Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani yizihije isabukuru ya 20 u Rwanda rumaze rwibohoye

Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani yateguye ibirori byo kwizihiza imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye. Umuhango witabiriwe b’inzego za Leta, abahagarariye ibihugu byabo mu Buyapani, abikorera ku giti cyabo, inzobere mu bijyanye n’uburezi, abahagarariye sosiyete sivili, na bamwe mu Banyarwanda batuye muri iki gihugu.

Muri ibi birori byabaye kuwa kane tariki 3/2014, guverinoma y’u Buyapani yari ihagarariwe na Hiroshi YAMAMOTO, umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Imari y’u Buyapani.

AMbasaderi Muligande n'Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Imari y'u Buyapani, bishimira isabukuru y'imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.
AMbasaderi Muligande n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari y’u Buyapani, bishimira isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibirori, ambasaderi w’u Rwanda, Charles Muligande, yatangaje ko ari umwanya ku Banyarwanda gusubiza amaso inyuma bakareba amateka yaranze igihugu cyabo nyuma y’ubwigenge, imbogamizi n’ingorane bahuye nazo.

Yakomeje avuga kandi ko bakwiye kureba ibyo bakoze nabi n’ibyo twakoze neza muri icyo gihe, bakabikuramo amaso abafasha gukomeza umurava mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda.

ibi birori byari byitabiriwe n'abantu batandukanye bakorera mu nzego za leta n'izigenga.
ibi birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye bakorera mu nzego za leta n’izigenga.

Yagaragaje ko bibabaje ko u Rwanda rwatakaje imyaka irenga 30, biturutse ku buyobozi bubi bwa leta zagiyeho nyuma y’ubuwigenge zashyizeho politiki mbi ishingiye kw’ivangura, yaje kusozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimangiye ko mu myaka 20 ishize, Abanyarwanda bagaragaje umurava udasanzwe byatumye u Rwanda ku ntambwe yo kwishimirwa, mu kubaka igihugu gishya mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, umutekano, demokarasi n’iterambere.

Yongeyeho ko ubu u Rwanda ruri mu bihugu bifite umuvuduko mu iterambare ry’ubukungu, kandi ni kimwe mu bihugu bifite uburyo bunoze bworohereza abashoboramari ku Isi.

Yanavuze kandi ko u Rwanda rufite uruhare rugaragara mu kugarura no kubumbatira amahoro kwi’Isi, aho rutanga umusanzu mu ngabo za Loni zishinzwe kugarura no gucunga amahoro muri Sudan, Sudany’Amajyepfo, muri Repubulila ya Central African, Haiti, Cote d’Ivoire, Liberia, Guinea Bissau n’ahandi.

Hiroshi YAMAMOTO yavuze ko muri Gicurasi 2014 yasuye u Rwanda, ubwo yitabiraga Inama Rusange ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere akishimira iterambere u Rwanda rwagezeho mu gihe cy’imyaka 20.

Yongeyeho kandi ko Guverinoma y’u Buyapani izakomeza gushyigikira u Rwanda mu mugambi warwo w’iterambere.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni abasamurai twasangiye kwibohora ni byiza rwose, kandi ubushuti tuba dufite rwose ntibugasubire inyuma ibirori nkibi abayobozi bacu baba baduhagarariye iyo imahanga bajye bafata akanaya bereke ibyiza bitatse urwimisozi igihugu. japan ni igihugu gikize bihagije kuba twagira abashoramari bakomeza kwiyongera bagana mugihugu cyacu ntako bisa rwose

sam yanditse ku itariki ya: 5-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka