Diaspora ngo ikwiye kuba iya mbere mu kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda ku banyamahanga

Mujawamariya Elizabeth Johnson, umunyarwandakazi utuye mu ntara ya Colombie Britanique mu gihugu cya Canada, avuga ko Abanyarwanda bo muri Diaspora bakwiye kugira uruhare runini mu kugaragaza isura nyakuri y’u Rwanda ku baturage bo mu bihugu batuyemo.

Mu bihugu by’amahanga usanga abazungu ndetse na bamwe mu birabura batazi neza iby’u Rwanda bigatuma barufataho isura mbi bagendeye ku makuru atari yo basoma mu bitangazamkuru mpuzamahanga na zimwe muri raporo z’umuryango w’abibumbye; nk’uko Mujawamariya akomeza abivuga.

Ati “Muri biriya bihugu tubamo ahanini usanga batazi neza iby’u Rwanda. Inama natanga ni uko twakomeza gukora ubuvugizi, kuko niduhaguruka tukavuga ukuri kw’ibibera mu Rwanda bazamenya ukuri nyako kuko twe tuzaba tuvuga ibyo tubamo nk’abaturage nk’Abanyarwanda baruvukiyemo kandi bamenya amakuru nyayo.”

Mujawamariya avuga ko Abanyarwanda bo muri Diaspora bakwiye guhaguruka bagatahiriza umugozi umwe, bakaba abambasaderi b’u Rwanda mu bihugu batuyemo, kuko no mu bihugu u Rwanda rufitemo abaruhagarariye ba badashobora guhura na buri muturage.

Ati “Ariko ngo iyo n’umuturage usanzwe ahagurutse akemera kuba Umunyarwanda akanamenyekanisha u Rwanda bituma abazungu babona ko Abanyarwanda bihesha agaciro.”

Mujawamriya yatangije umuryango "Grace Rwanda" umaze kubaka amasomero abiri mu Rwanda.
Mujawamriya yatangije umuryango "Grace Rwanda" umaze kubaka amasomero abiri mu Rwanda.

Hari ibihugu bisigaye biza mu Rwanda kugira ibyo birwigiraho, ariko ugasanga hari abantu hirya no hino ku isi bazi u Rwanda ku mateka ya Jenoside gusa, ariko iyo sura nziza ntibayimenye.

Aha niho Mujawamariya ahera avuga ko ari inshingano buri Munyarwanda wo muri Diaspora yari akwiye kugira kugira ngo u Rwanda rurusheho kumenyekana no guhabwa agaciro rukwiye.

Mujawamariya ni umwe mu Banyarwanda bo muri Diaspora yo muri Canada batangije umuryango Grace Rwanda watangije umushinga wo gukwirakwiza amsomero hirya no hino mu gihugu.

Hamaze gutangizwa amasomero abiri mu turere twa Muhanga na Kayonza ku nkunga y’uwo muryango, Mujawamariya akavuga ko bagize icyo gitekerezo kugira ngo abana b’Abanyarwanda bazajye babasha kubona ibitabo byo kwiyungura ubwenge ku buryo bworoshye.

Ashishikariza abandi Banyarwanda kugira umutima ukunda igihugu bakajya batera inkunga ibikorwa byateza imbere Abanyarwanda bari mu Rwanda, kuko bishoboka kandi bikaba bitanasaba ubushobozi buhambaye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyarwanda baba muri Canada ntibakajye baza mu Rwanda ngo bababeshye. Nibo bantu ba mbere bakwiza isura mbi y’u Rwanda mu kugendera ku ivanguramoko. Muri buri mugi bagira ama association abiri, iy’abahutu n’iy’abatutsi, bakagira amakipe yo gukina abiri, amakorari abiri. Nk’ubu ejo bundi bazibuka genocide ukubiri, bamwe ntibanemera genocide bayita intambara. Nibo batuma uhura n’umuzungu akakubaza niba uri umuhutu cg niba uri umututsi. N’umwana wavukiye Canada bakabimubaza. Ntibakaze rero gutera inomero ibyabo birazwi.

Anita yanditse ku itariki ya: 27-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka