Ejo tariki 10/12/2011, banki y’ubucuruzi yo muri Kenya (KCB) yatanze inkunga y’amabati agera ku 1000 ku miryango iherutse gusenyerwa n’inkangu yo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga.
Perezida wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze n’Abaturarwanda muri rusange ko nibakomeza kujenjekera igikorwa cy’umuganda bazafatirwa ingamba zikaze kuko umuganda ari gahunda y’igihugu.
Leta y’u Rwanda, guhera umwaka utaha, iratangira gufasha abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Congo kujya bakoresha ikarita y’ikoranabuhanga n’igikumwe nk’ibyangombwa bibahesha uruhushya rwo kambuka. Bizakazabaruhura kwirirwa batonze umurongo bategereje za jeton zibemerera kwambuka.
Mu gikorwa cyo gufasha abanyamahanga kwihera ijisho aho u Rwanda rugeze mu iterambere n’ubwiyunge, abanyapolitiki bahagarariye ibihugu byabo n’ibindi bigo byo mu mahanga mu Rwanda batemberejwe umudugudu wa Susa wahurijwemo abarokotse Jenoside ndetse na bamwe mu bayigizemo uruhare.
Ku munsi wa kabiri w’urugendo rugamije kwereka no gusobanurira abahagarariye ubuhugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda uko Abanyarwanda babayeho, aba banyamahanga basuye ibikorwa remezo bigize akarere ka Rubavu, mu intara y’iburengerazuba.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yashimye ingabo z’u Rwanda kubera uruhare rukomeye zagize mu gufungura umuhanda wari wafunzwe n’amazi y’umwuzure mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.
Umunyeshuri uri kurangiza mu cyiciro cya doctorat muri kaminuza ya Auvergne yo mu gihugu cya Senegali, Astou Fall, mu bushakashatsi yamaze amezi icyenda akorera mu Rwanda yerekanye ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakuruwe n’abazungu b’Ababiligi bakolonije u Rwanda.
Abahoze ari abarwanyi 361 bari guhugurwa mu kigo cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero cya Mutobo baravuga ko bicuza cyane kuba baratinze gutaha mu Rwanda.
Justus Kangwagye, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Inzego z’ibanze mu Rwanda (RALGA) avuga ko komite nshya yatowe ifite inshingano zo gukomeza inzira yo guteza imbere uyu muryango kugira ngo inyungu zigere ku baturage.
Mu nama yabereye i Jeneve mu Busuwisi kuwa 9 Ukuboza 2011, yasabye ibihugu bigifite impuzi z’Abanyarwanda kurushaho gushyira imbaraga ku gushishikariza gutaha ku bushake.
Tariki 09/12/2011, Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi (FAO), Dr Jacques Diouf, wari uje kumusezeraho nyuma yo gusoza imirimo ye.
Ejo, abasirikare 140 b’umutwe w’abasirikare b’u Rwanda barwanira mu kirere bagera ku basoje amahugurwa bari bamazemo ukwezi mu ishuri rikuru rya gisirikare i Gako mu karere Bugesera. Ayo mahugurwa yabateguraga kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro i Darfur mu ngabo zihuriweho n’Umuryango w’Abibumbye n’Ubumwe bw’Afurika (...)
Tariki 09/12/2011, Tony Blair wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Bwongereza na Perezida Kagame bemeje ishyirwaho ry’uburyo bwo kubaka ubushobozi (innovative strategic capacity building initiative) hagamijwe iterambere mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye.
Ejo, urugaga rw’abikorera (PSF) rufatanyije n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) batangije imurikagurisha ryiswe TVET EXPO rigamije kwerekana aho u Rwanda rugeze ruteza imbere imyuga na tekinike ndetse no kurushaho kumenyekanisha akamaro kabyo. Rizarangira tariki 12/12/2011.
Mu rugendo rw’iminsi ibiri rwatangiye tariki 08/12/2011, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bagirira mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, baravuga ko iyo gahunda ibafasha kumenya nyabyo igihugu barimo kuko ari bwo bamenya ubuzima busanzwe bw’abanyarwanda.
Ubushakashatsi bwakozwe na Astou Fall, umunyeshuri w’Umunyasenegali wiga muri kaminuza ya Auvergne, bwagaragaje ko hari abagore benshi muri Jenoside bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na bagenzi babo, abandi bicwa na bagenzi babo.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Justus Kangwage, arizera ko ibyo abanyapolitiki b’abanyamahanga babonye mu cyirombe cya Nyakabingo kiri muri aka karere ari icyemeza isi ko u Rwanda narwo rwihagije ku mabuye y’agaciro.
Kuva uyu munsi, ku nshuro ya gatatu, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri yo gutambagizwa ibyiza nyaburanga by’u Rwanda n’intambwe nziza u Rwanda rukomeje gutera mu iterambere.
Tariki 06/12/2011 ahagana mu ma saa yine z’ijoro ku isaha y’i Paris, abantu bataramenyekana bateye ambasade y’u Rwanda iri i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa.
Abahagaririye inzego z’umutekano baturutse mu bihugu 15 byo ku mugabane w’Afurika bari mu Rwanda aho bitabiriye inama y’iminsi ibiri ku bijyanye no kurwanya ihohoterrwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga Amategeko baharanira Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari (AMANI), Ishami ry’u Rwanda, batoye komite nshya y’abayobozi bagomba kuriyobora mu gihe cy’umwaka.
Uyu munsi mu gitondo ku muhanda uva i Rwinkwavu ugana ku muhanda munini i Kabarondo ugana i Kigali habereye impanuka ya taxi mini bus itewe no gusubira inyuma ubwo yananirwaga gukomeza guterera umuhanda ahitwa Mu materasi. Kugeza ubu nta muntu witabye Imana ariko abagera kuri batatu bahise bajyanwa ku bitaro bya (...)
Mu mudugudu wa Rukoko, akagari ka Gihira umurenge wa Ruhango akarere ka Rutsiro, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Kurikiye Amiel witabye Imana kuwa mbere tariki 05/12/2011, ahitanywe n’inkangu.
Tariki ya 7 Ukuboza, mu masaa tatu za mu gitondo, umwana witwa Nowa uri mu kigero cy’imyaka 15 yagonzwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa fuso yari ihagaze imbere y’amaduka igiye gupakurura ibirayi.
Prof. Sam Rugege wari visi perezida w’urukiko rw’ikirenga yasimbuye Aloysia Cyanzayire ku mwanya wa Perezida w’urwo rukiko wari umaze imyaka umunani aruyobora.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mu muhango udasanzwe wabereye mu rugwiro tariki 06/12/2011, yakiriye impapuro z’ambasaderi batandatu zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Fatoumata Lejeune-Kaba, asanga nta cyabuza impunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi gutaha kuko u Rwanda rushoboye kurinda abaturage barwo.
Ku mugoroba wa tariki 05/12/2011 mu kigo cyakira abatahutse cya Nyagatare mu karere ka Rusizi hageze impunzi z’abanyarwanda zatahutse zivuye muri Kongo Kinshasa. Muri izo mpunzi harimo abahoze mu ngabo z’umutwe urwanya ubutegetsi mu Rwanda wa FDLR barindwi n’abasivili 49.
Mu murenge wa Muko mu Kagali ka Cyamuhinda mu mudugudu wa Ntonyanga mu karere ka Gicumbi habuze umwana w’umwaka umwe n’igice witwa Igiraneza Beline none barakeka ko ari amazi yamujyanye.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’intebe riravuga ko Perezida wa Repubulika ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, cyane cyane mu ngingo ya 116 y’ itegeko nshinga, yashyizeho abaminisitiri batatu aribo : Dr Vincent Biruta: Minisitiri w’Uburezi; Jean Philibert Nsengimana : Minisitiri w’Urubyiruko na Mitali (...)