Aba-ofisiye ba polisi bo mu bihugu 9 baraganira ku bibazo by’amahoro n’umutekano mu karere
Abapolisi bakuru 28 bava mu bihugu 9 by’Afurika bakurikirana amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Polisi rya Musanze, kuri uyu wa Mbere tariki 14/07/2014 batangiye inama nyunguranabitekerezo (symposium) ku bibazo by’ingutu mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama-nyunguranabitekerezo, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, yavuze ko ibiganiro nk’ibi bitegurwa mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bagahuza ubumenyi bwo mu magambo (theories) n’ubumenyingiro.
Minisitiri Harelimana asobanura ko muri iki gihe, ibihungabanya umutekano n’amahoro mu bihugu bitandukanye bihindura isura umunsi ku wundi bikaba ari ibibazo by’ingutu ku mutekano n’amahoro muri sosiyete aho yagize ati: “Ibihugu bimwe bishegeshwa n’imigumuko ya politiki ifite isura y’imyigaragarambyo ni ibibazo by’urusobe ku mutekano w’imbere mu gihugu.”
Mu ijambo mbwirwaruhame Minisitiri yagejejeje ku banyeshuri bamaze umwaka bakarishya ubwenge muri iryo shuri n’impuguke mu by’umutekano n’amahoro, yashimangiye ko hakenewe ubushake, ubufatanye hagati y’ibihugu bitandukanye kugira ngo ibyaha bishya ndengamupaka nk’iterabwoba, magendu n’ubujura bw’amafaranga (money laundering) bikumirwe.
“Imitwe ikorera mu bihugu na hafi y’imipaka iracyahari kandi igerageza kugaba ibitero bw’iterabwoba ku basivili. Ibi byaha ni bibi cyane, ingaruka bitera bishegesha cyane abaturage,” Minisitiri Musa Fazil Harelimana.
Kuganirizwa ku bibazo by’amahoro n’umutekano bifasha abo bapolisi bava mu bihugu binyuranye muri Afurika gusangira ubunararibonye n’ubumenyi bw’ibihugu bakomokamo, buri wese akigira kuri mugenzi we; nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare.
Ati “Iyo bahura mu mahugurwa nk’ayangaya basangira za experience z’ibihugu byabo bitandukanye bakareba ibibazo n’inkomoko yabo bitera umutekano mukeya mu karere u Rwanda rurimo...”.
Ibiganiro ku bibazo bw’umutekano n’amahoro bitangwa n’inzobere zitandukanye mu by’umutekano bihabwa abapolisi bari hafi kurangiza amasomo yabo, iki kikaba ari icyiciro cya kabiri cy’abapolisi bakuru bitegura kurangiza.
ACP Faustin Ntirushwa, ni umwe mu ba-ofisiye barimo gukurikirana ayo masomo muri NPC, yemeza ko bize byinshi ariko ibi biganiro bibafasha guhuza ibyo bize n’ubumenyi ngiro, yongeraho ko bizamura imyumvire yabo bityo bikazabafasha gusohoza inshingano zabo neza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
bawige kandi banawufatite ingamba zifatika kuko aho baturuka hose turabizeye kandi bafite nakamaro kanini mukubungabunga amahoro.
nibaze bigire kuri polisi yacu imaze kugera kuri byinshi kandi bigaragarira buri wese , maahoro ni umutekano bamaze kugeza ku gihugu cyurwa nda kandi ni amahanga akaba abifashihse aho umutekano utagera ngo bagereyo, gusa na polisi yacu hari byinshi yakigira kuri abo bashyitsi