Kageyo: Yishimira ko izina yise agace kari ishyamba kataraturwa ryahamye kugeza n’ubu

Kayinamura Francis wo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza avuga ko yishimira kuba izina yise agace atuyemo ryahamye kugeza n’ubu rikaba rikoreshwa mu nzego z’ubuyobozi.

Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 20 mu muhango wabereye mu kagari ka Kageyo ku rwego rw’akarere ka Kayonza, Kayinamura yavuze ko izina “Kageyo” yaryise ako gace mu mwaka wa 1997.

Ni nyuma y’aho i Kageyo hari hamaze gutura Abanyarwanda bari batahutse bava muri Tanzaniya mu mwaka wa 1995 bagatura muri ako gace, ariko mbere kakaba katari gatuwe kuko kahoze ari igice cya parike y’Akagera ari mu ishyamba.

Kayinamura Francis ngo niwe wise izina agace kitwa Kageyo kugeza ubu.
Kayinamura Francis ngo niwe wise izina agace kitwa Kageyo kugeza ubu.

Nyuma ya Jenoside ngo habayeho amavugurura mu buyobozi maze hashyirwaho n’icyari komini Rwisirabo. Bitewe n’uko abantu bari bamaze kuba benshi muri ako gace kahoze ari igice cya Parike y’Akagera naho ngo hagizwe imwe muri segiteri zari zigize komini Rwisirabo, kugeza icyo gihe ngo ako gace kakaba nta zina rizwi kari gafite nk’uko Kayinamura akomeza abivuga.

Ati “Hamaze kujyaho gahunda yo gushyiraho amasegiteri yari agize komini Rwisirabo habayeho na segiteri Kageyo. Impamvu tuvuga ko nta zina ryari rihari kari agace kahoze ari Parike ndetse hatanatuwe n’abantu ku buryo imisozi yaho yaba yari izwi. Kubera ko hatari hatuwe kandi hatarigeze haba n’ibikorwa by’ubuyobozi bwa Leta, ni yo mpamvu tuvuga ko nta zina hari hafite”.

Kayinamura akomeza avuga ko yagiriwe icyizere cyo kuba umuyobozi wa mbere w’iyo segiteri, ariko ngo bagiye gukoresha ibirango byagombaga kuranga ubuyobozi bwa yo basanga nta zina rizwi ifite, ahita atekereza izina hakwitwa agendeye ku bidukikije yahabonaga.

Ati “Segiteri cyangwa ubuyobozi bugira ikiburanga nka kashe (cachet) kandi iba yitirirwa aho ikoreshwa, tugiye gukoresha kashe byabaye ngombwa ko bambaza izina ryaho kubera ko hari hataragira izina hitwa ninjye wahise iryo zina ryitwa Kageyo hahita haba Kageyo kugeza n’ubu. Ni yo mpamvu tuvuga ko nta zina ryari rihari kuko nta gasozi kari gahari bwite kitwa Kageyo”.

Mbere ya 1995 i Kageyo hari mu ishyamba ariko hamaze kugera ibikorwaremezo byinshi by'iterambere.
Mbere ya 1995 i Kageyo hari mu ishyamba ariko hamaze kugera ibikorwaremezo byinshi by’iterambere.

Uyu muyobozi wa mbere anavuga ko ajya kwita izina ako gace yagerageje kureba ibintu biharanga yahitirira. “Maze kugirirwa icyizere cyo kuhabera umuyobozi nagerageje kureba ibintu biharanga umuntu yahitirira. Nagiye rero mpabona ibiti by’imigeyo byinshi nibyo nahitiriye muri icyo gihe ndavuga nti hariya hantu hakwiye kwitwa Kageyo” uku niko akomeza abisobanura.

Kageyo imaze imyaka 19 ituwe ariko iterambere n’ibikorwaremezo bihari bihagaragaza nk’agace kamaze imyaka myinshi gatuwe.
Abahatuye bwa mbere mu mwaka wa 1995 bavuga ko bahagera hari mu ishyamba, ku buryo ngo ubuzima bari babayemo bwari bugoye bitewe n’uko nta gikorwa remezo na kimwe bari bafite.

Kuri ibyo haniyongeraho kuba batarabashaga kubona uko bahahirana n’utundi duce kuko byabasabaga gusesera mu mashyamba kugira ngo babone aho banyura bajya guhaha.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo azabaze neza kuko nta musozi udafite izina hariya hahoze pariki. ahubwo yahise gutyo kuko atari azi uwo yabaza uko hitwa kuko ndibuka ko iryo zina ryari rihari haturanye na Kigarama, Ndago, Nyagashanga n’ahandi kuko hari hariho n’ibyapa byerekana aho ugeze muri pariki.

ubwo twemeze ko Christoph Colomb yavumbuye Amerika kandi yari ituwe na americanIndian.

ibuka ko mbere yo kuba pariki yari ituwe, yashyizweho n’abakoloni.

mukerarugendo yanditse ku itariki ya: 10-07-2014  →  Musubize

Ahubwo azabaze neza kuko nta musozi udafite izina hariya hahoze pariki. ahubwo yahise gutyo kuko atari azi uwo yabaza uko hitwa kuko ndibuka ko iryo zina ryari rihari haturanye na Kigarama, Ndago, Nyagashanga n’ahandi kuko hari hariho n’ibyapa byerekana aho ugeze muri pariki.

mukerarugendo yanditse ku itariki ya: 10-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka