Abakristu b’injiji bashonje ntibashobora kumva ubutumwa bwiza - Ministiri w’Intebe

Ministiri w’Intebe, Dr Pierre-Damien Habumuremyi yasabye Kiriziya Gatolika n’andi matorero, gufasha Intama baragira (abakristu) kubona ibibatunga no kubajijura, kuko ngo umuntu ushonje akaba n’injiji ntacyo bamubwiriza kijyanye no kuba umukristu nyawe ngo agifate.

Ibi Dr Habumuremyi yabisabye amatorero yo mu Rwanda, ubwo Paruwasi yitiriwe “Umuryango mutagatifu (Sainte Famille)”, yizihizaga yubire y’imyaka 100 imaze ishinzwe, kuri uyu wa gatandatu tariki 19/10/2013.

Ministiri w’Intebe yagize ati: “Niba dushaka abakristu beza, tugomba kwita ku mibereho yabo, tukabajijura, bitabaye ibyo Kiriziya yagira abakristu b’injiji, b’abashonji, batagira ijambo kandi bahora bateze amaboko. Mwese murabizi ko iyo umuntu ashonje akaba n’injiji, ntacyo wamwigisha ngo agifate”.

Ministiri w'Intebe mu birori bya yubile y'imyaka 100 ya Sainte Famille.
Ministiri w’Intebe mu birori bya yubile y’imyaka 100 ya Sainte Famille.

Dr Habumuremyi yasobanuye ibi yifashishije iryavuzwe na Mutagatifu Thomas d’Aquin, ko ubutumwa ubwo aribwo bwose ngo bwakirwa hashingiwe ku myumvire n’imibereho y’uwo bugenewe.

Yasabye amadini yose kwigisha no kwerekera abaturage uburyo bashobora gushaka no kongera umusaruro w’ibibatunga, gukemura ikibazo cy’imibanire itameze neza mu ngo, ndetse no kubahiriza gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, aho Leta ngo igamije guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, no kwanga icyateza amacakubiri n’inzangano.

Umuyobozi wa Guverinoma yemeye ko ikibazo cy’ikibanza kiri ku Kacyiru, Kiririziya Gatolika yari yageneye kubakamo icyicaro cya Diyoseze ya Kigali, azakigeza kuri Perezida wa Repubulika, kandi nawe ubwe ngo akazakiganiraho n’Ubuyobozi bwa Kiriziya.

Abayobozi ba Kiriziya Gatolika batura igitambo cya misa, ku munsi wa yubile y'imyaka 100 ya Ste Famille.
Abayobozi ba Kiriziya Gatolika batura igitambo cya misa, ku munsi wa yubile y’imyaka 100 ya Ste Famille.

Kiriziya ya Sainte Famille yashinzwe kuwa gatanu tariki ya 21 Ugushyingo, mu mwaka wa 1913; ubwo abapadiri bera (abamisiyoneri) ngo bari mu gitambo cya misa cyaturiwe Bikira Mariya aturwa Imana mu Ngoro.

Icyo gihe Kiriziya ngo yaragijwe umuryango mutagatifu w’i Nazareti, yitwa Sainte Famille ityo, nk’uko uwungirije ku buyobozi bw’Inama nkuru ya Paruwasi, Brigitte Mukarunyana yasobanuye. Kugeza ubu Paruwasi ya Sainte famille ngo imaze kuvukamo izindi 12 ziri hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Imbogamizi ikomereye Kiriziya mu mujyi, ngo ni uko abakirisitu batayirambamo kubera imyubakire y’umujyi igezweho ngo ihora ituma bimuka aho batuye, nk’uko byasobanuwe n’Umushumba wa Diyoseze ya Kigali, Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa.

Bamwe mu bakirisitu bitabiriye ibirori bya Yubile y'imyaka 100 ya Sainte Famille.
Bamwe mu bakirisitu bitabiriye ibirori bya Yubile y’imyaka 100 ya Sainte Famille.

Yubile y’imyaka 100 ya Sainte Famille yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, Abashumba ba Diyoseze Gatolika mu Rwanda, Umushumba mu Itorero ry’Abapresibiteriyene, Bishop Elize Musemakweli, n’intumwa ya Papa, Musenyeri Lucano.

Ibirori kandi byitabiriwe n’intumwa zo muri Paruwasi yo mu Budage yitiriwe mutagatifu Matayo ifitanye umubano wihariye na Paruwasi ya Sainte Famille, ndetse n’umwe mu bapadiri b’abera uri mu muryango w’abashinze Paruwasi ya Ste famille ku gihe cy’abakoloni b’Abadage, Padiri Detlef Bartsch akaba we asanzwe ayobora paruwasi ya Cyahafi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bajya bavuga ngo amatwi arimo inzara ntago yumva, ibi rero nibyo Amatorero akwiye gushishikariza aba kirisitu kugirango babashe gukora maze babone kurwanya ubukene ndetse babashe no kujijuka maze bahangane ni ibibazo bahura nabo, ibi nibyo bizateza igihugu imbere kandi n’ubukristu bw’abayoboke b’amatorero biyongere.

gishlain yanditse ku itariki ya: 21-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka