Amakimbirane yaranze itorero ADEPR ngo ntazongera kubaho ukundi

Ubuyobozi bw’itorero ry’abapentekote mu Rwanda (ADEPR) buratangaza ko amakimbirane yigeze kuranga iryo torero mu myaka yashize atazongera kubaho kuko hafashwe ingamba mu kuyakumira, zirimo kwimakaza imiyoborere myiza.

Ibyo abayobozi b’iryo torero ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba babitangaje ubwo basuraga abayoboke b’itorero ry’abapantekote mu karere ka Bugesera kuwa 11/06/2013.

Mu myaka ishize itorero ry’Abapentekoti ryigeze kurangwa n’amakimbirane hagati y’abayobozi ubwabo, mu guhosha ayo makimbirane hafashwe icyemezo cyo gukuraho bamwe mu bayobozi hatorwa abandi.

Umuyobozi wa ADEPR mu ntara y’Uburasirazuba, Pasiteri Nsengiyumva Laurien, ati “ibi ntibizongera kuko hashyizweho ingamba mu kuyirinda zishingiye ku myubakire y’inzego n’inozwa ry’amategeko, kuko aho abantu bari amakimbirane agomba kubaho ariko twafashe ingamba ko atazongera kubaho ukundi”.

Abayobozi ba ADEPR ku rwego rw'intara basuye abayoboke babo mu karere ka Bugesera.
Abayobozi ba ADEPR ku rwego rw’intara basuye abayoboke babo mu karere ka Bugesera.

Mu buyobozi bushya bw’itorero ry’Abapentekote, ngo inzego zaravuguruwe ziva ku miterere nk’iyahozeho, hakiriho za perefegitura mu buyobozi bwo hambere bwa Leta, noneho ubu zahujwe n’imiterere y’inzego za Leta ziriho, ibi ngo byoroshya imikoranire hagati y’ubuyobozi bwa Leta n’ubw’itorero.

Iyi miterere mishya mu buyobozi bw’iterero ADEPR na yo iri mu byatumye abayobozi b’itorero ADEPR ku rwego rw’igihugu begera abapentekote n’inzego bakoreramo mu karere ka Bugesera ngo bayisobanukirwe ariko barusheho no gusobanukirwa n’umuhamagaro wabo ariwo gukora umurimo w’Imana no kwiteza imbere nk’uko bisobanurwa na Pasiteri Rurangwa Louis umuyobozi w’itorero ry’ADEPER mu karere ka Bugesera.

Abayobozi bashya mu nzego nkuru z’itorero ADEPR batowe tariki 16/02/2013, basimbura abari barashyizweho by’agateganyo nyuma y’uko muri iryo torero hagaragayemo amakimbirane.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

mbabaze ;ibi bintu koko muri kuvuga n’ukuri? n’uko bigenda? jewe ndi i BUJUMBURA NSANGA ADEPR IKWIYE AMASENGESHO(UBUYOBOZI)

PROF yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

ibi bintu biratubabaza rwose twe nk’abayoboke ba ADEPR TWARUMIWE,abagize nyobozi nkuru bose ntawabatoye,bishyizeho ubwabo,ibintu babikora uko bishakiye ,niba mugira ngo sibyo abanyamakuru begere abayoboke,babaze representa ukunzwe cyangwa wakunzwe cg wakoreshaga ukuri,ndahamyako umubare mwinshi wemeza ko usabwimana SAMUEL yakoreshag’ukuri kandi ko nubu ari inyangamugayo,ntamacakubiri yazanye ,aba bavuga ko atazongera nibo bayafite.

alias ,gatiritiri yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

Ibirimo kuba muri ADEPR Imana irabizi. Tom, Sibomana, Ruyenzi and the likes basobanure aho amafaranga y’icyo kigega aho yagiye. Inyubako y’icyicaro gikuru yo ntikivugwa. Ndasaba Pr Usabyimana Samuel gukomeza gusengera itorero naho ubundi ibintu ntibyoroshye. Abakirisitu nabo nibakomeze basenge kandi bagandukire aba bayobozi b’inda nini kuko Imana yashyizeho Sawuli ari nayo yashyizeho Dawidi.

BAGUMA yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

byose ni sibomana ubyica ubuse kubwira umshumba ngo ndashaka urangize ikibazo cya kimisange kandi umpe raport sakokanya naho ba past murabarenganya none niba inama nyobozi yarabananiye bakora iki?ariko haje umushumba cg undi yasiga abihosheje kandi bikagenda neza naho representa yaricecekeye ubwo bivuzeko intambara iratamba ariwe isanga kandi kuyikumira bizamugora kuko ikibazo cya kimisange natwe twarakimenye kandi tuba hakurya yabo kumumena nibabikemure

focas yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

ndabasuhuje ikibazo gihari nukudasenga kandi nabasenga basengera hejuru yibyo bibazo ese uzi munyangire iba kimisange ntago mubizi ubuse ko nerekanwe nkumuntu uzakora ubukwe hari numbaza ngo bimeze bite?mujye muceceka ahubwo mfite impungengeko batazanabutaha ariko harikintu muvuze mutuma ntekereza uziki past karangwa yerekana abadiyakoni bashya natahanye nabantu bavuga ngo harimo abacu babiri simenye ibyo bavuga none ndabyumvishije kandi niba bashaka amahoro nibareke uriya mwana aririmbe kuk ibyabo turi kugenda tubimenya buhobuhoro mbegaaaa kimisange weee imana idusange ariko ibi byose mbishyira kubuyobozi kuko bazi kwitegereza bakumira ikintu kitaraba kandi wowe wiyise muhire urakoze kuko ntago icyo cyo kwimika abadiyakoni na kibukaga ahubwo bose bariya bose past karangwa yasize yerekanye babahagarike kuko ibyo bintu narabyumvishije ntamoko dushaka babahagarike

jamarie yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

ndabasuhuje ikibazo gihari nukudasenga kandi nabasenga basengera hejuru yibyo bibazo ese uzi munyangire iba kimisange ntago mubizi ubuse ko nerekanwe nkumuntu uzakora ubukwe hari numbaza ngo bimeze bite?mujye muceceka ahubwo mfite impungengeko batazanabutaha ariko harikintu muvuze mutuma ntekereza uziki past karangwa yerekana abadiyakoni bashya natahanye nabantu bavuga ngo harimo abacu babiri simenye ibyo bavuga none ndabyumvishije kandi niba bashaka amahoro nibareke uriya mwana aririmbe kuk ibyabo turi kugenda tubimenya buhobuhoro mbegaaaa kimisange weee imana idusange ariko ibi byose mbishyira kubuyobozi kuko bazi kwitegereza bakumira ikintu kitaraba kandi wowe wiyise muhire urakoze kuko ntago icyo cyo kwimika abadiyakoni na kibukaga ahubwo bose bariya bose past karangwa yasize yerekanye babahagarike kuko ibyo bintu narabyumvishije ntamoko dushaka babahagarike

jamarie yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

ahubwo umva mbagire inama nuko mwafata umudugudu wa kimisange mukawukuraho ubundi ikibazo kizaba gikemutse kuko ingengasi ihari ntamuntu wayihakura uwageragezaga mwamujyanye kumuhima nonenese abantu batinyuka kuvuga ngo umuntu ntakorere imana nawe mbwira kandi babikora bagambiriye guhimana na past uhari ubundi umukiristu akabibabariramo abamubwira ngo mwene wanyu bamujyanye kumuhima noneho nukumukurikira abandi ngo pfa kwisangira musafiri mbese iyo tuvuga ibyakimisange ushobora kugirango nukubeshya ariko birarenze ariko ikintu kinyobera nicyo baba bagamije kandi ntibatubwire nka aba kirisitu ikibazo kibitera ngo twese twumve ukuri ahubwo baraceceka ubundi bakajya bakubwira amagambo yo kugukomeretsa gusa,ariko wenda bizashira na rujurama yaragiye

kambanda yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

ariko mwebwe muracyavuga iminsi yabaye mibi icyo nemera nuko ntamacakubiri ari mwitorero naho bivugwa nkaho kimisange ahanini usanga biterwa nabayobozi bumudugudu badashoboye noneho bananirwa gufata ibyemezo umuntu akaba yakeka ayo macakubiri kandi ikindi mbona abasobanura ibyaho bashobora kuba batahaheruka kuko ubu tubanye neza nuwo muvuga bangiye kuririmba baramuganirije ndetse vuba aha azaba yatangiye kurepeta ibyo byaba past buri wese yakira uwo bahuje ubwoko ntago narimbizi kuko ntabyo mbona ndetse ntanibihari mbese mwuririra kukibazo kimwe cyuriya banzeko aririmba mukatubeshyera gusa nanjye ikibazo nahabonye nuko dufite aba past batazi gufata ikemezo kandi ntago ubugingo bwa abakiristu babushyira imbere inama nyobozi irabananiza nabo bakinaniza mbese njyewe natanze umuti bazane past philpo cy musafiri ibyo ntago muzongera kubyumva ariko numushumba mushya ntacyo ari gukora ngo kimisange bongere biyumvemo abayobozi kandi nubwo abakiristu bacecetse harikibazo umushumba yarakwiye kubakoresha inama yagutse kumuntu wese akumva ibibazo bihari kuko birahari ariko ntago aribyamacakubiri ahubwo nibyimiyoborere mibikandi bije nyuma yaho samuel aviriyeho mutabikurikiranye wasanga aribigamije kurwanya ubuyobozi buriho mubyiteho

nzabandora yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

ahubwo abantu bimana basenge cyane ,kuko abayobozi ADEPR ifite ubu ntabwo bashyizweho,kuko babanje gukuraho abashumba babasimbuza abashya,ubworero murumvako bagombaga gutora uwabashyizeho.nta nikibazo cyari kinahari nambere abo bavuga amacakubiri ntituzi aho babikuye.nonese niba ubu ariho ADEPR IMEREWE NEZA AMAFARANGA yo muri cya kigega yagiyehe? ubundi se uretse abayobozi bo hejuru bivuga neza abakristo bo barabakunze?nibareke umwuka wera yongere akorere mu itorero!!!!

alias jonathan , yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

UBU ahubwo abazi gusenga kandi bakunda itorero basennge kuko nta mwuka wera ukiba mubayobozi b’itorero,nta matora ya represantation yabaye habaye ikinamico,nonese ko abatoraga bose bari bakuweho ,bagasimbuzwa abandi,urumva abo bashyizweho bari kubura gutora uwabashyizeho?nta nikibazo cyari gihari,ahubwo bihari ubu ,cya kigega se cyo kirihe???

ALIS,MATABARO PAULIN yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

ariko ibijyanye na adepr birarambiranye mwitangazamakuru kuko bigaragaza neza ariko wajya kuri terre ntaho ibivugwa nibikorwa ntaho bihuriye urugero naguha higeze kuvugwa ikibazo hano kivuga umudugudu wa kimisange mwitorero rya rwampara ko bafite igengabitekerezo ya genocide ko harumuntu banzeko akorera imana bitewe nicyo aricyo mukubikemura mwimuye umushumba ubwo mwashubije iki?ikindi iyo bagiye kwimika abadiyakoni ngo buri bwoko bugomba kugiramo umuntu bitaba ibyo ikibazo kikavuka urugero naguha nuko ubu kimisange hari aba past babiri umwe afite abo yakira undi nawe akagira abo yakira mbese ureba uwo uhuje nawe ubwoko akaba ariwe ubwira ikifuzo cyawe nonese niba ibibazo nkibi haraho bikigaragara nkaho kimisange muherahe muvugako amakimbirane atazongera kandi mpora mbivuga ko ikicyanye nimiyoborere yabihishe kuko mushakira ikibazo aho kitari kuko kwimura aba past siwo muti ahubwo mwegegere abantu banyu mugarure imitima

muhire yanditse ku itariki ya: 13-06-2013  →  Musubize

ni mwivugire iguy e
erega iguye ntawe utikkora

thadee yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka