Akarere ka Rutsiro kakiriye abantu 75 birukanywe muri Tanzaniya

Kimwe n’utundi turere dutandukanye two mu gihugu, akarere ka Rutsiro na ko kiyemeje kudatererana Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, kakaba kakiriye imiryango 22 igizwe n’abantu 75 bagiye gutuzwa hirya no hino mu mirenge igize ako karere.

Mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 12/01/2014 ni bwo iyo miryango yasesekaye mu karere ka Rutsiro. Akarere kari karabiteguye, karashatse aho bazarara bakimara kuhagera, ibyo barya, amazi n’ibindi byangombwa by’ibanze.

Abirukanywe muri Tanzaniya babanje kuganirizwa no guhabwa amabwiriza mbere yo kwerekeza mu mirenge bagomba gutuzwamo.
Abirukanywe muri Tanzaniya babanje kuganirizwa no guhabwa amabwiriza mbere yo kwerekeza mu mirenge bagomba gutuzwamo.

Bamwe muri abo birukanywe muri Tanzaniya bavuga ko batangajwe n’uburyo bitaweho bakigera mu karere ka Rutsiro, kuko bahise bashyikirizwa amafunguro, berekwa aho barara ndetse bukeye bwaho bahabwa n’ifunguro rya mugitondo.

Akarere ka Rutsiro kateguye ko abo bantu batazacumbikirwa hamwe, ahubwo kateganyije ko bajya mu mirenge. Buri murenge wiyemeje gufata umuryango umwe cyangwa se ibiri, noneho ukabakira ndetse ukabafasha kwinjira mu buzima busanzwe.

Bashyikirijwe ibiribwa by'ibanze bizezwa ko no mu mirenge abaturage babategereje ngo babafashe mu bindi bazakenera.
Bashyikirijwe ibiribwa by’ibanze bizezwa ko no mu mirenge abaturage babategereje ngo babafashe mu bindi bazakenera.

Nyuma yo kubakira ngo hazakurikiraho igikorwa cyo kububakira kugira ngo bature burundu, bityo na bo batangire bakore ibikorwa byo kubateza imbere.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline, yavuze ko abana bari mu kigero cyo kugana ishuri bahita berekezayo, dore ko hakiri mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri.

Abafite ibibazo by’uburwayi na bo ngo barahita berekeza kwa muganga bavurwe kuko ibigo nderabuzima byose byo mu karere byamaze kumenyeshwa iyo gahunda. Imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza na yo ngo akarere kazayibatangira vuba.

Nijoro bagaburiwe berekwa n'aho barara, bukeye bahabwa n'ifunguro rya mugitondo.
Nijoro bagaburiwe berekwa n’aho barara, bukeye bahabwa n’ifunguro rya mugitondo.

Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yateganyije ibiribwa bizabatunga mu gihe cy’amezi atatu birimo impungure z’ibigori, ibishyimbo, amavuta n’umunyu, ariko abaturage basanzwe mu mirenge abavuye muri Tanzaniya berekejemo na bo bakanguriwe kubafasha haba mu bindi biribwa nk’imboga, ndetse no mu bikoresho, kuko ibyo bafite bigaragara ko bidahagije, kandi bakaba bakeneye kubona indyo yuzuye mu rwego rwo kwirinda indwara zituruka ku mirire mibi.

Abo baturage bashya akarere ka Rutsiro kungutse babwiwe ko kuba mu Rwanda bisaba gukora cyane kugira ngo umuntu abashe gutera imbere. Bibukijwe no gukurikiza gahunda iriho mu gihugu yo kuboneza urubyaro kugira ngo babyare bake bashoboye kurera.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yabashishikarije kujyana abana mu ishuri no kuboneza urubyaro.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yabashishikarije kujyana abana mu ishuri no kuboneza urubyaro.

Usibye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwababaye hafi, abahagarariye inzego z’umutekano na bo babakurikiraniye hafi ndetse babizeza umutekano wabo n’ibyabo kandi ko bazakomeza kubasura mu mirenge kugira ngo barebe uko bagenda binjizwa mu buzima busanzwe.

Babasabye kwihutira kujyana abana mu ishuri kuko mu Rwanda abanyeshuri bigira ubuntu mu byiciro by’amashuri y’ibanze, babasaba no kutagurisha ibiribwa bahawe kuko uwo bazabisangana yabiguze azahura n’ingaruka zikomeye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mukomeze mwakira abavandimwe banyu mwanke agasuzuguro ka tanzania.burya umuntu yarategerezwa kuba hose mugabo uburiganya bwaje hose.ntibabatere itunga ngo murihushe nabona nabandi botahuka mukazamura igihugu canyu.iteka aho ryamye mukomeze

ntakirutimana alias mujandari yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

erega ubndi umuco w’abanyarwanda ni ugufashanya bakomeze babafashe kwibona muri societe kandi nabo bazafasha igihugu cyacu mugutera imbere kuko ni abanyarwanda kandi benshi bishimiye uko bakiriwe.

Mayibobo yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

mwitahire n’ubundi nta keza kaba ishyanga!!! babirukanye se baziko natwe tubabwira ko ikirahuri cyuzuye amazi!

karenzi yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

nukuri bakomeze babakire nabo nabanyarwanda nkatwe kandi abagiye guturana nabo bibuke ari abavandimwe baje babagana babane nabo kandi ibikorwa bamaze kugeraho babasangizeho nukuri, birakwiye ko mwene kanyarwa wese yisanga mugihugu cye, nikaribu kandi ndizerako abo basanze ari abantu bafite ubumuntu. nongere murakagaruka neza mu rwababyaye.

camille yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka