Abarwanyi ba FDLR bahawe igihe ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi

Abayobozi b’ibihugu bigize akanama k’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) bitabiriye inama yabereye Luanda muri Angola taliki ya 14/8/2014 basabye abarwanyi ba FDLR kuba bashyize intwaro hasi bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2014 bitakubahirizwa hagakoreshwa ingufu za gisirikare.

Abayobozi bitabiriye iyi nama barimo perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Joseph Kabila, perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Uwa Afurika y’epfo Jacob Zuma hamwe na perezida wa ICGLR akaba perezida w’igihugu cy’Angola José Eduardo dos Santos, Hussein Ali Mwinyi Minisitiri w’ingabo muri Tanzania na Louise Mushikiwabo, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa ICGLR, Prof. Ntumba Luaba, rivuga ko abayobozi b’ibihugu bemeje ko hagenzurwa uburyo abarwanyi ba FDLR bashyira intwaro hasi kugera mu kwezi k’Ukwakira 2014 byaba bidatanga umusaruro hagategurwa ibikorwa bya gisirikare mu kubambura intwaro mu kwezi k’Ukuboza 2014.

Kubera uburyo ibihugu byose bitumvikana ku gukoresha intwaro mu kurandura FDLR, hasabwe ko mu kwezi k’Ukwakira hazaba inama ihuje ubuyobozi bw’umuryango wa ICGLR na SADC mu gukora igenzura ry’uburyo abarwanyi ba FDLR bashyira intwaro hasi, hagategurwa n’uburyo uyu mutwe warangizwa biciye mu gushyira intwaro hasi ku bushake cyangwa hakoreshejwe imbaraga za gisirikare.

Abahagarariye u Rwanda muri iyi nama bagaragaje ko hagombye gukoreshwa imbaraga mu kwambura intwaro FDLR kurusha kuvuga ko FDLR ishaka gushyira intwaro hasi kuko n’abari bazishyize hasi banze kujya mu kigo bateguriwe na Monusco i Kisangani.

Perezida w’Angola, José Eduardo dos Santos, avuga ko abayobozi b’ibihugu bagombye gushyira hamwe bakarwanya imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano kuko uko igihe kigenda ariko ubuzima bw’abaturage buhitanwa n’intambara ziterwa n’imitwe yitwaza intwaro n’imitungo ikanyengera mu ntambara zishorwa n’iyo mitwe.

Perezida w’Angola avuga ko guhashya iyi mitwe ari cyo cyagombye gukorwa kugira ngo iterambere n’imibereho myiza bigerweho, kandi gufata ingamba zihamye atari byo by’ingenzi gusa ahubwo igikomeye ari ukuzishyira mu bikorwa.

Abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa ICGLR ubwo bari mu nama muri Angola tariki 25/03/2014 nabwo basabye ko hashyirwa ingufu mu kwambura intwaro umutwe wa FDLR.
Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa ICGLR ubwo bari mu nama muri Angola tariki 25/03/2014 nabwo basabye ko hashyirwa ingufu mu kwambura intwaro umutwe wa FDLR.

Inama y’abayobozi b’ibihugu mu muryango wa ICGLR yari ifite gahunda yo kwiga ku gushyira mu bikorwa amasezerano ya leta ya Kongo yasinyanye n’umutwe wa M23 watsinzwe hamwe n’umutwe wa FDLR ukomeje gushyiraho amananiza mu gushyira intwaro hasi.

Muri iyi nama yari yitabiriwe na Perezida wa Kongo Joseph Kabila, hakaba harasabwe leta ya Kongo kugaragaza uburyo iri kubahiriza amasezerano yasinyanye n’umutwe wa M23 mu gihugu cya Kenya, amasezerano arebana no gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba M23 bari muri Uganda no mu Rwanda.

Mu gihe mu gihugu cya Kongo hashyizweho umutwe wihariye w’ingabo zishinzwe guhashya imitwe yitwaza intwaro muri iki gihugu ikomeje guhungabanya umutekano, leta ya Kongo n’ishami ry’umuryango w’abibumbye basabwe kwihutisha ibikorwa byo kurandura imitwe yitwaza intwaro.

Ku birebana n’umutekano wo mu karere hagati y’u Rwanda na Kongo hasabwa ko leta y’u Rwanda na Kongo byatanga amakarita ya gisirikare n’izindi nyandiko z’ingenzi zigaragaza imbibi z’ibihugu kugira ngo hasuzumwe ikibazo cyateye umutekano muke kuri Kanyesheja II taliki ya 11/06/2014.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kubembereza aba bicanyi birarambiranye ubanza hari icyo bababitsemo kidasanzwe!!! imyaka 20 irashize bica,bafata ku ngufu abana n’abagore,basangira byeri na Monusco,binjira badakomanze mu biro by’abayobozi ba DRC,ntarengwa bazihawe kenshi,ariko wagirango ni ukubwira umwana w’igitambambuga!!

gisabo yanditse ku itariki ya: 15-08-2014  →  Musubize

ibya fdlr nbikorwa byayo bigomba kurangirana nuyu mwaka maze mahor agahinda muri aka karere

karere yanditse ku itariki ya: 15-08-2014  →  Musubize

Ntagihe batahawe umwanya wo kwisubiraho barabyanga ahubwo hihutishwe igihe cyo kuzibaka ku ngufu maze babarase nibwo umuti wa mahoro uzaboneka.

Birori yanditse ku itariki ya: 15-08-2014  →  Musubize

ariko menya izi nterahamwe zitegereje kuraswa si gusa, erega zarihebye , zirareba ibyo zakoze zigasanga ari abanyekongo ntizibareba neza , ariko nibatahe erega , Muzehe se ko yiyemeje kubababarira, nabatari bo yarababarirye , we icyo agamije nuko abanyarwanda bshyira imitima hamwe bagakora ibibateza imbere bakumva ko bose igihugu bagisangiye, ngicyo igishishikaje Kagame , ariko ntibazibeshye kuza barwana, kuko amateka yabo azaba ageze kumusozo

karemera yanditse ku itariki ya: 15-08-2014  →  Musubize

Ndatangaye! Ifoto iri ku nkuru naho bihuriye!? Kukuko abavugwa ko bitabiriye inama sibo bari ku ifoto!??

BISAMAZA yanditse ku itariki ya: 15-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka