Huye: Abituje ku butaka bw’irimbi ry’i Ngoma bazahanwa

Komisiyo y’imibereho myiza ya njyanama y’Akarere ka Huye, nyuma yo gusabwa n’inama ya njyanama kuyirebera uko imbago z’irimbi ry’i Ngoma ryifashe, yasanze hari abantu batuye ku butaka bwahoze buri mu gice cyagenewe gushyinguramo abantu.

Abagize iyi komisiyo rero, n’ubwo batarebye ibya ngombwa bya ba nyir’ugutura muri iyi sambu bose, umwe muri bo basanze yarasabye akarere kumutuza, ntikamusubiza, nuko ahitamo kwiha ubu butaka: hamwe arahatuye, ahandi ahakorera ubuhinzi n’ubworozi.

Kubera ko abagize iyi komisiyo batarebye ibya ngombwa by’aba bantu bose batuye ahagaragarira amaso ko ari mu isambu ya Leta yagizwe irimbi, inama njyanama yasabye ko biro ishinzwe ubutaka yabikurikirana neza, bakareba ibya ngombwa bafite.

Njyanama rero yemeje ko abo bazasanga barihaye ubu butaka bazacibwa amande y’ibihumbi 200 yo kuba barihaye ubutaka bwa Leta.

Kubera ko aba bantu batuye muri iyi sambu, bakaba babanamo n’imiryango yabo kuva mu gihe cy’imyaka itari munsi y’itanu.

Abazagaragaraho amakosa yo kwiha ubutaka bwa Leta kandi bazasabwa kwishyura ibibanza by’ahari inyubako batuyemo, hanyuma banamburwe ubutaka bakoreramo ibindi bikorwa.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka