Abayobozi ba EWSA bagiye gukorwaho iperereza kubera porogaramu yaguzwe akayabo

Abadepite bashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta ngo bagiye gukora iperereza banakurikirane abafite uruhare mu kuba porogaramu ya mudasobwa yitwa Oracle yaraguzwe miliyoni y’amadolari ariko ikaba itarakoreshwa mu myaka ine imaze ngo inoze icungamutungo mu kigo EWSA.

Ibi abadepite babimenyesheje ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gusakaza amazi n’amashanyarazi, isuku n’isukura (Electricity Water and Sanitation Agency/ EWSA) bwari bwitabye iyi komisiyo bwisobanura kuri raporo y’umugenzuzi w’imari ya 2011/2012 yagaragaje amakosa 80 yakozwe mu kigo EWSA, akanatera igihombo kinini cy’amafaranga.

Iyi porogaramu ya mudasobwa ngo yaguzwe miliyoni y’amadolari (asaga miliyoni 680 z’amafaranga y’u Rwanda) mu mw aka 2010, kandi ikazakomeza kwishyurwa amadolari ibihumbi 100 buri mwaka (miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda), kandi ngo iperereza rigaragaza ko kuba idakoreshwa hari bamwe mu bakozi ba EWSA babifitemo uruhare n’inyungu.

Aya makosa ashyirwa ku bari mu myanya y’ubuyobozi icyo gihe ngo harimo ruswa cyangwa gusesagura umutungo wa Leta, kuko aba badepite bemeza ko kudakorera igihe kw’iyi porogaramu byatumye ibibazo byinshi bijyanye n’icungamutungo bizamba, abafite aho bahuriye n’icyo kibazo bakaba bashobora kwisanga imbere y’ubutabera, nk’uko abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta babitangaje.

Iyi porogaramu na n’ubu ngo ntirakora neza nk’uko byari biteganyijwe, abadepite bakaba baketse ko haba harabayeho kuyitindana ku bushake kugira ngo bakomeze bahishire amakosa, kuko iyo iramuka ikoreye igihe yari kubatamaza.

Bamwe mu badepite bagize iyi komisiyo bavuze ko amakosa nk’ayo ahombya umutungo w’igihugu n’imisoro abaturage baba batanze kugira ngo babeho neza adakwiye kwihanganirwa.

Depite Thierry Karemera yagize ati "Abantu bajye babazwa ibyo bakoze. Urwego rw’Ubushinjacyaha bubidufashemo abazatahurwa bazakurikiranwe mu butabera kuko abantu bazajya bafata umutungo w’igihugu n’inshingano bahawe nk’imikino."

Abayobozi ba EWSA bamaze iminsi bahatwa ibibazo na komisiyo y'abadepite ishinzwe imikoreshereze y'umutungo wa Leta (Archive).
Abayobozi ba EWSA bamaze iminsi bahatwa ibibazo na komisiyo y’abadepite ishinzwe imikoreshereze y’umutungo wa Leta (Archive).

Abayobozi ba EWSA bagerageje kwisobanura ariko abadepite babahaga ibimenyetso ntakuka bigaragaza imikorere mibi no kutita ku bintu, byatumye abakozi ba EWSA bemera amakosa.
Amwe mu makosa EWSA yagiye igaragariza harimo kuba raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta yaragiye atahura amakonte ariho amafaranga atazwi agera kuri miliyari 28 no kuba hari imanza iki kigo cyatsinzwe kubera amakosa y’abantu ku giti cyabo bigahombya Leta akayabo.

Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta yatanze urugero rw’aho EWSA yashowe mu nkiko ikaza kwishyura miliyoni zirenga 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibindi bibazo komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta yagaragaje harimo ko ingomero nyinshi zashyizwemo amafaranga menshi harimo nk’urwitwa Nyiraruhombohombo byaragiye bidindira kandi amafaranga yo kubikora yarasohokaga buri gihe, n’ikibazo cyo kwishyura inzobere (consultants) byose bitajyanye n’ukuri kw’ibibazo.

Hari n’aho raporo yagaragaje ko mu bushakashatsi bakoreye i Karongi honyine basanze umukozi wa EWSA yaribye miliyoni zigera ku 115 z’amafaranga y’u Rwanda. Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta yibajije uko ahandi batageze byagenze kandi inagaragaza ko ntacyo ubuyobozi bwa EWSA bwabikozeho.

Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta yagaragaje kandi ko yavumbuye aho ba rwiyemezamirimo bagiye basinyana amasezerano na EWSA mu gutanga serivisi runaka, ariko ugasanga EWSA ariyo yishyura abakozi b’uwo rwiyemezamirimo.

Umugenzuzi w’imari ya Leta, Obadia Biraro, na we witabiriye iki gikorwa yagaragaje ko EWSA yari yanze kumushyikiriza raporo yose y’icungamutungo, bikaba ngombwa ko hitabazwa ububasha bwa Minisitiri w’Intebe wabandikiye abategeka kuyitanga.

Obadia Biraro yatangaje ko n’igihe batangiye raporo hagaragayemo kwivuguruza, aho ibyo basinyiye bitari bihuye n’ibyari mu makonti ya banki. Ubuyobozi bwa EWSA bwemereye komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta ko ari amakosa yabaye.

Nyuma y’iminsi ine ubuyobozi bwa EWSA buhatwa ibibazo ku makosa yashoye Leta mu gihombo kugeza ubu kibarirwa muri miliyari 80 mu mwaka umwe, abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta batangaje ko bagiye kwiherera bagakora iperereza ryimbitse mbere yo gushyikiriza raporo yuzuye inzego z’ubutabera.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo ngewe ntabwo mbona ko ari ukugura program ya Oracle kuko nahandi irakoreshwa kandi ikora neza cyane. Ntekereza ko hashobora kuba harimo agahimano cg ubushake buke bwabakozi kugirango itazabavumbura(Nzi neza ko ikora neza cyane). Ababiri inyuma ni abadashaka ko ikigo gitera imbere nta kabuza cg bashaka gukomeza kuyobya amafaranga. Bitabaye ibyoo, ibigo bya Leta byajya bitinya kugura amasysytems kubera gutinya Audit kandi mu byukuri hari icyo yagombaga kubamarira. Abadepite bazakoreshe ubushishozi buhagije.

J P yanditse ku itariki ya: 28-03-2014  →  Musubize

BABANZE BAHANIRWE KUDAKORA AKAZI BOSE BIRUKANYWE NONEHO IBYO MU BUTABERA BIZAZA NYUMA

KALISA yanditse ku itariki ya: 28-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka