Abanyeshuli ba kaminuza ya Wharton batangajwe n’uburyo u Rwanda rwihuta mu iterambere

Itsinda ry’abanyeshuri n’abarimu baturutse muri Kaminuza ya Wharton muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, baratangaza ko batangajwe cyane n’uburyo u Rwanda rwihuta mu iterambere mu gihe cy’imyaka 20 ruvuye muri Jenoside.

Ibi babitangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 10/01/2014, ubwo babonanaga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame yakiriye abarimu n'abanyeshuri ba kaminuza ya Wharton.
Perezida Kagame yakiriye abarimu n’abanyeshuri ba kaminuza ya Wharton.

Iri tsinda ry’abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza ya Wharton bari mu Rwanda kuva taliki ya 06/01/2014, aho bari kwigira ku Rwanda ibijyanye n’imiyoborere, amakimbirane n’imihindukire (Conflict, Leadership and Change).

Prof. Katherine Clein, umwarimu muri Kaminuza ya Wharton akaba ari nawe wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko ibiganiro bagiranye n’umukuru w’igihugu byababereye ingirakamaro, avuga ko n’abanyeshuri ayoboye babashije kwiyumvira no kwibonera n’amaso yabo byinshi ku bijyanye n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Nyuma y'ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame, abanyeshuri bo muri kaminuza ya Wharton baganiriye n'itangazamakuru.
Nyuma y’ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame, abanyeshuri bo muri kaminuza ya Wharton baganiriye n’itangazamakuru.

Yagize ati “Ibyo twihereye amaso ndetse tukaba twanabibwiwe na Perezida Kagame ni ibitangaza. Ntabwo umuntu yakekaga ko muri iki gihe gito u Rwanda rwaba rumaze kugera kuri byinshi haba mu miyoborere myiza, guteza imbere abari n’abategarugore ndetse no gukemura amakimbirane”.

“Twabonye umwanya uhagije wo kwicarana na Perezida Kagame tumubaza ibintu byinshi cyane cyane nk’uko ubuyobozi ahagarariye bwabashije kunga Abanyarwanda. Iri tsinda nyoboye ryanyuzwe cyane ariko nanone umwanya wabaye muke kuko baracyafite amatsiko yo kumenya ibindi byinshi ku Rwanda. Twishimiye cyane iterambere iki gihugu kimaze kugeraho ndetse tukaba tinifuza gukomeza kubona ejo heza h’u Rwanda”; Prof. Katherine Clein.

Abanyeshuri ba kaminuza ya Wharton bishimiye ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame gusa ngo amatsiko aracyari menshi ku bijyanye n'u Rwanda.
Abanyeshuri ba kaminuza ya Wharton bishimiye ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame gusa ngo amatsiko aracyari menshi ku bijyanye n’u Rwanda.

Bimwe mu bibazo aba banyeshuli babajije Perezida Kagame harimo uko Jenoside yateguwe n’uko yahagaritswe, uko imiyoborere myiza y’igihugu ikorwa ndetse n’uburyo inzego zubatse, banabajije ku bijyanye n’iterambere ryihuse igihugu kimaze kugeraho, ukwiyubaka kwacyo, umutekano ndetse n’aho u Rwanda rwifuza kugera.

Wall Rick Williams, umunyeshuri wigira impamyabumenyi ihanitse muri Kaminuza ya Wharton, yatangaje ko ibyo yiboneye ku Rwanda bitandukanye nibyo yajyaga asoma mu binyamakuru.

Ati “Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda. Ngendeye kubyo najyaga nsoma ku mateka y’u Rwanda na Jenoside, naje nziko aribyo nzabwirwa nkanabona ariko siko byagenze. Icyo nakangurira n’abandi bose nuko baziyizira bakirebera amakuru nyayo ajyanye n’iterambere u Rwanda rwagezeho”.

Perezida Kagame hamwe n'abanyeshuri n'abarimu ba kaminuza ya Wharton bafata ifoto y'urwibutso.
Perezida Kagame hamwe n’abanyeshuri n’abarimu ba kaminuza ya Wharton bafata ifoto y’urwibutso.

Minisitiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta, wari uherekeje iri tsinda ry’abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza ya Wharton, yatangaje ko ubu atari ubwa mbere iyi kaminuza yohereza abanyeshuri bayo mu Rwanda, kuko babonye byinshi bakwigira ku Rwanda mu byiciro bitandukanye.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bravo, students frm Wharton,muzabwire n’abandi baze bige.

Thanks mzee, for your stable and farreaching vision.even for others to come and copy

frank yanditse ku itariki ya: 11-01-2014  →  Musubize

aba bashyikitsi ndizerako bari butubere abahamya bibyo babonye mu rwanda , kandi kuba baganiriye na muzehe wacu ndizera ntashidikanya ko batahanye impamba itubutse , kandi tubatumye kutubwirira nabandi ko mu rwanda buri wese ahabwa ikaze kandi kwisanzuri ari ibya buri munyarwanda nuwubasuye wese, mubwira nabandi muti ni KARIBU

akon yanditse ku itariki ya: 10-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka