Umuyobozi w’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim, avuga ko gusoma no gufata mu mutwe Korowani Ntagatifu ari ingirakamaro, kuko bizamura umuntu mu mibereho myiza no mu bukungu.
Iteganyagihe ry’igice cya gatatu cya Mata 2024, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 30 Mata 2024, rigaragaza ko imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gikora ubusesenguzi kuri gahunda na Politiki za Leta IPAR-Rwanda, bugaragaza ko mu Karere ka Musanze hagikenewe kongerwa ibikorwa remezo byoroshya urujya n’uruza rw’abaturage, kugira ngo biborohere kugendana n’ingamba z’icyerekezo cy’iterambere cya 2050.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yafatanyije n’Umujyi wa Kigali mu guhuza umunsi wa Siporo rusange (Car Free Day) n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024.
Perezida Paul Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikintu gikomeye Igihugu cyakoze ari uguhindura imyumvire y’abaturage bumvaga ko hari ugomba kubafasha gukemura ibibazo byabo, ahubwo ko bagomba kwishakamo ibisubizo.
Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda mu Kagari ka Muhambara, Umudugudu wa Kubitiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024 habaye impanuka y’umukingo waguye ku bagabo babiri, umwe akurwamo yanegekaye undi ahasiga ubuzima.
Perezida Paul Kagame anyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa X, yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto, umuryango n’abaturage b’icyo gihugu, bari mu gahinda k’urupfu rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Francis Omondi Ogolla, waguye mu mpanuka ya kajugujugu ari kumwe n’abandi basirikare umunani.
Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bishobora kwibasirwa n’ibiza, bitewe n’amazi y’imvura ishobora kugwa mu kwezi kwa Kane n’ukwa gatanu, ndetse benshi bagakurwa mu byabo bitewe n’imiyaga iva mu nyanja y’Abahinde.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, avuga ko Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, yagiranye ibiganiro na Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia.
Kuva tariki 17 kugeza 19 Mata 2024, mu Karere ka Musanze hateraniye inama, ihuza ibihugu 12 byo muri Afurika, aho yiga ku nkomoko y’amabuye y’agaciro acukurwa mu karere k’ibiyaga bigari, mu rwego rwo kuyifashisha mu iterambere aho kuba intandaro y’intambara.
Muri Brazil, umugore w’imyaka 42 yatawe muri yombi akurikiranyweho kuzana umurambo w’umugabo muri banki, ashaka kugira ngo afate inguzanyo mu izina rye.
Igihugu cya Ukraine cyafunguye ku mugaragaro Ambasade yacyo i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, nyuma y’amasezerano y’ubutwererane mu bya Politiki ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mwaka ushize wa 2023.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko Leta yongereye ibikenewe birimo ibyumba by’amashuri, intebe, ibitabo ndetse n’abarimu, kuko abana biga mu mashuri abanza biyongereye kandi izakomeza gutanga ibikenewe byose kugira ngo abana bige neza.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa kane tariki 18 Mata 2024 rwahamije umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ibyaha byo gutukana mu ruhame no guhohotera uwatanze amakuru mu rubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, rumuhanisha igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1 100 000 Frw.
Abategura amarushanwa y’urubyiruko yo gusoma no gufata mu mutwe Igitabo Gitagatifu cya Korowani, bavuga ko imyemerere y’iri dini ishingiye ku mahoro, kandi ko amahoro adashobora kugenda mu murongo umwe n’ubuhezanguni n’urugomo.
Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 18 Mata 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku nama ihuriweho n’Abasenateri n’Abadepite, ibyagezweho na Guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi mu byiciro byose, mu myaka irindwi hagati ya 2017-2024.
Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS muri Sudan y’Epfo, Lt Gen Mohan Subramanian, tariki 17 Mata 2024, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri iki gihugu, kiri mu murwa mukuru wacyo, Juba.
Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 16 Mata 2024, yasize inzu igwiriye umugore n’umwana ahitwa mu Rurenda mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.
Itorere Angilikani mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, ryatangiye ibikorwa byo kurwanya igwingira bahereye ku mugore utwite, kuko basanga kumukurikirana bizarinda umwana kugira imirire mibi, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iryo torero, Ndagijimana Céléstin.
Mu mwaka 2005 ingo zari zifite umuriro w’amashanyarazi n’uturuka ku zuba zari 4.3% ariko uyu munsi ingo 76 zifite umuriro w’amashanyarazi mu ngo ijana. Ibi byahinduye ubuzima mu ngeri zitandukanye. N’ubwo hakigaragara imbogamizi kubagezweho nawo n’abo utarageraho, REG itanga ibisubizo ifatanyije n’abaturage.
Umuryango Unity Club Intwararumuri watangiye icyiciro cya kane cy’umushinga wo kwimakaza Ubunyarwanda, "Ndi Umunyarwanda Integration Project".
Abaturage bo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, hangayikishijwe n’amabandi amaze iminsi yigabiza amashyamba yabo, agatemamo ibiti akajya kubigurisha, bo bagasigara mu bihombo.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko uyu munsi buri mwana wese yemerewe kwiga igihe agejeje imyaka yo kujya ku ishuri. Ivuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ababuzwaga ubwo burenganzira ariko uyu munsi abana bose babunganya.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024 yakiriye Madamu Heike Uta Dettmann, Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi banareba ku bindi bikorwa byakongerwamo imbaraga mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikoranire myiza hagati (...)
Ubwo Perezida Paul Kagame aheruka guha ipeti rya 2nd Lieutenant abasore n’inkumi 624, abakurikiye icyo gikorwa babonye ko akarasisi k’ingabo kakozwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum - LAF), ku bufatanye n’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, n’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta iharanira inyungu z’abaturage (Rwanda Civil Society Platform - RCSP), bishyize hamwe bategura inama nyunguranabitekerezo hagamijwe kugaragariza abantu bo (...)
Hari abantu bakunda imigati ariko rimwe na rimwe bakayirya ibahenze kandi nyamara bashobora kuyikorera. Abandi bakakubwira ko bifuza kuyikorera ariko bagakomwa mu nkokora no kutagira ifuru. Dore uko wakora umugati iwawe mu rugo bitagusabye kugura ifuru.
N’ubwo hamaze guterwa intambwe mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, haracyari imyumvire idahwitse aho hari ababona umukobwa nk’udashoboye, umuhungu nk’ushoboye byose, ibyo bikagira ingaruka kuri bose.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko imishinga icyenda y’amazi iteganyijwe gukorwa mu Karere nitangira gukora yose ikibazo cy’amazi meza kizakemuka burundu ku buryo abaturage bose bazabasha kuyabona.
Kuririmba cyangwa se gucuranga ibikoresho bitandukanye bitanga umuziki bifasha ubwonko kugira ubuzima bwiza no mu gihe umuntu ageze mu zabukuru, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’Abongereza.