Abayobozi n’urubyiruko basangiye uruhare mu bibazo bya Afurika - Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aravuga ko kuba Afurika ivugwamo ibibazo by’urusobe biterwa no kuba abayobozi n’urubyiruko badakora ibikwiye mu kubicyemura ndetse uru ruhare ngo abayobozi n’urubyiruko barusaranganyije ku gipimo cya 40 na 60%.

Ibi Perezida Kagame yabibwiye urubyiruko rusaga 500 rwitabiriye inama y’ihuriro Pan-African Youth Forum ibera i Kigali mu minsi ibiri ku matariki ya 02-03/07/2017 ifite insanganyamatsiko ivuga iti “Nyuma y’intambara zo kwibohoza, turakora iki mu gutegura imbere heza.”

Abitabiriye iri huriro ni urubyiruko rusaga 500 rwakomotse mu bihugu 15 bya Afurika n’abandi bavuye muri Jamaica na Caribbean, bakaba bari mu Rwanda mu gihe icyi gihugu cyizihiza isabukuru ya 20 cyibohoye.

Perezida Kagame aganiriza urubyiruko rwitabiriye ihuriro Pan-African Youth Forum.
Perezida Kagame aganiriza urubyiruko rwitabiriye ihuriro Pan-African Youth Forum.

Ubwo uru rubyiruko rwaganiraga na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuwa 02/07/2014, rwamubwiye ko rushaka kugira uruhare rukomeye mu guhindura Afurika ikaba nziza kurushaho.

Abaganiraga na Perezida Paul Kagame bavugaga ko ibibazo byinshi Afurika ifite ngo inafite ubushobozi bwo kubicyemura, ariko imikorere mibi y’abayobozi bikubira, abahinduka ibisambo n’abakoresha itonesha n’icyenewabo ngo bagatuma umugabane wa Afurika udatera imbere.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko we asanga abayobozi babi bafatanyije uruhare n’urubyiruko rwa Afurika narwo rurebera ibyo bibazo ntirugire icyo rukora ngo bicyemucye.

Urubyiruko rwitabiriye ihuriro Pan-African Youth Forum rwagaragaje inyota yo kubaza no gutanga ibitekerezo.
Urubyiruko rwitabiriye ihuriro Pan-African Youth Forum rwagaragaje inyota yo kubaza no gutanga ibitekerezo.

Perezida Kagame yagize ati “Ni koko abayobozi babi bafite uruhare rutajijinganywaho mu bibera muri Afurika ariko ntabwo twareka kubaza urubyiruko impamvu rwemera ko ibyo biba rurebera ntirube ku isonga mu kubirwanya, ndetse hamwe na hamwe rukanabigiramo uruhare.

Njye nsanga abayobozi babi babitera bafite uruhare rwa 40% ariko n’urubyiruko rutabirwanya ngo rubishakire ibisubizo rufite uruhare rwa 60% mu mibereho mibi n’imigendekere mibi y’ibibera muri Afurika”.

Perezida w’u Rwanda yavuze ko aho hari ibibazo hose urubyiruko rwijujutira hagomba no kuboneka ibisubizo, kandi urwo rubyiruko ngo rukwiye kuba ku isonga mu kubicyemura.

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga, Jean Philibert Nsengimana, nawe yitabiriye ibiganiro bya Perezida Kagame mu ihuriro Pan-African Youth Forum.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philibert Nsengimana, nawe yitabiriye ibiganiro bya Perezida Kagame mu ihuriro Pan-African Youth Forum.

Muri iyi nama Perezida Paul Kagame yavuze ko urubyiruko ari rwinshi mu gihugu cye ndetse n’ahandi muri Afurika, bityo ngo rukaba rufite ubushobozi bwo guhindura ibibera aho ruba hose, haba mu kubirwanya nk’uko abenshi mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda bari urubyiruko, haba ndetse no mu gukoresha imbaraga zarwo rwanga gutora abayobozi ruzi ko ari babi.

Abitabiriye iri huriro ribera i Kigali basaga 500 bashimiye perezida Kagame ko ari umwe mu bayobozi b’icyitegererezo wagejeje u Rwanda ku mpinduka nyinshi mu gihe gito ruvuye mu icuraburindi rwasizwemo na Jenoside, ariko mu kiganiro bagiranye biyemeje ko bagiye kuba umusemburo w’impinduka buri wese aho aba.

Perezida Kagame aganira na bamwe mu bitabiriye Pan-African Youth Forum.
Perezida Kagame aganira na bamwe mu bitabiriye Pan-African Youth Forum.

Uru rubyiruko ngo rurashaka ko mu bihe biri imbere Afurika izaba yabaye umugabane mwiza bishimira, utanga ibisubizo ku bibazo kandi utera ishema abawuvukiyemo, n’abanyamahanga bifuza kuwugana.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubwo rero ibibazo byose mureke dufatanye kubikemura twaba urubyiruko cg se abayobozi kuko iyo bipfuye nitwe bigora kandi bikanatugiraho ingaruka

karinda yanditse ku itariki ya: 3-07-2014  →  Musubize

erega uko baba basangiye igihugu ninako ibibera mugihugu baba babisangiye , byaba ibibi cg ibyiza , ikindi kandi urubyiruko rwo byumwihariko nirwo rushyira mubikorwa ibiba byafashwe nkibyemezo dore ko , nibyo bibazo nabyo bituruka mugushyira mubikorwa nabi cg hatabayeho gushishoza, urubyiruko ni ishingiro ni umutima wigihugu ndetse nibigikorwamo , niyo mpamvu amaso yose yakagombye kujya kurubiruko ibo biga inama bagirwa uko bitwara ni ingenzi.

kayihura yanditse ku itariki ya: 3-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka