Itumba rimaze guhitana abantu 16 no gusenya amazu arenga 370
Isesengura ryakozwe na minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda (MIDIMAR) riremeza ko Abaturarwanda 16 bitabye Imana, naho abandi 26 barakomeretse n’amazu agera kuri 371 arangirika cyane kubera imvura nyinshi ivanze n’umuyaga n’urubura.
Iyi minisiteri iravuga ko ibi biza byiyongereye cyane ari nako byangiza imitungo y’abaturage n’imitungo rusange mu gihe itumba rimaze ritangiye. MIDIMAR iremeza kandi ko uturere twa Nyagatare, Rusizi, Huye na Gatsibo aritwo twibasiwe cyane n’ubwo ibi biza bigera mu duce twose tw’u Rwanda.
MIDIMAR yavuze ko ibyo biza byagize ingaruka zitandukanye kuko muri iki gihe imiryango myinshi yasizwe iheruheru. Bamwe ngo bacumbikiwe mu baturanyi babo mu gihe hagishakishwa uburyo bakongera kubona amacumbi.
Iyi minisiteri yabanje gukora ubutabazi bw’ibanze ku miryango yagezweho n’ingaruka z’ibiza, ku buryo ubu hari gutangwa ibikoresho by’ibanze nk’ibiryamirwa, amahema, ibikoresho byo mu rugo n’iby’isuku, mu gihe hagikusanywa ubushobozi kugira ngo imiryango iri hanaze yongere ibone aho gutura.
Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi irasaba Abaturarwanda gukomeza kwitabira gahunda yo kwimuka ahantu bashobora kwibasirwa n’ibiza, kuvugurura amazu ashaje, ibisenge bikazirikwa neza kuko byagaragaye ko amazu akunze kwibasirwa ari amazu ashaje kandi yubakishije ibikoresho bidakomeye. Harasabwa kandi kwitwararika gusibura inzira z’amazi na za ruhurura, no gufata amazi yo ku mazu.
Iri sesengura kandi ryagaragaje ko abakunze guhitanwa n’ibiza biterwa n’imvura ari abana kubera ubushobozi buke bwo kwitabara. Ku bw’ibyo, MIDIMAR iributsa ababyeyi kumenya aho abana babo baherereye mu gihe imvura igwa ndetse bakanabakura ahantu hashobora kubateza amakuba.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|