Abakozi b’Urwego rw’Umugenzuzi w’Imari ya Leta basannye amazu y’abarokotse Jenoside

Abakozi b’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuwa 28/12/2012 bamurikiye amazu 4, ibikoni byayo n’ubwiherero, basaniye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Kagari ka Kindama mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera.

Amazu yasanwe yari yarubatswe mu mwaka wa 1998 n’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, atangira guturwamo mu mwaka wa 1999.

Kubera ko yubatswe huti huti, mu gihe cy’imvura, ndetse nta n’ibikoresho bikomeye byakoreshejwe, amenshi muri yo yatangiye kwiyasa arasenyuka, kandi benshi muri beneyo nta bushobozi bari bafite ngo bayisanire; nk’uko byatangajwe na Nzahimbaza Lucie umwe mubasaniwe inzu.

Yagize ati “ ndishimye cyane kuko sinabona uko mbivuga kuko iyi nzu yarigiye kungwa hejuru. Ubu nzayifata neza kuko noneho yashyizweho n’ibikoresho bikomeye”.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Biraro Obadia, yavuze ko abantu bagomba gutura neza bakamererwa neza kuko nabo ubwabo ari imari ikomeye igihugu gicungiraho.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Abaturage bagomba gufashwa nabo bakibonamo ko bagomba gukora ibindi bikorwa by’amajyambere kugirango babone ko hari n’abandi babazirikana”.

Imwe mu nzu zasanwe.
Imwe mu nzu zasanwe.

Abakozi b’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta begeranyije ubushobozi bugera kuri miliyoni 7 n’ibihumbi 600, maze basana amazu 4 yari ameze nabi kurusha ayandi.

Hifashishijwe imicanga, amabuye, amatafari na Sima, kugira ngo ayo mazu uko ari 4 asanwe, ariko haracyari andi agera kuri 22 akeneye gusanwa, kandi ba nyirayo bavuga ko nta bushobozi bafite.

Ubuyobozi n’imiganda y’abaturage na bo ngo bazagendera kuri urwo rugero rw’abakozi b’urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, bakore ibishoboka, ndetse banahereye ku bikoresho byasagutse ku byasanishijwe ayo mazu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka