Inama y’Igihugu y’Abagore yaremeye Uwimbabazi Claudine wahishije inzu n’abana

Ba "Mutimawurugo" barasabwa gukomeza indangangaciro nyarwanda bagira umuco wo gutabarana, gutera inkunga abari mu byago ndetse no kuba nyambere muri gahunda zitandukanye zirimo kuboneza urubyaro, kwitabira umuco w’Isuku n’izindi zigamije iterambere ryabo n’iz’Igihugu muri rusange.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa 11 Kamena 2015 n’Inama y’Igihugu y’Abagore ndetse n’Akarere ka Nyarugenge ubwo bari mu gikorwa cyo kuremera no gufata mu mugongo Uwimbabazi Claudine wagize ibyago byo guhisha inzu ndetse n’abana mu cyumweru gishize.

Uwimbabazi Caudine yahawe bimwe mu bikoresho byo mu nzu ndetse na miliyoni y'amafaranga ngo ashake umushinga wamuteza imbere.
Uwimbabazi Caudine yahawe bimwe mu bikoresho byo mu nzu ndetse na miliyoni y’amafaranga ngo ashake umushinga wamuteza imbere.

Izi gahunda ba Mutimawurugo basabwe kugiramo uruhare ni naz o zikubiye mu mihigo ba basinye ubwo basozaga Itorero rya Mutimawurugo ibyiciro bitatu zirimo kuboneza urubyaro babyara abo bashoboye kurera, kwimakaza umuco w’isuku bakumira ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamanzi Jackline, yagize ati “Mutimawurugo, tugomba guhesha agaciro uwakaduhaye tuba aba mbere mu gushyira mu bikorwa gahunda zadushyiriweho zigamije iterambere; ese nitubyara abo tutazashobora kurera bazandagara mu muhanda ni bwo tuzaba duhesheje agaciro uwakaduhaye?”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney, na we yavuze ko Mutimawurugo bivuze umuntu ugomba kuba intangarugero mu gushakisha icyamuteza imbere ndetse n’icyazana imibereho myiza mu muryango we na sosiyete nyarwanda muri rusange.

Yahamagariye abagore by’umwihariko ndetse n’abaturage muri rusange kwitabira umugoroba w’Ababyeyi uzabafasha gukemura ibibazo bikibangamira iterambere ry’umuryango.

Ba Mutimawurugo basabwe kwihesha agaciro bita kuri gahunda bashyiriweho zibateza imbere kandi bakita no ku mibereho myiza y'ingo zabo.
Ba Mutimawurugo basabwe kwihesha agaciro bita kuri gahunda bashyiriweho zibateza imbere kandi bakita no ku mibereho myiza y’ingo zabo.

Uretse gahunda yo kuboneza urubyaro, Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abagore ndetse n’Akarere ka Nyarugenge basabye ba mutimawurugo gukomeza kugira uruhare mu gukumira amakimbirane akigaragara mu miryango, bakumira ihohoterwa, barwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Uwimbabazi Claudine, wafashwe mu mugongo kuri uyu munsi, yagize ibyago byo guhisha inzu irakongoka ndetse n’abana bari bayirimo barashya umwe w’uruhinja rw’amezi 7 bimuviramo urupfu.

Mu ijambo rye, n’amarangamutima menshi Uwimbabazi Claudine yashimye abaturage bakomeje kumufata mu mugongo ndetse bakamuha ubufasha butanukanye.

Yashimiye kandi Inama y’Igihugu y’Abagore n’Akarere ka Nyarugenge bwaje kumufata mu mugongo bukanamuremera. Yashimye kandi ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwahaye umugore ijambo.

Ubwo Inama y’Igihugu y’Abagore ndetse n’Akarere ka Nyarugenge bamufataga mu mugongo bamuhaye ibikoresho by’ibanze byo mu nzu, ibiryamirwa, imyambaro ndetse n’amafaranga agera kuri miliyoni nk’igishoro cyo gutangira ubucuruzi kugira ngo na we yifashe kwiyubaka.

Isham rishinzwe itangazamakuru muri CNF

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mutima mwiza aba bagize wo gutabara uyu muvandimwe muzawuhorane rwose ntihakagire ugir ikibazo kandi duhari

claude yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka