Abanyarwanda babiri bamaze kwicwa n’ibisasu biturutse ku butaka bwa Congo undi arakomereka
Intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo yanagize ingaruka ku bice by’u Rwanda byegegeranye, imaze kugwamo Abanyarwanda babiri naho undi arakomereka biturutse ku bisasu byinshi bimaze kuraswa mu Rwanda biturutse mu mpa ingabo za Congo ziherereyemo.
Kuva ku isaha ya sa Kumi za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ariki 26/10/2013, intambara hagati ya M23 n’ingabo za Congo FARDC yongeye kubura. Nyuma y’amasaha abiri imirwano itangiye ikindi gisasu cyaje kugwa ku butaka bw’u Rwanda gikomeretsa umwana w’imyaka 16.
Ubu benshi mu baturage bo mu kagari Rusura abaturage bagize ubwoba bava no mu byabo. Abanyarwanda bafite inka mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo babuze uko bazikurayo, bikanemezwa ko muri iki gitondo ingabo za Congo zashimuse inka 20 hamwe na nyirazo wari uziragiye witwa Rwenyera w’imyaka 57.
Ugereranyije naho urugamba ruri ni kimwe naho rwahoze ejo, amasasu menshi amasasu manini n’amato akaba ari kumwikana mu kibaya.
Kugaza ubu Abanyarwanda babiri bamaze kwicwa n’ibisasu birashwe n’ingabo za Congo mu rugamba ruzihuje n’inyeshyamba za M23 mu kibaya cya Congo.
Uwa mbere witwa Dusabimana w’imyaka 35, yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo yagwiriwe n’igisasu kirashwe mu mudugudu wa Cyamabuye akagari ka Rusura umurenge wa Busasamana akarere ka Rubavu. Asize abana bane n’umugore.
Undi mwana muto yakomerekejwe bikomeye n’iki gisasu bamujyana kwa muganga nawe ahita ahasiga ubuzima, nk’uko bitangazwa n’umubyeyi we Emmanuel Halerimana.
Ibisasu bitanu nibyo bimaze kugwa mu Rwanda, kuva iyi ntambara yatangiriye Kibumba mu misozi ya Kanyamahura na Ruhumba mu rucyerera, yamanutse yegera Kirimanyoka.
Andi masusu menshi yaguye mu Rwanda n’ubwo ntacyo yangije uretse umugore w’impunzi warimo ahungira mu Rwanda wakomerekejwe n’igisasu mu bitugu.
Iyi ntambara kandi yatumye impunzi nyinshi ziva mu byabo, abarenga ibihumbi bitatu bahungiye mu Rwanda ariko imirwano ivuye Kibumba bahise bataha.
Ubuyobozi buvuga ko impunzi ziraye mu Rwanda zigera 1.086 ariko Kigali Today ikaba yabashije kubona izindi mpunzi nyinshi zagiye mu ngo z’abaturage.
Umunyamakuru wa Kigali today agera ahabera imirwano yasanze harimo gukoreshwa intwaro zikomeye, ku buryo no mu amsaha y’ia Kumi z’umugoroba ingabo za Congo zari zitabaje indege mu guhashya M23 yari ikomeje kujya imbere.
Silidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ARIKO rero harimo n’agasuzuguro mba ndoga RWABUTOGO! CONGO Nubwo ari nini tuyizi mubusa ntakuntu rero batumarira abaturage kndi bafite ababo. INAMA nabagira rero nibakemure ikibazo naba bashyamiranye nahotwe batureke. Kurasa ikirere barabizibyo turabazi.na tech zimwe baba bazi bazikesha RPA.Ntakimbabaza nk’abaturage bayo. aho inzovu zirwaniya hababara ibyatsi.
ARIKO rero harimo n’agasuzuguro mba ndoga RWABUTOGO! CONGO Nubwo ari nini tuyizi mubusa ntakuntu rero batumarira abaturage kndi bafite ababo. INAMA nabagira rero nibakemure ikibazo naba bashyamiranye nahotwe batureke. Kurasa ikirere barabizibyo turabazi.na tech zimwe baba bazi bazikesha RPA.Ntakimbabaza nk’abaturage bayo. aho inzovu zirwaniya hababara ibyatsi.
ARIKO rero harimo n’agasuzuguro mba ndoga RWABUTOGO! CONGO Nubwo ari nini tuyizi mubusa ntakuntu rero batumarira abaturage kndi bafite ababo. INAMA nabagira rero nibakemure ikibazo naba bashyamiranye nahotwe batureke. Kurasa ikirere barabizibyo turabazi.na tech zimwe baba bazi bazikesha RPA.
RETAYAKONGO TUYIYAMYE IBYO BISASU IRASA MURWANDA BIGAHITANA INZIRAKALEGANE TUYIYAMYE UBWO BUSHOTORANYI IRIGUKORA.
RETAYAKONGO TUYIYAMYE IBYO BISASU IRASA MURWANDA BIGAHITANA INZIRAKALEGANE TUYIYAMYE UBWO BUSHOTORANYI IRIGUKORA.
Mu KARERE Ka Nyanza Umurenge wa Kigoma bubakishije ibyumba byamashuri n’amacumbi yabarimu umwaka ushize wa2012 none kuzezubu abahakoze barasaba ubuyobozi bubishinzwe ngo bubishyurize kuko batangiye izindi nyubako batishyuye izumwaka ushize kdi bakaba bafite impungenge ko ayo mafaranga batazigera bayabona. kugez,ubu bafite ikibazo k,inzara kuko igihe barikuba bikorera bari kubaka ibyobyumba byamashuri nayomacumbi bakaba basaba ubuyobozi kubaba bugufi kuko ubukene buranuma.