Bugesera: Umukobwa arashakishwa nyuma yo gukekwaho kwiba umwana w’amezi atatu

Umukobwa witwa Uwera Dative arashakishwa nyuma yo gukekwaho kwiba umwana w’amezi atatu, amukuye iwabo mu mudugudu wa Rwimikoni ya mbere mu kagari ka Mbyo mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

Uyu mwana akaba yaraburiwe irengero, ku mugoroba wo kuwa 14/8/2014, ubwo uyu mwana bamuherezaga Uwera Dative usanzwe ari umukozi wo murugo rw’abaturanyi babo kuko nyina w’umwana Uzayisenga Safi yarimo gusuka imisatsi umuturanyi kuko ariko kazi asanzwe akora nk’uko bivugwa na Kasanzwe Elevanie nyirakuri w’umwana waburiwe irengero.

Yagize ati “ umukobwa bamuhaye umwana aba amuteruye nawe aba yicaye aho, ariko nyuma akaba yaravuze ngo reka ajye mu rugo arebe niba bamuuzaniye isombe yo guteka. Yajyanye uwo mwana amuteruye, ubwo nibwo duheruka kumuca iryera.”

Mama w’umwana Uzayisenga Safi, avuga ko yakomeje akazi ke ko gusuka imisatsi, ku mugoroba ubwo yari arangije nibwo yagiye kureba umwana we ku muturanyi aramubura, abura nawa mukozi.

Uyu mukobwa ukekwaho gutwara umwana Uwera Dativa ngo akomoka mu karere ka Nyaruguru akaba yari amaze iminsi ibiri gusa akora akazi ko mu rugo ku muturanyi w’umuryango wabuze umwana. Hagati aho ibikorwa byo gushakisha uyu mukobwa bikaba byatangiye, ariko hakaba nta kanunu k’irengero rye.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera isaba abaturage kujya bamenya imyirondoro y’abakozi bakoresha kandi bakajya bihutira gutanga amakuru yafasha mu gukumira icyaha kitaraba.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka