Ibitangazamakuru bitatu byategetswe gukosora inkuru isebya Victoire Ingabire

Urwego rw’abanyamakuru bo mu Rwanda bigenzura (RMC) rwategetse ibitangazamakuru bitatu byo mu Rwanda birimo urubuga rwa internet rwa www.Rwandapaparazzi.com, ikinyamakuru Umusingi na Radio One, gukosora inkuru byatangaje isebya Victoire Ingabire.

Ibi binyamakuru byari byatangaje ko Ingabire akomoka mu muryango w’abarozi kandi ko yaba yarifuje kuroga umwana aho afungiye muri gereza ya 1930. Kuri uyu wa kane tariki 14/8/2014 nibwo uru rwego rwategetse ko ibi bitangazamakuru bireka ingabire agasubiza iyi nkuru byatambukije hagati ya tariki 13 na 22/03/2014.

Iyi nkuru yakozwe bwa mbere n’urubuga Rwanda Paparazi, ikinyamakuru Umusingi kikaza kuyikoresha muri nimero yacyo ya 900, naho abanyamakuru ba Radio One bakaza kuyisoma mu byasohotse mu binyamakuru.

Maitre Donatien Mucyo, wasomye imyanzuro y’uru rwego yatangaje ko Rwanda Paparazzi yatangaje iyi nkuru bwa mbere ariyo izatambutsa igisubizo cya Victoire Ingabire ikanongeraho gusaba imbabazi abasomyi bayo kuba yaranditse inyandiko igamije gusebanya.

Yanatangaje kandi ko ikinyamakuru Umusingi na Radio One bisabwe kongera gukoresha izo nyandiko zombi bikazitambutsa uko zakabaye, mu rwego rwo kugaragaza ko ibyo bari batangaje ntaho bihuriye n’ukuri.

Yagize ati “Urwego rw’abanyamakuru rwigenga rusanga iyi nkuru yanditwe cyangwa yatangajwe yarasebeje madame Victoire Ingabire, ko iyi nkuru iyo ijya gutohozwa mbere cyangwa nyir’ubwite akayibazwaho itari gutangazwa.

Ibi bivuze ko kurenga kuri ibyo maze hagatangazwa inkuru nk’iyi byishe amategeko kandi bisebeje uwo bireba bityo bikaba ari uburenganzira bw’uregwa kwemererwa ko yakosorwa.”

Maitre Mucyo asomera abanyamakuru imyanzuro ya RMC.
Maitre Mucyo asomera abanyamakuru imyanzuro ya RMC.

Iyi myanzuro yasomewe imbere y’inteko y’abanyamakuru nyuma y’uko impande ziregwa n’uhagarariye Madame Ingabire ariwe Maitre Gashabana, bahujwe n’akanama nkemurampaka k’urwego rwigenga rw’abanyamakuru bakorera mu Rwanda.

N’ubwo abahagarariye ikinyamakuru Umusingi n’urubuga Rwanda Paparazzi batari bahari, uwari uhagarariye Radio One, Angelbert Mutabaruka, yatangaje ko badashbora gusaba imbabazi ku nkuru kuko batangaje uwayanditse n’aho bayikuye ariko yemeza ko biteguye gutambutsa ibizatangazwa na Rwanda Paparazzi na Ingabire biciye mu kinyamakuru Umusingi.

Ati “Twe twasomye ibyo bari banditse hejuru bavuga ko yafatanywe amarozi muri gereza, hanyuma tunasoma hasi aho Umusingi uvuga ko wakoze ubushakashatsi bagasanga ibyo ari ibinyoma. Kandi twebwe twiteguye kuyisoma igihe cyose Rwanda Paparazzi yaba yayisohoye, itayisohora nta munsi n’umwe tuzigera twivuguruza twebwe”.

RMC yatangaje ko nyuma yo guhata ibibazo ubwanditsi bwa Rwanda Paparazzi baje kwemera ko ari amakuru adafitiwe gihamya banditse ndetse bakanasaba imbabazi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niba ibi bitangazamakuru byararenze ku mategeko nta kabuza bigomba gukosorwa;uretseko kugereranya ingabire n’umurozi ntabibonamo ikosa kuko amagambo ye arusha ubumara ubw’abarozi batanga.

mfizi yanditse ku itariki ya: 14-08-2014  →  Musubize

ngo baramusebeje? naho se abo yakomerekeje ubwo yateruraga akavuga ibyakomerekeje imbaga yabatari bacye kandi akabivugir ahashingure inzirakarengane zzazize uko zavutse,ibyo ntitwabyibagirwa, ngo bamusebeje , umuntu watinyutse kurwibutso akavuga ibintu nkabiriya nigute ataroga koko?

sam yanditse ku itariki ya: 14-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka