Ibyifuzo by’Abanyakarongi ku nama y’umushykirano ya 11

Mu gihe hasigaye umunsi umwe ngo inama y’igihugu y’umushyikirano yongere iterane ku nshuro ya 11, Kigali Today yaganirye n’Abanyakarongi bayigaragariza icyo bifuza ko cyaganirwaho mu nama y’umushyikirano izatangira tariki 06/12/2013.

Hafi ya bose usanga bahuriza ku ngingo imwe: guharanira ko abanyagihugu batahiriza umugozi umwe nk’Abanyarwanda basangiye amateka mabi n’ameza kugira ngo bubake igihugu buri wese yibonamo nk’Umunyarwanda.

Umusaza witwa Uwizeyimana Gabriel utuye mu murenge wa Rubengera. We, nk’umuntu w’inararibonye, yifuza ko umushyikirano waza gushyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko nk’uko abyivugira, u Rwanda rwarasenyutse.

Uwizeyimana agira ati: Ndifuza ko inama yakwibanda kukuguhuza Abanyarwanda ntawishisha undi, kandi abantu bagatinyuka bagashyira ukuri ahagaragara, n’uwaba yararenganijwe mu buryo ubu n’ubu akarenganurwa kandi abantu bakavuga ibibabangamiye bizeye neza ko nta nkurikizi”.

Uwihaye Agnes ucururiza muri centre ya Rubengera we ashima aho u Rwanda rumaze kugera mu guteza imbere umugore, ariko akavuga ko inama y’umushyikirano ya 11 yarushaho kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro, kuko ho ngo asanga hakiri inzira ndende.

Mu byo Abanyakarongi bifuza byaganirwaho harimo no kwihutisha gukora imihanda ihuza uturere.
Mu byo Abanyakarongi bifuza byaganirwaho harimo no kwihutisha gukora imihanda ihuza uturere.

Nk’umuntu ukora ubucuruzi kandi asanga Leta yari ikwiye kubagirira vuba ikabakorera umuhanda Karongi-Rubavu kugira ngo ubucuruzi hagati y’uturere twombi burusheho gutera imbere.

Undi twaganiriye ni umubyeyi ukora bizinesi y’amacumbi na resitora, we arifuza ko bazaganira no ku bibazo bibangamiye Abanyarwanda cyane cyane ibirebana n’imisoro kuko ngo irahanitse cyane igatuma bamwe batinya gushora imari yabo ngo batazahomba.

Urubyiruko narwo ntirwatanzwe mu gutanga ibitekerezo ku mushyikirano. Mukunda Florence urangije amasomo yisumbuye akaba ari mu itorero ryo ku rugerero mu karere ka Karongi we yifuza ko urubyiruko rwagira uruhare mu mushyikirano rugatanga ibitekerezo byubaka kuko rwagize n’amahirwe yo kwiga.

Ibi ngo byafasha urubyiruko kujya ruganira n’ababyeyi, abakoze amakosa rukabagaragariza ko bahemutse n’uwashaka kubirugaruramo rukamwereka ko ari ubujiji.

Mukunda kandi ngo asanga no guhuza umushyikirano na gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari ibintu by’ingenzi kandi bifitanye isano nini, kuko umushyikirano uhuriramo Abanyarwanda b’ingeri zose, bagatahiriza umugozi umwe nk’uko bari bameze mbere y’abakoloni.

Mu nama y’umushyikirano ku nshuro ya 11, insanganyamatsiko igira iti: "Ubunyarwanda, inkingi y’iterambere rirambye’’, ikazatangwa ibiganiro bitatu.

Ikiganiro cya mbere ni ikijyanye no "gusuzuma intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere n’inzira iganisha ku kwigira” kizatangwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Icya kabiri ni ikizareberwamo uburyo iterambere ryakwihutishwa binyuze mu guteza imbere abikorera kikazatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Ikiganiro cya gatatu cyo kizaba gisa n’ikibumbatiye ibyo bibiri bya mbere, kikazajyanishwa na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” imaze igihe gito itangijwe mu Rwanda.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka