Hagiye kubarurwa uko ibice by’u Rwanda birutanwa kwibasirwa n’ibiza bishakirwe umuti

Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) yatangije umushinga wo gukora ubushakashatsi mu twose tw’igihugu, mu rwego rwo kumenya ibiza bishobora kuhaba n’ingaruka byatera kugira ngo bishakirwe umuti.

Imisozi n’ubuhaname by’u Rwanda bituma ruza mu bihugu byibasirwa n’ibiza cyane cyane mu gihe cy’imvura bihitana abaturage bikanangiza n’ibintu byinshi. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo hakazakorwa ikarita igaragaza impamvu zishobora gutera ibiza mu gihugu hose, nk’uko bitangazwa na Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana.

Agira ati “Hagiye gukorwa inyigo ku biza byose dushobora guhura nabyo hano mu gihugu hanyuma muri buri karere hakaboneka ikintu kimeze nk’ikarita y’ahantu hagaragara ko ibiza ibi nibi bishobora kuhaba.

Hanyuma inyigo ikagenda ikanagaragaza uburyo bwo kwirinda ibyo biza. Nkaba numva rero ari ikintu gikomeye tugiye kugeraho kizaza cyunganira ibindi byose bigenda bifatwa mu rwego rwo kwirinda ibiza.”

Bamwe mu bagize itsinda rizakora kuri uyu mushinga uhamije gukora ubushakashatsi ku gitera ibiza n'aho byibasira cyane mu gihugu.
Bamwe mu bagize itsinda rizakora kuri uyu mushinga uhamije gukora ubushakashatsi ku gitera ibiza n’aho byibasira cyane mu gihugu.

Uyu mushinga uterwa inkunga na Banki y’isi ( World Bank) Umuryango w’ibihugu by’umuwe bw’Uburayi ( European Union) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), uzamara igihe cy’umwaka.

Muri uyu mushinga watangijwe kuri uyu Kane tariki 5/11/2013, Minisitiri Mukantabanta yizera ko muri icyo gihe umushinga uzarangira u Rwanda hari intambwe rumaze gutera mu kwirinda ibiza bimaze kwiyongera cyane kubera imihindagurikire y’ikirere.

Ingengo y’imari yawo ya miliyoni zisaga 42 z’amafaranga y’u Rwanda niyo azafasha mu gishyiraho igenamigambi rihamye ku gitera ibiza bitandukanye bikunda kugaragara mu Rwanda nk’imyuzure, inkangu, imitingito, imiyaga n’amapfa.

Ibiza biherutse kwibasira agace ka Nyabugogo.
Ibiza biherutse kwibasira agace ka Nyabugogo.

Kugeza ubu abantu bagera ku 10% by’ingo zirenga ibihumbi 20 zagombaga kwimurwa byihuse baracyatuye mu manegeka.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka