Abanyecongo barenga 400 bahungiye mu Rwanda kubera imirwano yubuye i Kibumba

Ku isaha ya saa kumi z’igitondo cyo kuri uyu wa 25/10/2013 nibwo imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’ingabo za Congo, aho abaturage bari batuye Kibumba barenga 400 bamaze guhungira mu Rwanda.

Bamwe mu baturage bari Kibumba bavuga ingabo za Congo FARDC arizo zatangiye imirwano nyuma yo kuzenguruka Kibumba batangira kurasa maze abaturage babura aho bahungira.

Kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo, abaturage batuye Kibumba bahungiraga mu Rwanda ari benshi badaciye ku mupaka wa Gasizi na Kabuhanga ahubwo ahabonetse hose bahunga kugira ngo bakize ubuzima.

Abanyecongo batuye Kibumba baje mu Rwanda kubera imirwano.
Abanyecongo batuye Kibumba baje mu Rwanda kubera imirwano.

Ingabo za Congo ngo ziri muri Kibumba naho abarwanyi ba M23 bari ku misozi nka Hehu kandi imirwano irakomeje; nk’uko bamwe mu baturage bahunze babitangaza.

K’umugoroba kuri uyu wa kane uwari umuyobozi wa Kibumba Gatambira yarashwe mu bitugu n’abarwanyi ba FDLR bari batangiye kwinjira Kibumba.

Iyi ntambara yubuye mu gihe intumwa za Leta ya Congo taliki 20/10/2013 zari zivanye mu biganiro by’amahoro zivuga ko M23 ishaka ko abarwanyi bayo bose bahabwa imbabazi mu gihe Leta ya Congo yo ivuga ko muri abo barwanyi harimo abakoze ibyaha bikomeye idashobora kubabarira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ngo abanye congo bivanye mu biganiro? cyangwa barananijwe. mwagiye muvuga mudafite aho mubogamiye

suredeal yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

birabe ibyuya nibibe amaraso daaaaaaaaa

alias yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka