Bahuguwe ku buryo bunoze bwo gutanga amakuru y’ubuzima bw’imyororokere

Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye amahugurwa yagenewe abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs), cyane cyane abafite aho bahurira no gutangaza amakuru no kumenyekanisha ibikorwa by’iyo miryango.

Bahuguwe ku buryo bwo gutanga amakuru yizewe kandi mu buryo bunoze, amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ayerekeranye no gukuramo inda mu buryo bwemewe kandi butekanye (safe abortion).

Denyse Uwizeye ukora muri IMRO akaba no mu bateguye igikorwa cyo guhugura abakora muri sosiyete sivile, avuga ko nka IMRO ubusanzwe bibanda ku guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza, ari na yo mpamvu bizeye ko sosiyete sivile zifite uruhare runini mu kumenyekanisha amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro, abantu bakabaho babyara abana bifuza kandi bashoboye kurera.

Ati “Ni yo mpamvu nka Sosiyete Sivile nk’ijwi rya rubanda rigera kuri benshi bakaba bahindura imyumvire, niba tugiye gutanga amakuru ku buzima bw’imyororokere ndetse no ku gukuramo inda mu buryo butekanye, tugomba gutanga amakuru yizewe, tukamenya uburyo bunoze tuyatangamo ku buryo n’ugiye kuyumva atayafata nk’ibihuha cyangwa byacitse.”

Denyse Uwizeye ukora muri Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO) yagaragaje ko sosiyete sivile iyo zitanze amakuru neza, zigira uruhare runini mu gufasha abantu guhindura imyumvire
Denyse Uwizeye ukora muri Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO) yagaragaje ko sosiyete sivile iyo zitanze amakuru neza, zigira uruhare runini mu gufasha abantu guhindura imyumvire

Ishimwe Gilbert, ukora mu muryango witwa ‘Kabarondo Ngwino Mwana’ uyu ukaba ari umuryango nyarwanda utari uwa Leta ukorera mu Karere ka Kayonza, usanzwe ufasha abana babyaye bakiri bato, ashima amahugurwa bahawe na IMRO.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni meza, kuko usanga nkatwe nka sosiyete sivile tuba turi kumwe n’abaturage hasi, hari amakuru natwe twabaga tudafite ajyanye n’amategeko ndetse na politiki ziriho mu Gihugu, ku byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse no gukuramo inda mu buryo butekanye. Ibi rero natwe biradufasha kubisobanurira abagenerwabikorwa bacu neza kugira ngo bamenye ibyemewe n’amategeko n’ibitemewe.”

Ishimwe Gilbert avuga ko amwe mu makuru yabashije gusobanukirwa neza ari ajyanye n’impamvu zishobora gutuma umuntu akuramo inda ntakurikiranwe n’amategeko. Muri izo mpamvu harimo:

1º Kuba utwite ari umwana.

2º Kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

3º Kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

4º Kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

5º Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Ishimwe Gilbert avuga ko ubumenyi bungutse bagiye kubusangiza abagenerwabikorwa babo batari basobanukiwe neza ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, by'umwihariko ibijyanye no gukuramo inda
Ishimwe Gilbert avuga ko ubumenyi bungutse bagiye kubusangiza abagenerwabikorwa babo batari basobanukiwe neza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, by’umwihariko ibijyanye no gukuramo inda

Ishimwe Gilbert ukora mu muryango wita ku bana babyaye bakiri bato, asanga aya makuru ari ingirakamaro kuri bene abo bana. Ati “Hari abo usanga baratewe inda n’ababafashe ku ngufu, cyangwa se baratewe inda ari bato cyane, ariko kuko harimo ababa badafite amakuru avuga ko gukuramo inda byemewe bitewe n’impamvu runaka. Bamwe usanga inda bazigumana zikaba zabatera ibibazo cyangwa se bakava mu ishuri. Ubu bumenyi rero buzadufasha ndetse natwe tubugeze ku bandi.”

Juliette Karitanyi na we ukora mu byerekeranye n’ihanahanamakuru (communication) uzwi no mu bikorwa byo guharanira uburenganzira bw’abagore, agaragaza ko hakiri ikibazo cy’imyumvire ku gukuramo inda mu buryo bunoze (safe abortion), ikaba ari yo mpamvu abantu bakwiye kurushaho kubisobanukirwa.

Juliette Karitanyi yaganirije abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs) bitabiriye aya mahugurwa
Juliette Karitanyi yaganirije abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs) bitabiriye aya mahugurwa

Yagize ati “Hari abantu batarumva ko gukuramo inda mu buryo bunoze ari uburenganzira bw’umugore. Igihugu cyashyizeho amategeko kugira ngo arengere ubuzima bw’umugore. Sosiyete sivile rero zifite akamaro kanini mu kubimenyekanisha no guhindura imyumvire y’abantu kuko bahura n’abantu benshi, ndetse n’abatazi ko iryo tegeko rihari na bo bakabimenya, bikabarinda kujya gukuramo inda mu buryo butanoze, ahubwo bakaba bajya kwa muganga bakabafasha mu gihe afite imwe muri za mpamvu eshanu Igihugu cyacu cyemera.”

Mu bindi baganiriyeho byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, bikeneye gukomeza gusobanurwa, dore ko usanga abantu batabifiteho imyumvire imwe, harimo ibyerekeranye no kwifungisha burundu ku bagabo (vasectomy), ndetse no kuba abana bato bajya gusaba serivisi zo kwirinda gutwara inda bagomba kujya kuzisaba baherekejwe n’ababyeyi babo.

Ibi ngo bitera bamwe mu bangavu ipfunwe, bikaba byaba imwe mu mpamvu zituma mu Rwanda hakiboneka umubare munini w’abangavu babarirwa mu bihumbi 23 batwara inda buri mwaka.

Abashinzwe ihanahanamakuru muri sosiyete sivile rero ngo bafite inshingano zo kumenya uko bakomeza kubisobanurira abaturage ndetse n’inzego zifata ibyemezo, kugira ngo impinduka zikenewe zibe zakorwa, kugira ngo ubuzima bw’abana n’abagore burusheho kuba bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka