Abasirikare basoje amasomo basabwe gukunda Igihugu n’abagituye (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zungutse abasirikare bashya, bakaba basoje amasomo y’ibanze ya Gisirikare mu kigo cy’imyitozo cya Nasho.

Iri tsinda ry’abasirikare bashya ryatojwe, ryerekanye ubuhanga mu kurwanisha intwaro, amaboko ndetse n’imyitozo yiganjemo amayeri menshi, bisabwa kugira ngo binjizwe muri RDF, akaba ari amasomo yamaze igihe cyamezi 11.

Kwinjiza no gutoza abasirikare bashya biri mu bikorwa biri mu murongo wa RDF, nk’uko bigenwa n’Umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Uyu muhango wo gusoza aya masomo wari uyobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Jean Bosco Kazura.

Gen Kazura yahaye ikaze abasoje amasomo ndetse abasaba kubahiriza indangagaciro za RDF n’imyitwarire.

Ati “Mwinjiye mu muryango mwiza, iyo ni RDF izwiho indangagaciro zirimo gukunda igihugu, ikinyabupfura n’umuhate. Mukunde kandi mukorere igihugu cyanyu, murinde igihugu cyanyu n’abanyagihugu. Ndabasaba guhora mu byiza mu mirimo yose mwahawe”.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yibukije kandi abasoje ayo masomo, kwitegura kubungabunga amahoro haba ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo.

Umunyeshuli witwaye neza kurusha abandi mu bagore, Pte Umuhoza Yvette, yavuze ko gutsinda kwe kwatewe n’ubwitange bw’abigisha be, kandi yiteguye gukora inshingano ze neza.

Ati “Ntegerezanyije amatsiko gukoresha ibyo nize mu gihe cy’amasomo kugira ngo nkore inshingano zanjye, zo kurengera igihugu cyanjye kandi nkomeze guteza imbere umwuga wanjye.”

Aba basirikare bashya bakaba banditswe mu Ngabo nyuma y’igihe cy’umwaka w’amahugurwa yibanze ya gisirikare.

Amafoto: RDF

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka