbuto Foundation ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Karongi batangije ubukangurambaga bw’amezi atatu, bwo gushishikariza abayobozi kugira uruhare mu kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko.

Iki gikorwa kiswe « NKUYOBORE KU BUZIMA CAMPAIGN’ ku nsanganyamatsiko igira iti : « Uruhare rwanjye nk’umuyobozi mu kurinda urubyiruko virusi itera SIDA ».

Umuhango wo gutangiza ubwo bukangurambaga bw’amezi atatu, wabaye tariki 10/01/2014, wabanjirijwe n’amahugurwa y’umunsi umwe y’abayobozi kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku mudugudu, amahugurwa yatanzwe n’Imbuto Foundation ku bufatanye bw’ikigo cy’urubyiruko mu karere ka Karongi.

Abayobozi muri morale mbere yo gutangiza ‘Nkuyobore ku Buzima Campaign'.
Abayobozi muri morale mbere yo gutangiza ‘Nkuyobore ku Buzima Campaign’.

Mukamurara Rutamu Hellene, intumwa akaba n’umukozi w’Imbuto Foundation yagaragaje ko uruhare rw’umuyobozi rugomba kurenga imbibi rukagera no ku buzima bw’abo ayobora.

Yabivuze agira ati : « Abayobozi bacu batuyobora muri byinshi, ariko bagira akazi kenshi ku buryo hari aho basigaye batuburira akanya nk’urubyiruko. Bayobozi ntago ari ukubaveba, ariko nagira ngo mbaze ababyeyi b’abayobozi bari hano, murebe niba hari igihe mujya mubonera abana banyu ngo mubaganirize, murasanga ari gito pe ».

Mukamurara agendeye ku gakino urubyiruko rwari rumaze kwereka abashyitsi, yabajije ababyeyi ni ba hari n’umwe ujya yibuka kubaza umwana we niba yaragejeje igihe cyo kujya mu mihango ku bakobwa, cyangwa umuhungu niba yaragejeje igihe cyo kwiroteraho ariko nta mubyeyi n’umwe wabashije kwemeza ko ibyo yabyibutse.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, mu ijambo rye nawe yagaye ababyeyi kuba batabonera umwanya abana babo. Kayumba ati « iyo udasobanuriye umwana wawe uko umubiri we uteye n’uko ukora bitewe n’imyaka agezemo, umubiri uramukoresha ugasanga yagiye mu nzira zitarizo, agatangira gukora imibonano akiri muto bikamubyarira kabutindi ».

Habaye n'igikorwa cyo kwipimisha ku bushake, ku bantu 212 habonetse umwe wanduye.
Habaye n’igikorwa cyo kwipimisha ku bushake, ku bantu 212 habonetse umwe wanduye.

Umwe mu bayobozi bahuguwe wavuze mu izina ry’abandi yashimye cyane gahunda ya Imbuto Foundation, aboneraho no gusaba ko amahugurwa y’abayobozi mu kurwanga SIDA mu rubyiruko bise ‘Nkuyobore ku Buzima Campaign’, yajya abaho buri mwaka kugira ngo bajye bahora biyungura ubumenyi, ndetse na za clubs z’urubyiruko zo kurwanya SIDA zikongererwa ubumenyi n’ubushobozi.

Gahunda zo kurwanya SIDA mu rubyiruko Imbuto Foundation izikorera mu turere 12. Nk’uko byasobanuwe na Mukamurara Rutamu Hellene, mu bantu 2706 bapimye 16 ni bo basanzwemo ubwandu bwa virusi itera SIDA. Mukamurara ati “mushobora kwibwira ko ari bake, ariko ni benshi kuko icyo twifuza nuko nta n’umwe wakwandura”.

Gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwa ‘Nkuyobore ku Buzima’ mu karere ka Karongi byakorewe mu murenge wa Ruganda, ahari hateraniye abayobozi n’abaturage babarirwa mu 2000.

Ngezahimana Jean Baptitse, umuhuzabikorwa byo kurwanga SIDA mu karere ka Karongi. Yasobanuye ko imibare itangwa na ONUSIDA ivuga ko abantu miliyoni 2,3 ku isi banduye SIDA mu 2012.

Raporo ya ONUSIDA ivuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije, ariko Ngezahimana avuga ko hakiri byinshi byo gukora kuko ikigamijwe ari uko ubwandu bushya bwa SIDA, guhabwa akato, n’impfu z’abahitanywa na SIDA byose byagera kuri zeru.

Kugeza ubu mu Rwanda 3% by’abantu bari mu kigero cy’imyaka 15 kugeza kuri 49 (abantu 206.000) babana na virusi itera SIDA.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni ngombwa ko aba na baganirizwa ku myorororkere yabo bakayimenya kuko usanga bibateza ibyago mu gihe batabijijukiwe. ibi aba bayobozi batangiye ni byiza kandi bakomereze aho ntibigarukire aha kuko birakenewe hose mu gihugu

fifi yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

nibyo abayobozi bagomba kugira uruhare rufatika mu gukangurira urubyiruko kwirinda indwara ya SIDA ibyo bazabigeraho mu gihe hakozwe ubukangurambaga bushyizwemo imbaraga njye mbona hakwiye gushyirwaho akagoroba kurubyiruko.

Maisha yanditse ku itariki ya: 12-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka