Abagore bagomba kurwana ku ishema bahawe- Minisitiri Oda Gasinzigwa

Mu gusoza ukwezi kwahariwe umugore ku rwego rw’igihugu mu karere ka Nyamasheke, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa yasabye abagore guharanira ishema ryabo, bagakunda gukora, bagafatanya mu kwiteza imbere no guharanira imibereho myiza y’imiryango yabo.

Muri uyu muhango wabereye mu murenge wa Kagano tariki 29/03/2014, Minisitiri Gasinzigwa yasobanuye ko ishema rikomeye barihawe na Perezida wa Repubulika wabahaye ijambo akabaha kwisanzura no kuba imbarutso nyakuri mu iterambere ry’igihugu, asaba abagore ko bakwiye kumwereka ko icyizere yabagiriye bagikwiye koko.

Yagize ati “umugore ukora , akiteza imbere, agafatanya n’abandi mu kubaka igihugu, akarwanya umwanda, aba yihesha ishema kandi aba ahesha ishema uwaribahaye mbere Nyakubahwa Perezida wa Repuburika na Madamu we”.

Entreprise UMWEZI yamuritse imitobe na divayi ikora mu mbuto.
Entreprise UMWEZI yamuritse imitobe na divayi ikora mu mbuto.

Minisitiri Gasinzigwa Oda yasabye abagore kuba umusemburo mu kurwanya umwanda mu ngo no mu bana , avuga ko isuku ku myambaro, ku mubiri ari ingenzi cyane ku bana ko umwana ufite umwanda akura nabi ndetse agakurizamo kurwara bya hato na hato. Yavuze ko ibyo bitashoboka ababyeyi ubwabo batagira isuku kuko isuku igira isoko.

Yagize ati “umugoroba w’ababyeyi ukwiye kubafasha kungurana ibitekerezo bizatuma muzamura imibereho y’ingo zanyu kandi mugafatanya kurwanya abo bose muzi batita ku isuku y’abana babo”.

Abagore bo mu karere ka nyamasheke bamurikiye Minisitiri Gasinzigwa ibyo bagezeho.
Abagore bo mu karere ka nyamasheke bamurikiye Minisitiri Gasinzigwa ibyo bagezeho.

Minisitiri Gasinzigwa yongeye kwibutsa abagore ko uburinganire n’ubwuzuzanye ari umusingi nyawo w’iterambere.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo guverineri w’intara y’uburengerazuba, Mukandasira Caritas n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste.

Muri uyu muhango hakozwe umuganda wo kwerekana ibikorwa byiza ntangarugero mu gusukura mu ngo birimo koza abana, kubogosha kubacira inzara no kubamesera.

Abagore bitabiriye umuhango wo gusoza ukwezi k'umugore basusurutse.
Abagore bitabiriye umuhango wo gusoza ukwezi k’umugore basusurutse.

Hatanzwe inka 69 ku miryango y’abakene mu rwego rwo kuyiteza imbere, hasuwe ibikorwa ntangarugero abagore bagezeho, harimo inganda zikora ibikomoka ku buhinzi, basura abagore bakora ubwubatsi, ubudozi, gutwara imodoka n’ibindi.

Hatashwe ikigo cyubatswe ku nkunga ya Haguruka mu kurwanya ihohoterwa kiri mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano. Ukwezi kwahariwe umugore kwari kwatangirijwe mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo, ku itariki ya 1 Werurwe 2014.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka