Abanyasudani bibonamo u Rwanda kubera ibyo ingabo z’u Rwanda zibakorera

Bamwe mu baturage batuye aho ingabo z’u Rwanda zikora ibikorwa byo kurinda amahoro muri Darfur batangiye kwibona nk’Abanyarwanda bitewe no gushimishwa n’ibikorwa ingabo z’u Rwanda zikora muri icyo gihugu.

Ubu bamwe mu baturage batangiye kwiga kuvuga Ikinyarwanda ndetse bamwe mu babyeyi bita abana babo amazi y’Abanyarwanda. Izina Kazungu ubu muri Darfur ryitwa na benshi ndetse hari ahantu hitwa Nyamirambo.

Bamwe mu banyamakuru bo muri minisiteri y’ingabo bashoboye gusura ingabo z’u Rwanda muri Soudan bavuga ko Abanyasudani bakora ibi byose kubera ko bashima ibyo ingabo z’u Rwanda zibakorera birimo kubigisha gukora no gutera imbere.

Kuva mu mwaka 2004 ingabo z’u Rwanda zatangiye kujya kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudan zagiranye imibanire myiza n’abaturage baho. Harimo gufasha abaturage bimwe mu bikorwa nk’umuganda, isuku, gukora amashyiga ya rondereza hamwe no kubaka amashuri ahitwa Zam Zam.

Shekh Issa Adam Ahmadi, umwe mu bayobozi b’umujyi wa Turba, ashimira ababyeyi b’abanyarwanda kuko ibikorwa by’abana babo byabavanye mu bwigunge.

Intumwa idasanzwe y’Amerika muri Sudani yabwiye ingabo z’u Rwanda ko zihora ari izambere bitewe n’ibikorwa zikora bitaboneka ku zindi ngabo zijya mu butumwa mpuzamahanga.

Mu 18 000 by’ingabo zicunga amahoro n’umutekano muri Sudani (UNAMID) u Rwanda rufitemo izigera kuri 3500. Mu bayobozi b’ingabo za UNAMID harimo Umunyarwanda Lt Gen Patrick Nyamvumba.

Sylidio Sebuhahara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka