Abavugabutumwa 35 bahawe impamyabumenyi zo kuyobora amatorero ya Gikristu

Ubuyobozi bwa Rabagirana Ministries bufatanije na Resonate Global Mission, batanze impamyabumenyi (certificate) z’ishuri ry’amahugurwa ryo muri Amerika ryitwa TLT, ku bantu 35 barimo abashumba b’amadini n’amatorero atandukanye, baniyemeza kwagura iyi gahunda.

Bahamya ko amasomo bahawe agiye kubafasha kunoza umurimo wabo
Bahamya ko amasomo bahawe agiye kubafasha kunoza umurimo wabo

Ishuri TLT(Timothy Leadership Training) rigira gahunda y’amasomo ahabwa abayobozi b’amatorero yo hirya no hino ku Isi n’abandi bakrito babyifuza, iyo gahunda ikaba mu Rwanda irimo kwigishwa n’Umuryango witwa Rabagirana Ministries.

Pasiteri Rugereka Vincent uyobora ’Cornerstone Fellowship International’, uri mu bari bamaze hafi imyaka ibiri biga amasomo ya TLT, agira ati "Ubu ntabwo Abakristo ari abankorera, ahubwo ubu ndi umukozi w’Abakristo, kuko ndi mu rugero rwa Kristo."

Gahunda ya TLT yigisha Abayobozi b’amatorero uburyo bwo kwita ku bantu b’Imana, kubana mu mahoro, kwirinda ihohoterwa mu miryango, kwigisha Bibiliya, kwigisha imyizerere ya gikristo, gusengera ku murimo hamwe no kumenya ’imigambi y’Imana mu Iterambere Rirambye.’

Umuyobozi Mukuru wa Rabagirana, Joseph Nyamutera, yongeraho ko bize no kwita ku bidukikije hamwe no gukora imirimo yose, ku buryo ngo umushumba ukuriye itorero na we ahavuye amenye guhinga.

Umushumba wa ADEPR, Pasiteri Isaie Ndayizeye, avuga ko aya masomo bifuza kuyongera ku yo bari basanzwe bigisha ibyiciro bitandukanye by’abayoboke ba ADEPR mu minsi y’imibyizi.

Muhikirwa Aaron atanga seritifika kuri umwe mu bakurikiranye amasomo ya TLT, Pasiteri Rugereka Vincent
Muhikirwa Aaron atanga seritifika kuri umwe mu bakurikiranye amasomo ya TLT, Pasiteri Rugereka Vincent

Pasiteri Ndayizeye ati "Turimo kureba inyigisho zitandukanye, hari izo dufite zo kwigisha abantu kujya mu matsinda, ibijyanye n’ubuhinzi (itorero ryo mu murima), isanamitima, gukira ibikomere, ubudaheranwa."

Ati "Aya masomo na yo turamutse tubonye afasha abantu kugera ku mpinduka, twarebamo ayo twakongera muri ya mahugurwa atangwa mu byiciro bitandukanye."

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Muhikirwa Aaron, yiyemeje gusaba Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’ako Karere(JADF), ko abayobozi b’amatorero bose bahabwa izo nyigisho.

Yagize ati "Ndi buze kuvugana n’Umuyobozi wa Komisiyo ya JADF, ku buryo abayobozi bose b’amatorero bashobora kugira ubumenyi kuri izi nyigisho, kubera ko abaye umuyobozi mwiza mu Itorero yaba umuturage mwiza mu Mudugudu, akaba yaba n’Umuyobozi mu nzego z’Igihugu."

Umuyobozi wa Rabagirana, Nyamutera, na we akomeza ashimangira ko azaganira n’Ihuriro ry’amadini n’amatorero(RIC), ku buryo inyigisho za TLT zajya zitangwa ku babyifuza bose mu buryo butavunanye.

Abamaze igihe biga bahabwaga aya masomo ku buntu usibye gufotoza cyangwa gucapisha impapuro zayo, ariko ngo umuryango Rabagirana uzabiganiraho n’abayobozi b’imiryango ishingiye ku kwemera, ku cyakorwa kugira ngo bitabire kuyiga ku kiguzi kitavunanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka