Afurika ikwiye gufatira ingamba zihamye izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Ku wa Kabiri Tariki 6 Nzeri 2022, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ngarukamwaka y’Ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRF 2022), ibaye ku nshuro ya 12 ikaba irimo kubera i Kigali, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko Afurika ikwiye gushyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’ikibazo cy’ibiciro by’ibiribwa bikomeje kwiyongera, bigatuma bigora abaturage kubona ibyo kurya bihagije.

Minisitiri w
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Inama y’ihururo rya ‘AGRF’ yitabiriwe n’abantu basaga 2,600 harimo abafatanyabikorwa batandukanye mu by’ubuhinzi, bateranye mu rwego rwo kurebera hamwe ibikwiye gukorwa no gusangira amasomo ku byakomeza guteza imbere ubuhinzi muri Afurika.

Minisitri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko kimwe n’ibindi bice by’ubuzima, urwego rw’ubuhinzi narwo rwagize ikibazo gikomeye kubera icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Mu gihe ibihugu byinshi birimo bigenda bishobora guhangana n’ingaruka z’icyorezo, kuba twashobora kwihuza tugashyira hamwe, ni rwo rufunguzo rwo gushobora guteza imbere ubuhinzi kugira ngo twizere ko abaturage bacu bazakomeza kubona ibiribwa bihagije.”

Ati “Izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa turimo kubona muri iyi minsi, rituma bigora abaturage kubona ibyo kurya bibahagije. Ibyo rero ni impuruza ko hakwiye gufatwa ingamba zigamije kuzamura ubushobozi bwacu mu kongera umusaruro w’ibiribwa ku buryo burambye no kugemurira amasoko. Ibyo dukora ubu, ni byo bizana impinduka mu gihe kizaza.”

Mu ngamba Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze zikwiye gufatwa muri urwo rwego, harimo kongera ishoramari mu bijyanye n’ubuhinzi, harimo no kugabanya umusaruro w’ubuhinzi wangirika mu gihe cyo gusarura, aho ubu ngo umusaruro wangirika mu gihe cyo gusarura ubarirwa hagati ya 30% na 40% by’umusaruro wose mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Hari kandi gukoresha ifumbire n’imbuto z’indobanure, kwitabira ubuhinzi bugezweho no gukora ku buryo urwego rw’ubuhinzi rurushaho gutera imbere, bityo bigafasha mu kubona ibiribwa bihagije.

Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ibyo u Rwanda rurimo gukora muri urwo rwego, agira ati “Harimo gushyiraho ahabikwa umusaruro w’ubuhinzi kugira ngo bigabanye kuba wakwangirika. Ikindi kandi, turimo guteza imbere tekiniki zigezweho mu buhinzi, harimo kongera ubuso buhingwa bwuhirwa, kugira ngo bigabanye ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi”.

Umuyobozi wa ‘AGRF Partners Group’, Hailemariam Desalegn, na we yashimangiye ko Afurika ikwiye gufata ingamba zihamye zo kurwanya inzara.

Desalegn yagize ati “Ubu turi mu gihe tugomba kugira icyo dukora byihuse, kuko buri munota utambuka ntacyo dukoze, nibura umuntu mukuru, abana babiri ndetse n’abagore babiri, baba bamanutse munsi y’umurongo w’ubukene, bitewe n’inzara n’imirire mibi.”

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka