Inama y’igihugu y’urubyiruko yabonye umuyobozi mushya
Norbert Shyerezo wari uhagarariye komite y’urubyiruko yo mu karere ka Ngororero yatorewe kuba umuyobozi mukuru w’Inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko (NYC), mu matora yabaye tariki 30/10/2013.
Nyuma yo kwegukana intsinzi, Shyerezo yasabye urubyiruko agiye guhagararira no kuvuganira kwishyira hamwe bagahuza imbaraga.
Yagize ati: “Ndifuza gukorana na buri umwe kugira ngo duhangane ibibazo by’ubukungu bikomeje kugariza iterambere ry’urubyiruko. Ntituzahagararira mu kuvuganira ibibazo by’imirimo gusa ahubwo tuzanabakangurira kuyihangira bahereye kuri bicye bafite.”
Shyerezo asimbuye kuri uyu mwanya Philbert Uwiringiyimana nawe wegukanye umwanya mu nteko ishinga amategeko mu matora ya 2013, nyuma yo gutsinda uwo bari bahanganye ariwe Protegène Ntegeyimfura, amutsindiye ku majwi 214 ku 165 y’abahagarariye urubyiruko.
Inteko itora yari igizwe n’abantu umunani baturutse muri komite nyobozi ku rwego rw’igihugu, abakoze komite nyobozi ku rwego rw’uturere, umunani bahagarariye amashuri ya za kaminuza ku rwego rw’igihugu n’abandi umunani bahagarariye amashuri yisumbuye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|