Ingo zose zo muri Nyamagabe zatangiye guhabwa inzitiramubu ku buntu

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yizeza ko izasimbuza inzitiramubu buri myaka itatu mu turere twose tuzihabwa mu Gihugu ihereye kuri Nyamagabe, aho buri rugo ruzazihabwa ku buntu.

Bishimiye inzitiramubu bahawe
Bishimiye inzitiramubu bahawe

Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko imibare y’abarwaye Malaria irimo kwiyongera, kuko mu mwaka ushize wa 2023 nibura umuturage umwe mu 10 (111/1000) yarwaye Malaria.

Uwitwa Nyirarucyaba Esperance w’imyaka 43, utuye mu Mudugudu wa Karaba, Akagari ka Karama, Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko muri Gashyantare uyu mwaka yarwaje abantu 4 muri 7 bagize urugo rwe.

Ati "Mu by’ukuri hariho Malaria nyinshi mu Murenge wa Cyanika, barayirukanye mu tundi tugari ihungira iwacu, byanteye igihombo cy’amafaranga ibihumbi bitandatu nari nizigamiye mu kimina n’ubundi arashira baranguriza ibihumbi 10."

Nyirarucyaba yari mu baturage bari baje gufata inzitiramubu ku kigo Nderabuzima cya Cyanika, umwe mu mirenge Akarere ka Nyamagabe kahereyeho bitewe n’ubwinshi bw’abarimo kuza kwivuza Malaria.

Abatutage b'Akarere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika bahawe inzitiramubu
Abatutage b’Akarere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika bahawe inzitiramubu

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Cyanika, Sr Marie Leonille Mwitirehe, avuga ko abivuje Malaria muri uwo Murenge bageze ku 1,500 mu kwezi gushize kwa Werurwe, mu gihe mbere yaho muri Gashyantare hagaragaye abarenga 3,000 bafashwe n’iyo ndwara.

Ati "Inzitiramubu tuzaziha abaturage bose nk’uko twababaruye, tuzatanga izigera kuri 16,050, tuzitezeho kugabanya umubare mwinshi wa Malaria, abaturage bakomeze kugira ubuzima bwiza."

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gishamikiye kuri MINISANTE, giteganya ko mu gihe cy’iminsi itanu kuva ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, buri rugo rwo mu Karere ka Nyamagabe ruzahabwa inzitiramubu.

Umukozi muri RBC ushinzwe ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria, Epaphrodite Habanabakize, avuga ko buri myaka hagati y’ibiri n’itatu hatangwa inzitiramubu ziteye umuti zisimbura izishaje.

Ati "Twaherukaga gutanga inzitiramubu muri 2022, ubu rero igihe cyari kigeze ko dusimburiza abaturage, ntabwo ari muri Nyamagabe gusa, ni uko ari yo yari igeze igihe cyo gusimburizwa. Inzitiramubu zizatangwa zirarenga ibihumbi 197 mu Karere ka Nyamagabe."

Bahawe inzitiramubu zikwiye mu nzu zabo
Bahawe inzitiramubu zikwiye mu nzu zabo

Habanabakize avuga ko uretse uturere 12 (7 tw’Iburasirazuba na 7 two mu Majyepfo) dutererwa umuti wica imibu, utundi turere twose dusigaye uko ari 18 duhabwa inzitiramubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka