Abarwanyi 30 ba FDLR babujijwe gutaha mu Rwanda

Kuva taliki ya 14/10/2013 abarwanyi 25 n’abandi batatu bo mu miryango yabo batatu bafungiye mu kigo cya MONUSCO cyakira abarwanyi bitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro kiri mu mujyi wa Goma hafi y’ikiyaga cya Kivu.

Aba 28 bitandukanyije na FDRL biyongeraho abasirikare bakuru babili Col Bembabahizi Ferdinand ufungiye Bukavu azira ko yashatse gusiga igisirikare cya FDLR agataha agafatwa na FARDC, undi ufunzwe ni Capt Karege Tumusifu wafatiwe Goma ubwo yari aje ku kigo cya MONUSCO ngo agaruke mu Rwanda agafatwa n’ingabo za FARDC zahise zijya kumufungira muri gereza y’abasirikare iba Bweramana.

Umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobler, avugana n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu yatangaje ko bafite inshingano yo kurinda abaturage imitwe yitwaza intwaro, abajijwe icyo bazakora mu kurwanya FDLR yavuze ko abarwanyi bayo bari gushyira imbunda hasi ari benshi gusa ntiyavuga impamvu batarekurwa ngo batahe iwabo.

Nkuko bamwe mu bari muri iki kigo babitangariza ngo umuyobozi wa MONUSCO niwe wasabye ko abarwanyi ba FDLR bakijyamo batakongera koherezwa mu Rwanda ubuyobozi bukorera Kinshasa budatanze amabwiriza, cyane ko ubu MONUSCO ihanganye n’ikibazo cyo guhangana na M23.

Impumvu yo gutuma aba barwanyi batemererwa gutaha ikaba ari uguhisha amakuru y’imikoranire ya FDLR n’ingabo za Congo nkuko yigeze gutangwa na Mapembe umwe mu barwanyi baheruka kuza mu Rwanda.

MONUSCO ngo yaba yarakoze ikosa ryo kwemerera abarwanyi ba FDLR barwanye Kanyarucinya ku ruhande rwa FARDC na MONUSCO bagaruka mu Rwanda bagatanga amakuru y’imikoranire yabo mu gihe abandi bashoboye kugaragaza imikoranire ya hafi y’ingabo za Tanzania na FDLR Rutshuro mu nama yabaye taliki ya 12-17 Kamena 2013.

Mapembe watashye mu Rwanda taliki ya 30/9/2013 yagaragaje ko abarwanyi ba FDLR bafatanya n’ingabo za Congo na MONUSCO kurwanya M23, avuga ko Kanyarucinya abarwanyi ba FDLR bagera kuri 200 bari basanzwe muri Batayo ya CARP iyobowe na Col Ruhinda bakorera Nyiragongo n’abandi barwanyi 100 nawe yarimo bavuye Tongo Rutshuro bayobowe na Col Vumiriya baje gufatanya na FARDC na MONUSCO ndetse akaba aribo bahabwa ibikoresho bakajya imbere.

Abarwanyi ba FDLR bishyikirije MONUSCO batanga intwaro ariko ntibemererwa gutaha.
Abarwanyi ba FDLR bishyikirije MONUSCO batanga intwaro ariko ntibemererwa gutaha.

Aya amakuru ngo ntiyigeze ashimisha MONUSCO ko yamenyekana, mu gihe hari ibindi bikorwa bakorana badashaka ko bimenyekana, nk’ubufatanye buri hagati y’ingabo za Congo na Burigade ya Col Karume Andre (amazina ya nyayo ni Nzabanita Russie) wari usanzwe ari Sake ahitwa Rangiro.

Col Karume yagize uruhare rudasubirwaho mu guhashya M23 mu duce twa Kibumba na Hehu anyuze inyuma y’ikirunga cya Nyiragongo agatungura M23 yarwanaga na FARDC yari mu Kibaya Kanyamahura.

Col Karume na Burigade ye ya Reserve bafashijwe na Col Ruhinga uyobora CRAP wagize uruhare mu kurwanya M23 muri Rumangabo bavuye mu duce twa Nyiragongo na Sake.

Col Karume ayobora abandi barwanyi harimo n’abaje mu Rwanda tariki 27/11/2012 barimo Col Kome nawe usanzwe mu misozi miremire ya Nyiragongo na Nyamuragira, akorana na Majoro Meme (amazina y’ukuri ni Rukundo Bruce) uvuka ku Gisenyi.

Abandi barwanyi ba FDLR bari gufatanya na FARDC na MONUSCO barimo, Birere, Yamusimba, Theogene Ndaruhutse, Ghandi hamwe na Captaine Soromandende Sadamu Soleil uyu ari mubateye ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda i Muti na Cyanzarwe taliki ya 27/11/2012.

Mu nama yabaye taliki 12-17 Kamena 2013 ngo yari iyo gushyiraho ubuyobozi bushya no gutegura kurwanya M23 kugira ngo bashobore kubona inzira ituma batera u Rwanda nyuma yo kwakira ibikoresho bahawe na Leta ya Congo na Tanzania biciye kuri Col Byamungu wo mu ngabo za Congo ukorera i Ngungu, afatanyije na Coloneli Kigingi uri i Masisi.

Inama yabereye Rutshuro ikitabirwa n’abayobozi bakuru ba FDLR hamwe n’abayobozi b’ingabo za FARDC yareberaga hamwe uburyo abarwanyi 92 ba FDLR bari barangije imyitozo bahabwa ibikoresho bakazagira uruhare mu guhashya M23 ndetse bakazakomerezaho batera u Rwanda, bamwe mu barwanyi bashoboye kuza mu Rwanda bakaba bemeza ko bari barahawe ikizere cyo kujya ku rugamba.

Uretse amakuru atangwa n’abari mu kigo cya MONUSCO, bamwe mu baganga b’ingabo za Congo bavuga ko zimwe mu nkomere barimo kuvura zigera 287 atari Abanyecongo bakurikije indimi bavuga.
Abaturage batuye Kibumba nabo bavuga ko abarwanyi barwanaga ku ruhande rwa Congo bavugaga ikinyarwanda abandi ururimi rumeze nk’igiporotigari cyangwa icyesipanyoro.

Taliki ya 27 Ugushyingo 2012 nibwo abarwanyi ba FDRL bateye mu Rwanda bagera kuri 250 bavuye mu duce twa Masisi na Nyiragongo, nkuko byatangajwe n’umwe mu barwanyi bafashwe witwa Girukwayo Martin wari uyobowe na Majoro Ruhinda ariko bafite gahunda yo gufata umusozi bagahita abahamagara Col Karume wari wasigaye inyuma.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ntabwo babemerera gutaha kd baziko bazabiyambaza muminsi iri imbere nk’abarwanyi, cyaneko barimo bakomeza kwitegura imirwano hagati yabo na M23. ubwo rero njye mbona ariyo mpamvu batabemerera gutaha.

NEY_G FEO yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

Nyamara MONUSCO kubuza bariya bantu gutaha, hari n’ikiza cyaba kirimo.FDLR irimo kwitegura gutera none abasirikari bayo barimo gutaha ubutitsa.Murakeka ko bariya bantu bose barimo gutaha mu by’ukuri cg se bamwe barimo kuza gutegurira urugamba imbere mu gihugu??Murashishoze!!

rukundo yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

Bravo Sebuharara,
ibi ni byiza iyi nkuru irimo ibintu byinshi abantu batazi kandi bifitiye ikiremwamuntu akamaro. Ahubwo uwayishyira no muzindi ndimo na benemadamu bakamenya amafuti ya MONUSCO. Erega MONUC/MONUSCO used to say "No FDLR no job!". Ubu se gufata FDLR bishakiraga gutaha ukabafata bugwate ngo aha amanyanga akorerwa aho muri muri DRC atamenyekana, ngo Inyabutatu yunze ubumwe MONUSCO=FARDC=FDLR itajya ahagaragara barabona bizageza ryari?

I wish a report on the collaboration between MONUSCO+FDLR+FARDC could be released, at least a report.

Where are you, Group of Experts, EJVM, UN, ICGLR,...?
Reka turebe ko MONUSCO iributinyuke ikarwanya FDLR/FARDC, birashoboka se? Lt Col O Hamuri aherutse kuvuga ko M23 ariyo yatumye batarwanya FDLR!

Mahoro yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

Nanjye nk’ umwanalyste iyi nkuru urabona ko irimo akagufa kabisa!IRUZUYE KANDI IFITE IBIMENYETSO. Bref, ikoze neza.

Bravo SEBUHARARA

KAJYIMBA S yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

birababaje kubona MONUSCO igeze aho ishaka gukingira ikibaba FDLR kandi imwe mu nshingano zayo ari ukwirukana ndetse no kwambura intwaro FDLR, ibyo rero nibyo usanga biteye kwibaza icyo MONUSCO iri gukora hariya; Gufatira abarwanyi ba FDLR ngo ntibataher mu rwanda ni ukwanga ko ibiri gukorerwa muri Congo bimenyekane, gusa uko byagenda kose bigeraho bikamenyekana, ibyo rero ni ukwikoza ubusa!!!

hirwa yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

Ntabwo duteze kuzagira amahoro, MONUSCO iri muri kariya gace, ubwo M23 ivuyeho kubera igitutu abakongamani bashyize kuri MONUSCO none ubwo bagiye kuzana FDLR nayo itere u rwanda babone ikindi kiraka ngo barimo baragarura amahoro. ese urwanda rwo rufata nkunda rwamushakagaho iki koko, ngaho nibafate na makenga. amakosa nkayo aba azakora ku bantu

titi yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

Elias, burya hariho abantu badashima wajya kubona ukabona n’iyi nkuru arayigaye!!! Gusa byo ikoze neza kabisa kandi irasobanura ibintu byose...erega burya ntabwo baba banze kudusobanurira ahubwo ni uko hari informations baba batashoboye kubona kandi aho kugira ngo batubeshye bahitamo kuduha ibyo bafite gusa! Naho rwose Imana ikomeze itwirindire nta ntambara dushaka! Ingabo z’u Rwanda zikomeze zibe maso abo nabo muri Congo bamenye ko Imana iba ireba kandi ko ikunda abanyarwanda!!!riko nanjye ndibaza?kuki bataje mbere kose bakaba bashaka kuzira rimwe ari ikivunge? ntawamenya impamvu babangiye kuza ariko biteye no kwibazwaho byinshi pe!!!

Love yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

Syldio we ndakwemeye noneho! uzi kwandika inkuru kabisa!

Kaka yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

ariko banze kuzambere none babonye FRDC igiyekurwanya nonengo baraje

rudomoro yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

dore noneho inkuru isobanuye neza: amazina mpimbano, amazina nyayo, aho baherereye, aho inama zabereye, n’amatariki. Ngaho Mweusi Dinosaure ongera unenge iyi nkuru isobanutse ya KIGALITODAY.COM congratulations abanyamakuru ba Kigalitoday for your professionalism. Ariko mwihorere ziriya nkoramaraso zizibeshe zitere u Rwanda bazibonera.

elias yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka