Karongi: Perezida Kagame arasura uruganda rw’icyayi rwa Rugabano

Perezida Paul Kagame ategerejwe mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rugabano, aho biteganyijwe ko asura uruganda rw’icyayi rwa ‘Rugabano Tea Company’, rwahubatse ndetse rukaba rufasha abahatuye kwiteza imbere binyuze mu buhinzi bwacyo no gukora mu ruganda.

Uruganda rw
Uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rusurwa n’Umukuru w’Igihugu

Abahinzi b’icyayi n’abakozi b’uruganda nibo bitabiriye kumwakira muri uru ruganda rwubatse mu misozi miremire irangwa n’ubukonje.

N’ubwo ari urugendo rutandukanye n’izindi amazemo iminsi, ku mihanda abaturage biteguye gusuhuza Perezida Kagame waherukaga muri Karongi mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2017.

Akarere ka Karongi kari mu Turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba, kakaba gafite imihanda ibiri ya kaburimbo igafasha mu buhahirane harimo ugahuza na Muhanga hamwe n’umuhanda wa Kivu belt ugahuza na Rusizi na Rubavu.

Akarere ka Karongi niko gakize ku nganda zicukura gaz methane, nyuma ya Kivu Watt ubu hatangijwe ibikorwa byo kubaka urundi ruganda ruzacukura gaz izajya ikoreshwa mu guteka.

Akarere ka Karongi, nyuma ya Rubavu niko gafite amahoteli menshi kandi meza n’ibikorwa remezo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Ibice byose by’Akarere ka Karongi biberanye n’ubukerarugendo bitewe n’imiterere kamere yabyo, amateka cyangwa n’akamaro hafite mu bukungu bw’Igihugu harimo Isoko ya Nil, inkengero z’ikiyaga cya Kivu, inganda za Gaz Methane, Ibigabiro bya Rwabugiri, Pariki ya Nyungwe, Icyayi cya Gisovu, Ishyamba kimeza rya Muciro, Urutare rwa Ndaba, udusozi tuvugwaho amateka yihariye n’ibindi.

N’ubwo ari Akarere gakize ku bukerarugendo, kanafite ubutaka bwera ibihingwa ngandurabukungu nk’icyayi, ndetse Perezida Kagame akaba asura uruganda rwa Rugabano rwahujujwe mu gufasha abaturage kubyaza umusaruro ubutaka no guhanga imirimo.

Uruganda rw’icyayi rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutungaya toni 1000 ku mwaka, ndetse rufite gahunda yo kongera 3% ku musaruro rwohereza hanze y’u Rwanda, ni uru ruganda rufitiye akamaro abatuye Karongi kuko rwahaye akazi abagera ku 2,000 bakora mu mirimo itandukanye, mu gihe rwafashije abahinzi bagera ku 4,000 ndetse abaturage bimuwe ahubatse uruganda bubakiwe umudugudu ugezweho.

Uruganda rw’icyayi rwa Rugabano ni urwa gatatu muri aka Karere k’imisozi miremire yeramo icyayi gikunzwe, rukaba rukurikira izindi nka Gisovu, ruherereye mu Murenge wa Twumba n’urwa Gasenyi rubarizwa mu Murenge wa Gitesi.

Inganda z’icyayi zikaba zarateje imbere ubuhinzi bwacyo mu mirenge itandukanye yegereye ahari inganda, kandi byorohereza abaturage gukoresha ubutaka bwabo no kubona amafaranga.

Abahinzi b
Abahinzi b’icyayi n’abakora mu ruganda bategereje Perezida Kagame

Mu ruzinduko rw’iminsi ine Perezida Kagame agirira mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, yahuye n’abavuga rikumvikana i Huye na Rusizi.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka