Imihanda y’u Rwanda niyo irimo gukoreshwa mu guhuza urujya n’urujya n’uruza hagati y’imijyi ya Goma, Bukavu na Bujumbura nyuma y’uko u Burundi bufunze imipaka iruhuza n’u Rwanda ndetse abarwanyi ba M23 bagafunga umuhanda uhuza umujyi wa Goma na Bukavu.
Urubyiruko rwiganjemo urw’abakorerabushake rwo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, rufatanyije n’ubuyobozi bw’uwo Murenge, tariki 03 Mata 2024 rwahawe amahugurwa agamije kubereka uko bakwagura ibitekerezo, bakirinda ibishuko, ahubwo bakita ku bibateza imbere bo ubwabo, bikanateza imbere Igihugu.
Mu Kagari ka Sheli, Umurenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, haravugwa inkuru y’umusore wo mu kigero cy’imyaka 20 witwa Kwizera Saleh, wuriye ipoto y’amashanyarazi umuriro umufashe Polisi imutabara atarashiramo umwuka.
Lieutenant General Charles Kayonga wacyuye igihe mu ngabo z’igihugu ubu akaba ahagarariye u Rwanda muri Turkey, ni umwe mu basirikare b’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zafashe iya mbere mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside ndetse n’Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, bibongerera imbaraga mu bikorwa bigamije kubaka Igihugu.
Perezida Joe Biden w’Amerika, yatangaje abagize itsinda rizamuhagararira mu muhango wo gutangira icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, uteganyijwe ku itariki 7 Mata 2024, iryo tsinda rikazaba riyobowe na William Jefferson Clinton, wabaye Perezida w’Amerika wa 42.
Bamwe mu bavuka mu Karere ka Huye ariko batahatuye, baratangaza ko bishimira uburyo umujyi w’aka Karere ukomeje gutera imbere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yemeje ko abaturage batuye ku butaka bwa Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) bagomba kubwimurwaho bagahabwa ingurane bagashaka ahandi batura.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, science n’umuco (UNESCO), Audrey Azoulay, ni umwe mu bayobozi bakuru bazifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, basabye abaturiye n’abakoresha ibiyaga bya Burera na Ruhondo, kugira uruhare mu kurwanya impanuka zibiberamo, akenshi zikomoka ku mikorere itubahirije amabwiriza.
Kuwa kabiri tariki 2 Mata, 2024, ku muhanda urimo gukorwa mu Mudugudu w’Intiganda aho bita muri Marathon mu Kagali ka Tetero habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo imashini ya Company Stecol Corporation yakoraga uwo muhanda ikagera ahari iyo mibiri.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, abasore batandatu biganjemo abakanishi b’imodoka, bakurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abantu no kwiba bakoresheje pulake (plaque) zakuwe ku zindi modoka.
Mu Kagari ka Musasa, Umurenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umurambo w’uruhinja abaturage basanze mu gihuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu n’abandi bajyanama bane barimo viisi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, beguye ku nshingano mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024.
Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Musanze, buvuga ko umushinga wo gushyira ibimenyetso ndangamateka yihariye mu Rwibutso rw’Akarere ka Musanze, ugeze ku kigero cya 80%, bukizeza abarusura bagamije kumenya umwihariko w’amateka yaho, ko mu gihe kidatinze bizajya biborohera kurushaho kuyamenya bayiboneye n’amaso.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko impamvu abaturage bamutora akemera gukomeza kubayobora, ari uko bo ubwabo baba basanga bikwiriye, kandi ko na we iyo aba asanga ntacyo bibamariye aba yaranze kwemera kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.
Perezida Paul Kagame aratangaza ko nta muntu usa n’undi kandi ko ntawe uzaboneka umeze nka we, kuko hashobora kuboneka ibikorwa birenze n’ibyo akora cyangwa yakoze.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasobanuye ko bimwe mu byatumye arushaho kugira ishyaka ryo kubohora u Rwanda, abikomora ku kuba yaratemberaga mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, akanasura ahantu hatandukanye harimo na Huye ahari hatuye Nyirasenge.
Hari gahunda nyinshi mu Rwanda zigamije kurinda abana kugwira, ariko ni ikibazo kikigaragara uyu munsi. Iyo umwana agize imyaka ibiri agwingiye nta kintu cyakorwa ngo akire kandi bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima. Kwita ku mwana bitangira agisamwa ndetse uko abagize umuryango (...)
Urubyiruko rw’umuryango wa Lotary mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rwo mu ihuriro ryitwa Rotaract, rwakusanyije inkunga y’ibikoresho byo kwiga imyuga byagenewe abangavu batewe inda mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko hari amadini n’amatorero afunga ubwiherero bw’abayoboke babo bigatuma bagatera umwanda, maze asabwa kwisubiraho.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Mudugudu wa Mwijuto mu Kagari ka Niboye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, barishimira ko bungutse abanyamuryango bashya, nyuma y’uko 62 barahiriye kwinjira muri uwo muryango. Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024.
Mukandutiye Monique w’imyaka 54, uvuka i Busasamana mu Karere ka Rubavu, avuga ko abaho ahangayitse, aho avuga ko akorerwa urugomo na bamwe mu baturage bamuziza ko afite ubwanwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mata 2024 guhera saa munani(14h00) z’igicamunsi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, araganira n’abaturage binyuze ku maradiyo atandukanye aza guhuza imirongo, harimo na KT Radio.
Abatuye umujyi wa Gisenyi batangaza ko bakomeje kubangamirwa n’amazi y’imvura amanuka aturuka mu mirenge y’icyaro, akaboneza mu mujyi rwagati akabasenyera,kubera kubura inzira.
Abajyanama bo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bafatanyije n’ubuyobozi, abaturage ndetse n’abandi bahagarariye inzego zitandukanye muri uwo Murenge, bahuriye mu gikorwa cyo gusoza gahunda y’Icyumweru cy’Umujyanama, bishimira ibyagezweho muri icyo cyumweru.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Nyarugenge, abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka ‘mukologo’, bakaba bari batwaye mu modoka amacupa yayo 924.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU I-9 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bafatanyije n’abaturage umuganda rusange wo gusukura isoko rya Sica II, riherereye i Bangui mu murwa mukuru (...)
Imvura yaraye iguye abakirisitu gatolika bari mu gitaramo cya Pasika, bayibonyemo umugisha wa Pasika Imana yabahaye.