Gushyira intwaro hasi kwa FDLR ni nka sinema bakoze - Mushikiwabo

Ministiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yasobanuye uko u Rwanda rubanye n’amahanga ndetse n’ikibazo cy’umutwe wa FDLR, aho yavuze ko uburyo u Rwanda rubona uwo mutwe butazahinduka, kuko ngo kurambika intwaro hasi bakabyereka amahanga, ari nka sinema.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 20/6/2014, Ministiri Mushikiwabo yagize ati: “Twe nk’igihugu ibyo gushyira intwaro hasi kw’abarwanyi ba FDLR turabishima, bagomba kubikora bakareka ingengabitekerezo ya Jenoside, bakaza tukabakira nk’uko dusanzwe tubikora; naho ibyo gukoresha umunsi mukuru ni sinema”.

Ministiri Mushikiwabo yavuze ko kuba u Rwanda rwumva ko hari abarwanyi 100 cyangwa barengaho barambitse intwaro hasi, ntacyo byahindura ku buryo rubafata, kuko ngo yibaza aho abandi batarambitse intwaro hasi bagera mu bihumbi bazajya, akagira ati: “ibyo kurambika intwaro hasi bakaza nta gitangaza kirimo, kuko aba-FDLR bamaze gutaha mu Rwanda barenga ibihumbi 11”.

Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda avuga ko icyemeranijweho kuri manda y’umutwe w’ingabo z’Umuryango w’abibumbye (UN) ziri muri Kongo; ari uko uwo mutwe wari kwakira abashyira intwaro hasi, “abadashaka kuzishyira hasi bakaraswa, ariko ibyo twayobewe aho byanyuze kandi nta yindi nama yabaye yo kubihindura”.

Umubano w’u Rwanda na USA, u Bufaransa, u Burundi, Tanzania, DRC na Afurika y’Epfo

Ubwo yabazwaga niba hari ikibazo kiri mu mubano hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kubera raporo z’umuryango wa Human Right Watch, Ministiri Mushikiwabo yashubije ko kuba icyo gihugu gishishikajwe no kuvuga ko abantu baburirwa irengero ari ibisanzwe, ko bitateje ikibazo cy’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ati: “Iyo umuntu ari mu maboko ya Polisi ntibivuze ko yaburiwe irengero; ikibazo cy’umutekano w’igihugu kirakomeye, ntawadutegeka uburyo tugomba kuwurinda”.

Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, Ministiri Mushikiwabo yavuze ko icyo gihugu kitagombaga kwanga kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera kwibutswa ibyo bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa b’icyo gihe bakoze.

Ati: “Amateka azahoraho ntawayahindura, icyo u Rwanda rwifuza ni umubano mwiza n’u Bufaransa, twe ntitubategeka, bagomba no kumva ko ari ngombwa gushakisha no gufata abakurikiranyweho Jenoside”.

Ministiri Louise Mushikiwabo, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu.
Ministiri Louise Mushikiwabo, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu.

Ministiri Mushikiwabo yahakanye ko nta gatotsi kari mu mubano u Rwanda rufitanye n’u Burundi, aho yanabajije umunyamakuru wari ubivuze aho yabikuye; agashimangira ko inzego za Leta y’u Burundi nta kibazo na kimwe zigeze zigeza ku Rwanda.

Tanzania ngo iracyagaragaraho gushyigikira umutwe wa FDLR, nk’uko Ministiri w’ububanyi n’amahanga yabivuze ko ari yo mpamvu hakiri ikibazo, ariko akizeza ko kitazahoraho mu gihe hazaba hagiyeho uburyo bwo kugikemura.

Yahakanye ko nta makimbirane adasanzwe ari hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), n’ubwo ngo habayeho kurasana hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, bitewe n’uko iza Kongo ngo zari zinjiye mu Rwanda.

Ministiri Mushikiwabo yavuze ko nta byinshi yavuga ku ikemurwa ry’iki kibazo, kuko ngo hagitegerejwe raporo kuri ayo makimbirane, izatangwa n’itsinda rishinzwe gukemura impaka ku mipaka y’ibihugu byombi.

Ikibazo cy’abifuza kujya cyangwa kuva mu gihugu cya Afurika y’Epfo batabona impushya muri za Ambasade z’ibihugu byombi ngo cyari cyitezwe ko kizaba nyuma y’aho abakozi ku mpande zombi birukaniwe; ariko ngo hari icyizere kuko Ministeri y’ububanyi n’amahanga irimo gutegura kuganira na Leta y’Afurika y’Epfo.

Ikibazo cya M23 na Gen Laurent Nkunda kigiye kuganirwaho ku rwego mpuzamahanga

Ministiri Louise Mushikiwabo yemeje ko hari itsinda ry’intumwa za Leta ya Kongo Kinshasa zasabye kuza mu Rwanda zigasubizwayo, aho ngo zari zije kuganira ku kibazo cy’abarwanyi 500 ba M23 bahungiye mu Rwanda.

Yavuze ko bashubijweho kugirango babanze bategure neza icyo baje kuganiraho mu Rwanda, uwo bifuza kuganira nawe n’icyo bifuriza abo barwanyi ba M23.

U Rwanda ngo rwanasabye ko iryo tsinda rya Leta ya Kongo ryaba riri kumwe n’abahagarariye umuryango w’abibumbye, bakaganira ku kibazo cya M23 ndetse n’uwahoze ayobora umutwe wa CNDP wavuyemo M23, ari we Gen Laurent Nkunda nawe uri ku butaka bw’u Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Buriya rero FDLR ikwiriye kwemera ko yatsinzwe, ntigumye gushuka abanyarwanda bamwe na bamwe bayijya inyuma. Nibatahe bakirwe nk’abandi bose, kuko izakomeza guteza ibibazo abanyekongo

BAZIBONERA yanditse ku itariki ya: 21-06-2014  →  Musubize

dufite umuminister uzi kuvuga neza kandi bikagaragara ko aba bafite ukuri, ndakwemera wa muyobozi we

angelo yanditse ku itariki ya: 20-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka