Abantu 50 bo muri Byumba basuye urwibutso rwa Jenoside ya Gisozi

Mu rwego rwo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 tariki 25/11/2011 abantu 50 bo mu karere ka Gicumbi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.

Benshi muri aba basuye urwibutso batangaje ko impamvu bagiye gusura uru rwibutso ari ukuzirikana no kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuko ubwicanyi bwabaye muri Gicumbi basanze butandukanye n’ubwakorewe mu gihugu hose.

Ukurikiyeyezu Etienne ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gisuna. Yatangaje ko ugereranije ubwicanyi bwabaye muri Gicumbi butari bukabije kuko icyo gice cyari cyarabereyemo imirwano kigafatwa n’ingabo za RPF bityo ntihakabye ubwicanyi bwa Jenoside.

Yasobanuye ko abatutsi bari bahatuye batari benshi cyane kuko iyo uhageze usanga hararokotse mbarwa bitewe n’uko abandi bishwe ku ikubitiro rya mbere.
Avuga ko gusura urwibutso ari byiza kuko babonye umwanya wo kuzirikana Jenoside bizatuma nta muntu uzongera kwica undi kandi bahigiye byinshi bizatuma nta wakongera gutekereza kuba yakora indi Jenoside.

Musangwa Didieu ni umwe mu basuye urwibutso rwa Gisozi n’agahinda kenshi yagize ati “birababaje kandi biteye agahinda iyo uhageze! Biteye ubwoba pe kuko twebwe usanga ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside ari batandatu ahandi cumi n’umunani. Ibyo nabonye muri uru rwibutso ni agahinda gusa.”

Muri uru rugendo basize amafaranga ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse banashyira indabyo kumva.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka