Abasirikare bo muri Nigeria baje kwiga uko ibihugu byo mu karere bishyira hamwe

Abasirikare bakuru 21 bo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nigeria bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda aho baje kwiga ibijyanye n’uburyo ibihugu by’akarere byishyira hamwe hagamijwe iterambere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Tariki 31/03/2014, abo banyeshuri basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda aho baganiriye n’Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba hanyuma bagezwaho ikiganiro kibasobanurira uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu n’umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro mu karere.

Rear Admiral Stanley Ehije Ogoigbe uyoboye abo banyeshuri yavuze ko hari byinshi ingabo z’ibihugu byombi zihuriyeho birimo kugira ubuyobozi buhamye mu gisirikare, ubunararibonye muri operasiyo za gisirikare n’ubunararibonye mu kubungabunga amahoro.

Abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nigeria hamwe n'abayobozi mu gisirikare cy'u Rwanda.
Abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nigeria hamwe n’abayobozi mu gisirikare cy’u Rwanda.

Abo basirikare baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria kandi basuye Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Tariki 01/04/2014, basuye urwibutso rwa Jenoside ruri i Gisozi aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Banasuye Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere ndetse na Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Muri Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC), bahawe ikiganiro ku nyungu zo kwishyira hamwe kw’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zirimo guhuza gasutamo no kuba ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bigize isoko rusange.

Abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nigeria basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
Abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nigeria basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEAC, Safari Innocent, yagize ati “Twababwiye ko twahuje za gasutamo, tubabwira ko turi mu isoko rusange kandi ko tariki 30/12/2013 twasinye amasezerano yo kuzahurira ku ifaranga rimwe.

Twababwiye n’uburyo tuzakora igihugu kimwe (political federation). Twabibasobanuriye tubereka ibyiza n’amahirwe n’ingorane zitandukanye. Nabo batubwira iby’Umuryango wa ECOWAS igihugu cyabo kirimo. Hari ibyo batwigiyeho kandi natwe hari ibyo twabigiyeho”.

Aba basirikare baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria baracyari mu Rwanda kugeza tariki 6 Mata. Mu minsi ikurikiye bazasura Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Rwandair, Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, CEPGL. Bazasura kandi Ishuri ry’Ingabo z’u Rwanda i Gako.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka