Burera: Aba- “Local Defense” basezerewe bemerewe kurihirwa Mitiweri

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashimiye abahoze ari aba “Local Defense” umurava n’ubwitange bakoranye akazi kabo mu gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano n’abaturage babungabunga umutekano muri ako karere, bubarihira ubwisungane mu kwivuza bunabemerera ubufatanye mu buzima batangiye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko abagize urwego rwa “Local Defense” bagize uruhare rukomeye mu kurwanya magendu ku mupaka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda, ndetse no gufata abarembetsi bavuye kurangura kanyanga muri Uganda.

Abo ba Local Defense bahawe Certificate y'ishimwe.
Abo ba Local Defense bahawe Certificate y’ishimwe.

Ku buryo mu 2012 hari n’uwahasize ubuzima yivuganwe n’abaforoderi ubwo yari arimo abarwanya abambura forode bari bafite, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera, Samuel Sembagare, yabitangaje mu muhango wo kubasezerera kuri uyu wa gatanu tariki 10/7/2014.

Sembagare avuga kandi ko abagize urwego rwa Local Defense bagize uruhare rukomeye mu kurwanya abacengezi, mu gihe cy’intambara y’abacengezi, mu mwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 1998.

Yabwiye abo bahoze ari aba-“local defense” ko ako kazi bakoze ndetse n’ubwitange bagaragaje abaturage ndetse n’ubuyobozi babishima. Ngo nk’akarere bazakomeza kubaba hafi kabakorera ibikorwa bitandukanye bibateza imbere birimo kubatera inkunga mu maperative bazaba barashinze.

Umuyobozi w'akarere ka Burera yabwiye abo bahoze ari aba Local Defense ko bazabahora hafi babafasha.
Umuyobozi w’akarere ka Burera yabwiye abo bahoze ari aba Local Defense ko bazabahora hafi babafasha.

Yagize ati “Ikindi akarere kazabakorera ni uko kazakora ibishoboka byose kugira ngo kabishyurire ubwisungane mu kwivuza (Mitiweri). Ni ukuvuga ngo wowe n’umuryango wawe.”

Uyu muyobozi akomeza asaba abo ba-“local defense” basezerewe gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo birinda gukora ibikorwa bigayitse kandi bakomeza kubungabunga umutekano. Akomeza abasaba kandi gukomeza kwitabira gahunda za leta.

Bamwe mu ba Local Defense bari kumwe na bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Burera.
Bamwe mu ba Local Defense bari kumwe na bamwe mu bayobozi bo mu karere ka Burera.

Ati “Ntihagire uwumva ngo uru rwego ubwo rusezerewe, ubwo mugiye gusubira mu buzima busanzwe, ngo ubwo birarangiye jyewe ntihazahire uwongera kugira icyo ambaza, Oya! Umutekano n’ubundi urabareba nk’abanyarwanda twese.

Ndangira ngo mbasabe bavandimwe, ejo hoye kuzagira umuntu twumva ngo bamukubitiye mu kabare cyangwa se yagiye kwiba! Mugomba kuba inyangamugayo, mukarangwa n’imyitwarire myiza, mukareba kure.”

Aba-“Local Defense” basubijwe mu buzima busanzwe bahawe kandi “Certificate” nk’ikimenyesto cy’ishimwe. Bakaba bishimira ibyo byose bakorewe bizeza ko bazakomeza kubungabunga umutekano nk’abandi banyarwanda bose; nk’uko Dusabimana Innocent abihamya.

Ati “Ninjiye muri uyu murimo wa ki-local defense mu 1998, nari nshinzwe umutekano w’abantu n’ibintu byabo. Kandi na n’ubu ndacyawukomeje nta mpamvu, ahaba hari umwanzi natanga amakuru.”

Abari bagize urwego rwa “Local defense” basubijwe mu buzima busanzwe mu karere ka Burera ni 288. Uru rwego rukaba ruzasimburwa n’urundi rwitwa DASSO (District Administrative of Security Support Organ).

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbega ishimwe mu myaka 10 , ndumiweeeeeeeeeee , MUTUEL koko ????????????????????

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 12-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka